Ibintu 10 bikwiriye kuranga abashakanye bakijijwe

Kubaka urugo biri mu buryo bubiri: hari ukubaka mu buryo bw’abantu busanzwe batizera Kristo, hari no kubaka mu buryo bw’ubumana aho abantu babiri bose bahura bakijijwe barakiriye Yesu, abantu buzuye umwuka wera kandi bakaba bahuje umutima ndetse ubuzima bwabo bukaba bwubakiye ku rufatiro rwa gikristo.

Iyo abakijijwe bombi batangiye umushinga wo kubaka urugo biba byiza kuruta iyo uwizera ahuye n’utizera cyangwa se bose bakaba atari abizera kandi nk’uko Pawulo yabivuze, umucyo n’umwijima ntibishobora guhura, ariko iyo witoje gukora ibyo ijambo ry’Imana risaba mu buzima bwawe, amahoro aza mu rugo rwawe.

Ni byiza ko mbere yo kubaka urugo, umuntu akwiye kubanza kugenzura urufatiro yubakaho. Icyakora urufatiro nyakuri ni Kristo. Nk’uko Bibiliya ibisobanura, inzu yo ku musenyi yaguye bitewe n’urufatiro rujegajega naho inzu yo ku rutare yakomeye bitewe n’urufatiro rukomeye.

Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe ibintu 10 bikwiriye kuranga abashakanye bakijijwe.

1. Gusengera hamwe

Iyo tuvuze gusengera hamwe bisobanuye ko umugabo, umugore n’abana (ku babafite) basengera hamwe kandi amasengesho agategurwa n’umugabo kuko ari umutambyi cyangwa pasiteri w’abo mu rugo. Mubyukuri umugabo niwe ushinzwe iby’umwuka mu muryango kandi gusengera hamwe birema ubusabane no guhuza umutima mu muryango.

2. Kuganira ku Ijambo ry’Imana

Niba igihe kinini mukimara mureba umupira, filime cyangwa muvuga ibindi bitari Ijambo ry’Imana, ndakwibutsa ko umuntu ayoborwa n’icyo yabitse mu mutwe, niba ubitse ikintu kibi mu mutwe wawe, kizakuyobora kidasize n’abana bawe. Satani ahora adutera buri gihe kandi Bibiliya itubwira ko Ijambo ry’Imana ari yo ntwaro umukristo akwiye kurwanisha. Wibuke ko Satani yateye Yesu arangije amasengesho y’iminsi 40, hanyuma akamutsindisha ijambo ry’Imana. Dukwiye kugira Ijambo ry’Imana ryinshi muri twe.

3. Gufatira imyanzuro hamwe (umugabo n’umugore)

Abashakanye bakwiye kuganira kandi bagafatira umwanzuro hamwe, akenshi abagabo kuko bazi ko ari bo bayoboye nibo bafata imyanzuro, ariko burya n’abana bato bo mu rugo bashobora kuguha igitekerezo cyakubakirwaho urugo kuko nabo bazi ubwenge. Birakwiye ko mukora inama y’umuryango, mugafatira umwanzuro hamwe kuri buri kimwe cyose, icyakora iyo bigoranye umugabo aharirwa inda ya bukuru agatanga umwanzuro.

4. Kwakira abashyitsi

Bibiliya iravuga ngo ntimukirengagize kwakira abashyitsi kuko bamwe babikoze bakiriye abamarayika batabizi. Nubona urugo ruvuga ko rukijijwe hakaba nta bashyitsi barugendamo, uzamenye ko hari ikibazo. Abashyitsi akenshi bazana n’abamarayika, ni byiza ko dusenga kuko nitutabikora, hazaza abashyitsi baherekejwe na dayimoni: hazaza abaje kubiba, kubasebya mbese bataje mu buryo bw’ubumana. Nk’umuryango ni byiza gufata umwanya mugasenga Imana mukayisaba abashyitsi b’umugisha, kuko urugo rwiza ni urugendwa.

5. Gusengera mu rusengero rumwe

Bibaye byiza cyane abashakanye basengera mu rusengero rumwe, gusa umugabo abaye ifite imyizerere itandukanye n’iy’umugore , bakumvikana aho bari bujye gusengera, ariko ni byiza ko basengera hamwe. Yego muri iki gihe ikiguzi cy’ubuzima kiri hejuru, umwanya wo gusabana hari ubwo ubura ariko mubyutse mukitegurira hamwe mukajyana ku rusengero, muri uwo mwanya wo kubana hafi ntimubura ibyo muganira bikongera ubusabane bwanyu.

6. Uburyo bwo kuganira (communication)

Nibyiza ko abashakanye bakwigira hamwe ibyateza imbere urukundo rwabo.Urukundo ni ubusitani (garden) bugomba guhora buvomererwa kandi bukorewa. Igihe Imana yashyiraga umugabo mu busitani bwa Eden yamuhaye inshingano 2: kuyikorera no kuyirinda. M ubyukuri yaragerageje ku bijyanye no guhinga ariko kurinda biramunanira maze Satani arabinjirana, dukwiye guhora tuganira ibyateza imbere urukundo rwacu kugirango umwanzi atatwinjirana.

7. Kumvikana ku burere muha abana banyu

Uko abana bagenda begera hejuru niko birushaho kugorana kumvikana ku burere mubaha, kuko abana iyo bageze mu gihe cy’ubugimbi, baba bazi uburyo bari buganirize papa cyangwa mama kuko baba bazi ugira amakare menshi n’ugira macye, baba bafite amayeri menshi biba bisaba ko mwumvikana ku burere mugomba kubaha mukanabisengera.

8. Gushaka umutungo no kuwukoresha

Usanga mu buyobozi bwite bwa leta, abenshi nka 80% basezerana ivangamutungo risesuye, ariko igitangaje ni uko iyo ageze mu rugo, usanga umugabo atungisha umugore igitonyanga, buri munsi akajya amubaza ati:"Urashaka angahe? ay’ubushize wayamajije iki? kandi umugabo asohokana menshi kurusha ayo yasize mu rugo nyamara nta wemerewe kumubaz icyo yayakoresheje. Abashakanye bakwiye kumvikana uburyo bwo gushaka umutungo n’uburyo bwo kuwukoresha bibuka no kuzigama kuko bizakuraho amakimbirane.

9. Kuganira ku cyerecyezo cy’urugo mu gihe kirambye

Urugo ni nk’igihugu kigomba guhora gitekererezwa kuko minisiteri zose zirahari, hakwiye kuba hari umutekano, uburezi, ubukungu n’ibindi. Abashakanye bakwiye kuba batekereza ku rugo rwabo kandi mu gihe kirambye bakabiganiraho.

10. Uburyo bwo gukemura amakimbirane.

Impamvu ingo zisenyuka mu myaka 5 ibanza, bayita imyaka yo kumenyana no guhuza ingeso. Mubyukuri ni imyaka igoye. Ntibivuze ko abakijijwe badakimbirana ahubwo uburyo bwo gukemura ayo makimbirane nibwo bw’ingenzi. Yesu yaravuze ngo nurakara ntuakarenze umunsi, kandi nurakara ntibikagukoreshe icyaha. Abashakanye bakwiye kumenya uburyo bakemura amakimbirane n’ibibazo hatajemo abantu bo hanze.

Muri macye abashakanye nibiga kubaho mu buzima bukurikiza ingamba 10 zavuzwe haruguru, bizatuma abakijijwe baba itara riri ku gitereko cyaryo kandi bazabasha kumurikira amahanga kandi bizatanga impinduka nziza.

Video y’iyi nyigisho wayisanga hano:

Vestine@agakiza.org