Ibyiringiro by’ejo hazaza – Victor Shepherd(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibyiringiro by’ejo hazaza – Victor Shepherd (Igice cya 2)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-04-15 12:10:00


Ibyiringiro by’ejo hazaza – Victor Shepherd (Igice cya 2)

Mu myaka ishize hariho umushinga wo kubaka amacumbi mu mujyi wa Don Valley, ku muhanda wa Bayview. Iyo nzu yari ndende cyane, kandi byavugwaga ko izaba ari amacumbi agezweho, atari muri uwo mujyi gusa ahubwo no muri Ontario hose. Haje rero kubaho amakimbirane hagati y’uwayubakaga n’umukoresha we, ayo makimbirane atuma imirimo y’inyubako ihagarikwa. Buri munsi abamotari bahanyuraga, abamanuka n’abazamuka baribwiraga bati “Iyi nyubako izarangira vuba. Sinshobora kuyihagarara iruhande.”

Mu by’ukuri, iyo nyubako yahagaze aho imyaka myinshi mu gihe bari bategereje kumvikana. Byaje kunanirana rero, inyubako iragenda ihinduka umusaka ari na ko amaso y’abantu yaheze mu kirere. Iyo isezerano ritanzwe ntirisohore, abantu bacika intege bakumva badashaka no kongera kuritekereza, rigahinduka umusaka. Iyo hatariho ibyiringiro no gushira amanga ngo umuntu ategereze yizeye ko Imana iza guhindura ibintu, kwizera kwa Gikristo na ko kumera nk’iyo nyubako: bitangira ari isezerano, bikarangira bisenyutse.

Ugomba kuba warabonye ko ibyanditswe byera bihuriza hamwe kwizera, ibyiringiro n’urukundo bikabiremamo ikintu kimwe. Ibyiringiro ni ijambo riri hagati yo kwizera n’urukundo. Ibyiringiro bituma kwizera kutanyeganyezwa n’umutwaro wo gucika intege no gutinda kw’ibisubizo. Ibyiringiro bituma urukundo rudacogozwa n’agahinda. Ibyiringiro bikomeza urukundo, bikarutiza imbaraga zo kwiyubaka. Ibyiringiro bikomeza ukwizera, bikanatuma umuntu adacogora.

Tugomba kwiringira rero, kuko umuntu udafite ibyiringiro agwa isari. Iyo tubuze ibyiringiro tugwa isari, tukava mu byo twizeye, tukareka imirimo yacu, tukava ku rugamba twariho, tukareka kwitanga, tukanga ubuzima, byose tukabifasha hasi. Pawulo aringinga Abakristob’i Korinto ati “Ni uko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami” (1 Abakorinto 15:57-58). Mbese umuhati wawe ni uw’ubusa? Uwanjye se ni uw’ubusa? Umurimo dukora kubw’ubwami bw’Imana ntushobora kuba uw’ubusa. Imana yatubereye iyo kwizerwa ibasha no kuba iyo kwizerwa mu muhati tugira ku murimo wayo.

Intumwa Pawulo yibutse umunsi yibutsaga Abakristo b’i Roma iti “Ibyo umuntu yiringira iyo byabonetse, ntibiba bikiri ibyiringiro. Ni nde se wakwiringira kuzabona icyo amaze kubona?” (Abaroma 8:24). Ibyo Pawulo avuga ni ukuri. Ibyiringiro biba iby’ukuri iyo umuntu yiringira ibyo atarabona. Ku murongo ukurikiraho, yibutsa Abaroma ko kwihangana kugomba guherekeza ibyiringiro: Abakristo bihangana mu byo biringira iyo nta kimenyetso gihamya ko ibyo twiringiye ari ukuri, cyangwa bisa n’aho nta shingiro rifatika dufite. Ishingiro rifatika mvuga ibyiringiro byacu bigomba kubakiraho, buri gihe n’ahandi hose rigomba kuba gukiranuka kw’Imana irinda isezerano ryayo. Ufite ibyo byiringiro ntashobora gucika intege ngo ave mu byo yizeye.

Ndamutse nkubajije umuntu mubi kurusha abandi mu muryango (société) wansubiza ko ari nde? Mbese umuntu mubi ni umusazi? Umuntu mubi si umusazi. (Turetse ibyo se, uzi bangahe?) Umuntu mubi kurusha abandi si umwicanyi cyangwa se mugenzi we, cyangwa se umusazi. Umuntu mubi ni utizera. Umuntu utizera ahora anegura abandi “Ibi se bimaze iki? Kuki narinda kuruhira ubusa?” Umwuka mubi w’utizera ukwira hose. Umwuka w’Imana wahinduye umukungugu ubuzima, ariko umwuka w’utizera uhindura ubuzima umukungugu. Utizera aba ashaka gutsinda aho ageze hose, aha na hariya. Intsinzi ye rero birumvikana, ituruka kuri babandi baciwe intege na ya magambo ngo “Bimaze iki?” bigatuma banga isi kandi Imana itarigeze iyanga. Umenye ko abangiza ibyaremwe n’Imana batangiza bike, ahubwo bangiza byinshi. Nyamara abatizera badindiza agakiza k’ibyaremwe, bagasuzugura n’ibimenyetso bigaragaza ko Imana izabihembura.

Ubwo Imana yaduhaye ingwate yo gucungurwa, n’iyo guhindurwa n’iy’umwuzuro w’ibyaremwe, abatizera ntibazaba bakigaragara ko bibeshye gusa, ahubwo bazafatwa nk’abatukanyi kuko bakomeje kuvuga bati “Ibyo ni ibiki?” kandi ibigaragaza ko Imana izahembura ibyaremwe bitazabura kuboneka.

Mu butumwa Pawulo yandikiye itorero ry’i Roma, yababwiye ko ibyaremwe byose biri mu bubata bwaturutse ku cyaha. Ibyaremwe byose biri mu bubata bw’imbaraga zibikoresha uburetwa zikanabyangiza. Ibyaremwe byose biniha bitegereza kubohorwa mu bubata bw’izo mbaraga zibikoresha uburetwa zikanabyangiza. Kuvuga ko ibyaremwe byose binihishwa n’umubabaro bitegereza kubohorwa mu bubata, ni ukuvuga ko bifite “ibyiringiro” mu mitima. “Ibyiringiro” bisobanura “guhindurwa n’umwuzuro twaherewe ingwate.”

Reka mbisubiremo: utizera ni umutukanyi. Akomeza guhamya ko kurengera isi iniha nta kamaro. Ni umutukanyi kuko umuhati Imana igirira isi iniha uzazana ubwiza buzayihesha icyubahiro. Utizera azambya imibabaro aho kuzana ihumure, akabyitirira Imana avuga ko ntacyo ishoboye cyangwa se ko ibyirengagiza. Umuntu utizera ni umuntu mubi cyane mu isi.

Bimaze iki kugaburira abantu 4,000 ku kwezi (kimwe cya kabiri ari abana) nk’uko tubikora? Icyo bimaze ni uko hari inkera ibiteguriwe, aho baza kuba barya ibishyimbo bifunzwe mu bikombe n’ibindi.
Bimaze iki kurwanya abacura intwaro n’ubwo tuzi yuko intwaro zose zagiye zikoreshwa mu ntambara? Icyo bimaze gusa ni uko hashyiraho umunsi wo gusinya amasezerano yo guhagarika intwaro.

Bimaze iki kwita ku babana n’ihungabana? (Nizere ko mwibuka ko ubwo nazaga i Steetsville hari ibitanda 16,000 bigenewe ababana n’ubumuga bwo mu mutwe mu mujyi wa Toronto, n’ubu kandi hari ibigera ku 4,000). Icyo bimaze ni uko abo na bo Umwami wacu azabakoraho umunsi umwe nk’uko yakijije wa wundi wahoraga mu misozi y’i Gedarene, yikebesha amabuye, akiruka yambaye ubusa, ataka cyane. Uko ni ko na bo Imana yagennye ko izabatarura, ikabicaza, ikabambika maze ikabasubiza ubuzima.

Bimaze iki gufata abasaza n’abakecuru bakennye, n’abagororwa, ukabigisha gusoma? Wikwirirwa unagira icyo umbaza, kuko nta watukanira mu ruhame.

Iyo dutaye ibyiringiro tuba duhanye isi. Ariko Imana ntizigera iyihana, kandi nanjye sinakwihanganira kuyihana.
Dukurikije Bibiliya, ibyiringiro ni ukumenya udashidikanya ko ejo hazaza ari heza. Ibyiringiro byacu bya none ni ukuzuka kwa Yesu Kristo mu bapfuye n’umumaro kwatugiriye. Petero avuga ko icyo twiringiye ari ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo (2 Petero 3:13).

Ibyiringiro ni impano y’Imana, kandi ni itegeko ryayo. Iyo hatari ibyiringiro, Umukristo ava mu byo yizeye akanga isi. Iyo twishimiye mu Mwami wacu wazutse, ntitwabura gufatanya na Yeremiya guhamya tuti “Uwiteka ni we mugabane wanjye, ni cyo gituma nzajya mwiringira” (Amaganya ya Yeremiya 3:24).

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?