Ibitangaza 35 bibiliya ivuga Yesu yakoze(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibitangaza 35 bibiliya ivuga Yesu yakoze n’uburyo byakozwemo (Igice cya mbere


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-21 11:52:10


 Ibitangaza 35 bibiliya ivuga Yesu yakoze n’uburyo byakozwemo (Igice cya mbere

Ibitangaza byose uko ari mirongo itatu na bitanu Yesu yakoze nta na kimwe yakoze atakigambiriye atari ukugirango yishimishe cyangwa ngo yigaragaze. Buri gitangaza cyose yakoze yabaga afite ubutumwa ashaka gutambutsa agamije kwerekana imbaraga z’Imana zimurimo ko kandi ari umwana w’Imana.

Hari ubwo Yesu yangaga gukora ibitangaza bitewe n’ababimusabye icyo babaga bagamije. Urugero: Ubwo Herode yabonaga Yesu yarishimye kuko uhereye kera yashakaga kubona ibitangaza akora. Amubonye amubaza ibibazo byinshi ariko Yesu ntiyamusubiza araceceka(Luka 23:8–9).

Uku niko ibatangaza Yesu yakoze bikurikirana:

1-Yesu ahindura amazi divayi: Hano hari mu bukwe bw’i Kana. Yesu yagaragaje icyubahiro cye ko ari umwana w’Imana,agaragaza ku mugaragaro ku atangiye umurimo we (Yohana 2:1-11).

2-Yesu akiza umuhungu w’umutware: uyu mwana yari umwana w’umutware w’umwami. hano Yesu yari i Kaperinawumu, ubwo uyu mutware yaje aramutakira kuko umuhungu we yararwaye ubuganga (Yohana 4:43-53).

3-Yeu akiza umuntu utewe na Dayimoni: Hano Yesu ntabwo yari i Kaperinawumu, hari ku munsi w’isabato amaze kwinjira mu isinagogi, haboneka umuntu utewe na dayimoni, Yesu aramucyaha amuvamo (Luka 4:31-36, Mariko 1:21-27).

4- Yesu akiza Nyirabukwe wa Simoni: Yakijije nyirabukwe wa Simoni nyuma yo kuva gusenga mu isinagogi. Bibiliya ivugako yakijije n’abandi benshi harimo n’abatewe na dayimoni. (Mariko 1:29:31)

5- Yesu akiza umubembe: hano abantu benshi basanze Yesu, hazamo n’umubembe aramutakira cyane bituma akira (Luka 5:12-15)

6- Yesu arobesha ifi nyinshi: Yesu yicaye mu bwato bwari ubwa Simoni ubwo yarasanze amesa inshundura bakesheje ijoro ryose abroba ntacyo babonye (Luka 5:1-11).
7-Yesu akiza umugaragu w’umutware w’abasirikare: Hano Yesu yari i Kaperinawumu. Umutware utwara umutwe w’abasirikare araza aramwinginga ngo amukirize umugaragu we wari urwaye, Yesu aramukiza (Matayo 8:13).

8-Yesu akiza ikirema: Abantu bamuzaniye ikirema bagihetse mu ngobyi abonye kwizera kwabo akiza icyo kirema ibyaha ndetse n’uburwayi (Matayo 9:2).

9- Yesu akiza umuntu unyunyutse ukuboko: Hano Yesu yagiye mu isinagogi asangamo umuntu unyunyutse ukuboko nubwo amategeko y’Abafarisayo yabuzaga kugira icyo gukora ku isabato ari nabyo bamutegesheje ariko Yesu yaramukijije ukuboko kumera nk’ukundi (Matayo 12:13).

10- Yesu azura umwan w’umupfakazi: uyu mwana yari uwo mu mudugudu witwa Nayini kandi uwo mwana wariwapfuye yari umwana w’ikinege. Yesu abonye uwo mugore arira amugirira imbabazi niko gutegeka ikiriba umwana aba muzima. (Luka 7:14).

11-Yesu aturisha inyanja: Yari yikiranye mu bwato n’abigishwa we bagitsuka we arasinzira, mu nyanja hazamo umuyaga urimo ishuheri ubwato bwenda kurengerwa, baramukangura acyaha umuyaga amazi aratuza. (Luka 8: 24).

12- Yesu yohereza abadayimoni mu ngurube: Yari mu gihugu cy’Abagadareni, ahura n’abantu babiri bavuye mu mva batewe n’abadayimoni, ari abasazi. Abadayimoni basaba Yesu ko abohereza mu ngurube, Yesu arabemerera.(Matayo 8:32).

13- Yesu akiza umugore uri mu mugongo: Uyu mugore yagiye yiruka mubantu ashaka gukora kuri Yesu akimukoraho arakira (Mariko 5:29).

14- Yesu azura umukobwa wa Yayiro: Yayiro yaje yirukira Yesu amubwirako umukobwa we amaze gupfa,Yesu ajya iwe afata ukuboko agakobwa ke karabyuka,kaba kazima. (Matayo: 9:18,23-26).

15-Yesu ahumura impumyi ebyiri: Avuye kwa Yayiro,yahuye n’impumyi ebyiri ziramutakambira ngo azikize,muri ako kanya akora ku maso yazo zirahumuka.(Matayo:9:27-31).

16- Yesu akiza ikiragi: Hano yakijije ikiragi gitewe na dayimoni. Amaze kwirukana dayimoni ikiragi kiravuga bitangaza abantu bituma babona ariwe muhanuzi wari ukwiriye Isirayeli (Matayo 9:33).

17- Yesu akiza umuntu umaze igihe kinini amugaye: uyu muntu yari amaze imyaka mirongo itatu n’umunani ku kidendezi cyitwa Betesida, hanyuma Yesu amwitegereje amenyako amaze igihe kirekire arwaye hanyuma aramukiza(Yohana 5:8).

18-Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu: Aba bantu barengaga ibihumbi bitamu kuko babaze abagabo gusa. Yesu yatubuye imigati itanu n’ifi ebyiri abigaburira abantu baribaje kumwumva (Yohana 6:1-15).

19-Yesu agendesha amaguru hejuru y’inyanja: Abigishwa ba Yesu baribamaze kumusiga kandi bwije bari hafi yo kwambuka bamubona agendesha amaguru hejuru y’inyanja baratinya ariko arababwira ati “ mwitinya”(Yohana 6:19).


Bibiliya itubwirako Yesu yahozeho kandi yahoranye n’Imana kandi Yahoze ari umunyembazi na nuyu munsi ntabwo yahindutse aracyakora imirimo n’ibitangaza. Uretse ahantu hamwe gusa yavumye umutini ugahita wuma ariko ahandi hose Yesu iyo yabonaga abantu bababaye yarababaraga , urugero ubwo yari amaranye n’abantu iminsi itatu ku musozi yanze kubarekura batariye kubera impuhwe yabagiriye. Ubwo nabwo yageraga kwa Razaro yasanze abayuda barira, Yesu ararira. birakwiye ko abakristo bikomeza ku mwami Yesu ,bakamwikoreza amaganya yabo kuko yita kuri buri umwe kandi ntanezezwa no kubona abantu be bashavuye.

Ismael Kayishema@agakiza.org

Ibitekerezo (4)

Mwamba Didier

10-01-2018    11:52

Ndafashijwe nibitangaza yesu yakoze kera ni Ubu aracakora

Mwamba Didier

10-01-2018    11:52

Ndafashijwe nibitangaza yesu yakoze kera ni Ubu aracakora

Mwamba Didier

10-01-2018    11:52

Ndafashijwe nibitangaza yesu yakoze kera ni Ubu aracakora

MUTABAZI AIME

23-12-2017    02:12

MURAKOZE CYANE , JYUBWIRA IBIBAZO YESU GUSA KANDI UMIZERE

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?