Ibyo kugutabara ntabwo Imana yabivuyemo!

Kwamamaza

agakiza

Ibyo kugutabara ntabwo Imana yabivuyemo!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2015-12-26 14:18:14


Ibyo kugutabara ntabwo Imana yabivuyemo!

‘’Mumenye yuko kugeragezwa kwanyu gutera kwihangana.’’ Yakobo 1:3

Mu bwami bw’Imana, ni byiza kubana n’Imana ariko ukagenda urushaho kumenya ubwenge butarondoreka bw’umuremyi wawe. Icyakora uko mutindana hari ibyo ugenda umenya.

Hari ubwo uza munzu y’Imana barakubwiye agace gato ku Mana, wahagera yakora mu bundi buryo bikagucanga, ugatangira kwibaza impamvu. Gusa muri byose Imana irakiranuka.

Imana niyo yakuremye, wenda iza no kuguhamagarira kuyikorera umurimo runaka. Mu mikorere yayo yemera ko duhura n’ibitugerageza bitari bimwe. Hari ibyo ugerageza ukabona birakunze mu buzima busanzwe, ariko ntabwo dukwiye kwibagirwa ko hari igihe Imana ifata umwanya wo kugerageza kwizera kwacu. Iyo kwizera kwawe kumaze kugeragezwa kuzana kwihangana muri wowe.

Mu mpamvu zimwe zituma hari ibigeragezo Imana yemera ko bitugeraho harimo kugerageza kwizera kwacu.

Bibiliya itubwira ko bene ibyo byiringiro bituruka mu kunesha amakuba twishimiramo ntabwo bidukoza isoni. Abaroma 5:5

Uramutse umenye ibi ntabwo wakongera kwiganyira cyangwa se kwivovotera Imana. Ntabwo Imana yatindije isezerano ryayo nk’uko bamwe babyibwira, nta nubwo yataye ubwoko bwayo, nta nubwo yabivuyemo ibyo kugutabara. Automatic word wrap
Ibya Sogokuruza Aburahamu mubyo kwizera, bitubera urugero, kandi Imana yari yavuganye nawe.

Kugira ngo abone umwana Isaka hashize ¼ cy’ikinyejana. Wakwibaza ngo iki gihe cyose kuki cyashize ? Byari bigoye kwiyumvisha ko Imana itabeshya iyo ivuze, ariko ifite ubushobozi bwo gukora ibyo ivuga. Bishobora no kugera aho inshuti, abavandimwe baguseka ku bwo gutegereza Imana, ariko wicika intege kuko Imana igambiriye gukora ibintu bikomeye kubw’umugambi wayo mwiza ifite ku bana bayo. Ihangane Imana ikorera byose kubw’ubuntu bwayo.

Ntabwo Aburahamu yapfuye kwitwa Sekuruza w’abizera, igihe Imana imutuma gutamba Isaka, agize kumubona mu za bukuru, ari umwe gusa, none ngo ajye no kumutamba, ariko byose Imana irabyemera n’ibindi byinshi bisa n’ibyo.

Imana ijye idushoboza gushishikarira kumenya icyo igambiriye mu bitubaho byose.
Ahubwo usabe Imana kugukomeza cyane wowe w’imbere, Kristo akomeze ature mu mutima wawe mu kwizera. Bizakubashisha gutegereza amasezerano y’Imana, kuko ifite ubushobozi bwo kuyasohoza.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?