Ibiribwa udakwiye kubanza mu gifu.

Kwamamaza

agakiza

Ibiribwa udakwiye kubanza mu gifu.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-08-14 15:19:22


Ibiribwa udakwiye kubanza mu gifu.

Dukenera kurya kugirango tugire ubuzima bwiza. Ariko kumenya icyo tugomba kurya n´igihe gikwiriye ni ngenzi cyane, kuko ibyo turya bifitanye isano n´imiterere y´ubuzima dufite.

Ifunguro rishobora kukubera ryiza nijoro, rishobora kwangiza ubuzima bwawe mu gihe urifashe mu gitondo n’ibindi nk´ibyo. Abantu bamwe bazi neza ko gufata ifunguro rya mu gitondo (breakfast) ari ingenzi, mu buzima, ariko hari n´abandi batazi bimwe mu biribwa bishobora kwangiza ubuzima iyo babifashe nta kindi kintu babanje kurya.

Dore amoko y´ibiribwa udakwiye kurya nta kintu kiri mu gifu:

1. icyayi (tea) cyangwa ikawa (coffee).
Abantu bamwe bafite akamenyero ko gutangiza umunsi wabo igikombe cy´ icyayi cyangwa ikawa. Ariko aka kamenyero ni kabi, ukwiye gutangira umunsi wawe unywa igikombe cy´amazi. Kunywa ikawa mu gifu harimo ubusa byongera hydraulic acid iyi aside iyo ibaye nyinshi mu mubiri ibangamira urwungano ngogozi

2. Inyanya
Inyanya ni nziza mu buzima kuko zifasha mu ikorwa ry´abasirikare mu maraso. Ariko kuzirya nta kindi kintu urarya bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwawe. Inyanya zifite acide nyinshi iyo uzibanje mu gifu zongera acide ikaba yaba nyinshi mu gifu. Byaba byiza rero inyanya uzivanze n´ibindi biribwa cyangwa ukazirya nyuma yo gufata ifunguro ryawe.

3. Ibinyobwa birimo carbone (Carbonated Drinks)

Urugero: coca cola, soda, ibinyobwa byongera imbaraga (energy drink)
Ibi binyobwa muri rusange ni bibibi ku buzima. Kubifata mu gitondo nta kindi kintu urashyira mu gifu,byangiza amara.

4. Ibihaza

Ibihaza ni byiza cyane kubirya bituma ubuzima bugubwa neza.ariko kubibanza mu gifu nta kindi wabanje kurya ntabwo ari byiza kuko bitera uburwayi bw´igifu.

5 umugati

Benshi muri twe umugati tuwufata nk´ifunguro rya mu gitondo. Ariko ni akamenyero kabi. Hamwe n´ibindi biribwa bifitanye isano n´imigati si byiza kubibanza mu gifu kuko biba bigizwe n´icyo twita yeast yangiza urwungano ngogozi rukananirwa gukora neza akazi rushinzwe.

6. icunga (orange)

Benshi bakunze gufatata urubuto rw´icunga cyangwa umutobe warwo mu gitondo ariko ntibikwiriye ko arirwo umuntu yabanza kurya kuko rwangiza mu muhogo kandi tuzi ko umuhogo ari imwe mu nzira y´ibiryo.

Kugira ngo turusheho kugira ubuzima bwiza, birakwiye ko tumenya amoko atandukanye y´ibiribwa n´igihe gikwiye cyo kuyafata kugirango tutavaho twangiza ubuzima bwacu kandi amagara yacu nibwo bukungu ndetse araseseka ntayorwa.

Source: www .Fab.Zania.com

Ibitekerezo (1)

Emmy nkunda amahoro

15-02-2021    12:04

Murakoze muragahoraho.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?