Icyo Bibiliya idufasha mu kwirinda ubwoba bwa(...)

Kwamamaza

agakiza

Icyo Bibiliya idufasha mu kwirinda ubwoba bwa coronavirus


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-03-16 07:37:22


Icyo Bibiliya idufasha mu kwirinda ubwoba bwa coronavirus

Akenshi iyo abantu bari mu kibazo cyane cyane muri iyi minsi isi ihangayikishijwe na corona virus zimwe mu ntwaro umwanzi Satani akoresha ni ubwoba no kwiheba abantu bagatura mu gikombe cy’umwijima bumva ko bicitse nta cyizere cy’ubuzima gihari, nyamara ijambo ry’Imana ritanga ihumure ndetse n’ingamba zadufasha guhangana n’iki kiza.

Amakuru dukesha urubuga www.worldometers.info atubwira ko kugeza ubu abantu 173.085 banduye coronavirus naho abantu 6.664 bamaze guhitanwa n’iyi virusi.

Muri iyi minsi hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye harimo kumvikana amakuru y’abantu bamaze kwandura ndetse n’abamaze guhitanwa n’iyi virusi. Ibi biratera abantu ubwoba, ubwihebe ndetse n’agahinda gakabije aho usanga abantu bubitse imitwe mu maguru barimo kurira bati turapfuye isi iturangiriyeho. Ariko se mu by’ukuri icyo nicyo cyemezo kizima?

Ubusanzwe isi yahuye n’ibyorezo bitandukanye harimo ebola, Sida, inzige n’ibindi byahitanye abantu benshi ariko coronavirus yo ikimara kugera ku isi hari intwaro y’ubwoba satani yakoresheje ibuza abantu amahoro bitewe n’uburyo yandura vuba kandi mu gihe gito usanga ubwoba bukomeje kwiyongera.

Aha twakwibaza ngo ese ubwoba buri mu bantu ni ubw’iki? Ikigaragara ni uko ubu bwoba burimo guterwa no gutinya urupfu ibyo akaba aribyo biteye abantu kumva isi yababanye ntoya nta buhungiro buhari ariko ubuhungiro buri ku Mana ifite ububasha bwo gutegeka byose bikayumvira.

Mugihe u Rwanda ndetse n’isi bihangayikishijwe n’iki cyago cya coronavirus, wakwibaza ngo mbese n’iki cyakorwa ngo ubwoba buve mu bantu, leta yafashe ingamba kandi ikomeje gushaka icyakorwa cyafasha abantu kwirinda iyi virusi ni ikintu cyiza cyane kandi gikwiye kubahirizwa. Ku rundi ruhande, Bibiliya iki kibazo yamaze kukivugutira umuti.

Mu gitabo cya Zaburi 91 itubwira icyo gukora mu gihe cy’ ubwihebe ndetse n’ubwoba dukwiye kuruhukira mu gicucu cy’ishoborabyose kuruta guhungira mu gicucu cy’urupfu. Tubundikiwe n’amababa ye no gukiranuka k’uwiteka mu by’ukuri nta kintu na kimwe cyakagombye kudutera ubwoba.

“ igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha , cyangwa umwambi ugenda ku manywa , cyangwa mugiga igendera mu mwijima, cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y’ihangu” (Zaburi 91:5-6)

Zaburi 139: 23-24 itanga mbaraga ikamaganira kure ubwoba ubwo aribwo bwose bwo gutinya urupfu bityo umuntu akagira umutima utuje.

“ Mana ndondora umenye umutima wanjye, mvugutira umenye icyo ntekereza . urebe yuko hariho inzira y’bibi indimo unshorerere mu nzira y’iteka ryose
Bibiliya itubwira ko mugihe imfatiro zisenyutse hari cyo ubwoko bw’Imana bukwiye gusenga no kwizera.

“ nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu cyangwa ninohereza mugiga mu bantu banjye, maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo mbakirize igihugu (2Ingoma 7: 13:14)

Muri macye ntidukwiriye kugira ubwoba ngo dutakaze icyizere cy’ubuzima bitewe na virusi (coronavirus) kuko ijambo ry’Imana niryo riduha ibyiringiro tugomba kugenderaho mu buzima bwacu bwa buri munsi gusenga no kwizera biradukomeza bityo tukarandura ubwoba n’imizi yabwo tukizera Imana ikatwubakamo icyizere gihamye.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?