Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

Ibyo umuntu abiba ni byo azasarura!

Kwamamaza

agakiza

Ibyo umuntu abiba ni byo azasarura!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-02-08 13:45:00


Ibyo umuntu abiba ni byo azasarura!

Maze uwo munsi Mose ararahira ati ‘’ Ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n’iy’abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose’’ (Yosuwa 14:9)

Aha ni igihe Mose yoherezaga intumwa cumi n’ebyiri gutata igihugu cy’isezerano bagarutse Mose abahaye umwanya ngo basohoze ubutumwa, icumi muri bo batera abisirayeli ubwoba babereka ukuntu igihugu bigoye kuzakibamo ariko Kalebu na Yosuwa batanga amakuru y’ihumure ku bisirayeli, Mose abonye uburyo Yosuwa ahamije gukomera kw’Imana kandi ahumurije Abisirayeli akaba adatewe ubwoba n’abanzi babo niko kuvuga ariya magambo kuri Kalebu ahakura isezerano ryo kuzaba muri kiriya gihugu ndetse we n’urubyaro rwe, kubaha Imana ntibigira uko bisa.

Imana yaduhaye Umwuka wayo ndetse iduha n’ijambo ryayo ariko ni ahacu ho guhitamo icyo gukora, Kalebu nawe yahise abona igihembo cy’umwihariko, ariko iri shimwe yaribonye kubera uruhare rwe ku giti cye no kwiyumvamo ko ubwo Imana iri muruhande rwabo ntacyo abanzi babo bazabatwara kuri we uko igihugu cyangana kose ntacyo byari bimubwiye kuba kinini kwacyo ntibyavugaga kubagora ahubwo byavugaga kubona umurage munini.

Uru rugero rugaragaza neza ko Imana iha umugisha abantu bayo bayihamiriza iteka kandi bakayinambaho. Ubusanzwe hariho impano abantu bose babonera ubuntu ari yo agakiza, iyi mpano ntituyiboneshwa n’imirimo ahubwo ni k’ubuntu Imana ikaduhera, ariko hari imigisha Imana itugenera kubera ibyo dukora ari nabyo byabaye kuri Kalebu bigaragaza rero ko ari byiza kuba umwizerwa kandi ukubaha Imana mu bibaho byose bifite inyungu z’iteka ndetse no muri ubu buzima.

Mbese ibyo umuntu abiba nibyo azasarura Paulo yandikiye Abagalatiya arababwira ngo ‘Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura’’ (Abagalatiya 6:7), Imana ntirobanura k’ubutoni ahubwo umuntu wese afite guhitamo Imana yamugeneye byose kandi ukora neza Imana izabimwitura, mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka Imana iramwemera.

Ubu noneho nshuti ukurikiye ubu butumwa unyemerere utekereze k’ubuzima bwawe, ukoresha ute igihe cyawe ukora ibyo ugomba gukora mu gihe cyawe, Imana ikwituye ibihwanye n’ibyo ukora wakunguka cyangwa wahomba, ibyo Imana yaguhaye ubikoresha ute, impano zawe zungura bangahe? Imbuto zawe uzitera he? Ese wumva Imana ifite icyicaro gihagije mu mutima wawe? Ndakwinginze komera ushikame mu gakiza ushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ibindi byose uzabyomgererwa.
Imana ibahe umugisha
Murakoze!

Ibitekerezo (2)

daniel

6-07-2012    14:32

Murakoze igisigaye ni ukuba ha I mana wasengera ahariho hose ikingenzi ni UKUBAHA BAGENZI BACU NITUBASUZUGURE UBUNDI TUGAKIRANUKA TUTAREBA PORNO zituma Imana irakara.

Levis

4-07-2012    12:42

good article, I like it! Imana iha umugisha abantu bayo bayihamiri iteka kandi bakayinambaho. Thats 100% true.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.