Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Kagame Charles ni umusore uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake: ‘Amakuru’, ‘Ntuzibagirwe’, ‘Ahindura ibihe’,… Atuye mu gihugu cya Australia, Kagame yavukiye muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yakuriye mu Rwanda ahava muri 2016 yerekeza muri Australia aho amaze imyaka 5-6.
Umuhanzi Kagame ibihangano bye ahanini bigaruka ku butumwa bukebura abantu gukomeza bazirikana aho bahoze, ko batakwibagirwa Imana yabakuye habi. Ibyo bikwiye gutuma bahora bashima Imana, kandi banakora ibijyanye no gushaka kwayo, bakazirikana urupfu rw’Umwami Yesu Kristo no gucungurwa kwabo.
Charles ubwo yaganiraga na Life Radio mu kiganiro The Gosple Relax, yagarutse ku ndirimbo yabaye iy’abantu bose yatumye anakundwa n’abatari bake ’Amakuru’. Aha yari abajijwe uwo yabwiraga muri iriya ndirimbo n’ubutumwa bwihariye yashakaga kumvikanisha.
Ati” Iyo mpimba indirimbo simba ndimo guca urubanza, mba mbwira umuntu uri bugufi bwanjye: Nshobora gukoresha umwana wanjye, nshobora gukoresha umugaragu wanjye, nshobora no kuba ndi mu mwanya w’Imana kugira ngo mbwire abantu nshaka ko ubwo butumwa bugeraho.
Ni muri urwo rwego mu ndirimbo ’Amakuru’ natekereje ko ndimo kubwira umwana wanjye, nkamubwira uko agomba kwitwara. Mba mbivuga mu zina ryo kubwira umwana wanjye ariko mu by’ukuri ni indirimbo uba ubwira abantu bose bo mu isi, buri wese uri mu nsi y’i Juru iriya ndirimbo iramuvuga.
Dore amagambo agize indirimbo“Amakuru”
"Numvishije amakuru yawe ngo ntu gisoma inzandiko wandikiwe na Pawulo, kandi nizo za kumenyeshaga iby’ubwiru bw’i Juru no kuguma ku isezerano. Numvishije n’ayandi ambwira ngo ntukigera ahera he, umutima wishyize hejuru kandi ni byo bya kugumishaga ku gicaniro ukongera ubusabane n’i Juru. Mwana wanjye niwunva isi igukomeye amashyi uzibuke bya bihe wabayemo nta n’umwe ukuzi. Mwana wanjye nubona ubuzima bugenda neza, hindura isengesho uryerekeze mu mihana.
Uzature ngo sinjye uriho, ni Data wenyine wahawe ikaze muri njye, maze utegeke umutima kureba iby’isi nk’igihombo utoze akanwa kuvuga ibifitiye abandi umumaro. Wahawe ijambo n’icyubahiro bigenerwa abi juru rya toranyije, none umutima wawe uragambirira ngo ukeneye kwitwa igikomerezwa.
Nkwandikiye nkwibutsa ko amaso areba ntahage, inzuzi zitemba ntizuzure. Wige guca bugufi, buza umutima wawe kudasimba wishyira hejuru ahari utazumva ko ibyo ukora ubyishoboza. Bwira umutima wawe ko ucumbikiye ikinege cy’i Juru, Umugabo ugira guca bugufi. Mu mihana nibakoma amashyi, isi ikakwita ukomeye mwana wanjye ntuzigere wishyira hejuru, umutima wakire ababaye amatwi yumve abihebye. Mwana wanjye jya wicarana n’aboroheje."
Charles nawe ugeze mu gihe akunzwe (Cyo gukomerwa amashyi), yavuze ko adashyira imbere gukomerwa amashyi, ahubwo ashyira imbere gukomera amashyi Imana aririmbira.
Charels avuga atizibagirwa aho Imana yamukuye, ati” Njye nabaye impunzi, undi muntu uri mu buhunzi yumve ko agasambi nasengeyeho kangiriye umumaro, yumve ko nawe agomba kugasengeraho. Umuntu ni ubuhamya, nanjye ndi ubuhamya! Iyo ndebye aho naavuye naho ngeze, mbonamo ikintukimwe gusa, “Ni ugukomera kw’Imana”.
Charles asaba abakunzi be guhora bamusengera nk’uko nawe abasengera, arateganya ibikorwa byinshi bijyanye n’umuhamagaro we wo gukorera Imana mu buryo bw’indirimbo.
Reba hano indirimbo Amakuru (New Official Video 2021) ya Charles Kagame
Daniel@agakiza.org
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda-...
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador igihugu
Ibitekerezo (0)