Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

Igihano Michael Jackson yaherewe IKUZIMU -(...)

Kwamamaza

agakiza

Igihano Michael Jackson yaherewe IKUZIMU - Angelica Zambrano


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-04-08 16:17:32


Igihano Michael Jackson yaherewe IKUZIMU - Angelica Zambrano

Yesu yambwiye ko abantu benshi bakomeye bamanuka bagana ikuzimu, abakomeye n’ibirangirire. Urugero ni Michael Jackson. Uyu mugabo yari ikirangirire ku isi yose, ariko yasengaga satani. N’ubwo abantu benshi atari ko babibona, ariko ni ko kuri. Uyu mugabo yasinyanye amasezerano na satani: Yasinyanye na satani kugira ngo amuhe ubushobozi bwo kuba ikirangirire, no kugira abafana benshi.

Uko yageze kuri ibyo byose, ni ko nabonye abadayimoni bababaza abantu ikuzimu. barabazunguzaga, bakabazunguza basakuza cyane, bakanezezwa no kubatera agahinda. Reka nkubwire ko Michael Jackson ari ikuzimu. Yesu yaramunyeretse ubwo yari amaze gupfa, mubona ababarizwa mu muriro. Natakiye Yesu nti "Kuki?" Ntibyari byoroshye kubona uburyo uwo mugabo yababazwaga, n’uburyo yatakaga. Umuntu wese wumva indirimbo za Michael Jackson, akaziririmba cyangwa se akamufana ndamugira inama ko satani arimo kumufata mu mutego we kugira ngo azamujyane ikuzimu. Bizibukire nonaha mu izina rya Yesu! Yesu arashaka kukubohora kugira ngo utazarimbuka.

Mbere y’uko njya ikuzimu Yesu yanjyanye mu nzozi arambwira ati "Reba, uyu muntu ari ikuzimu." Ndavuga umuntu w’ikirangirire witwaga MJ (Michael Jackson). Impamvu yagiye ikuzimu nayisobanuye muri video yanjye iheruka. Ubwo nafataga ayo mashusho, Yesu yarambwiye ati “Muvugeho.” Ni cyo gituma ndimo kukubwira ko arimo kubabazwa mu muriro ikuzimu.

Ubwo negeraga uwo muriro, nabonye abadayimoni benshi bakoze uruziga, muri urwo ruziga harimo umuntu urimo kubabazwa. Uwo muntu yazamuye amaboko yakagaho umuriro, arataka ati "Ntabara! Ntabara!" Nabashije kumva ururimi yavugaga.

Nashatse kumufasha, ni uko abadayimoni baramufata bakajya bamuterera hejuru bamutegeka kubyina no kuririmba nk’uko yagenzaga akiri ku isi. Abadayimoni baramusekaga, bakamujugunya mu muriro, bakamuzamuramo bakamukubita inshyi. Yatakaga ababazwa cyane. Oh, mbega ukuntu yababazwaga cyane!

Ibitekerezo (7)

alphonse

21-12-2020    17:40

birakaze

protogene

17-09-2013    08:37

dukwiye kwirinda ziriya ndirimbo pee

patrick

16-04-2013    12:05

birakwiye ko abakiristu bigishwa kwirinda cyane indirimbo zitwa izi isi

jeanne

13-04-2013    08:40

niba MJ ali mu muliro ni ukuvuga ko hali n’abandi bajya mu ijuru ? None se ko jyewe nigishijwe ko Yesu azagaruka akabanza kuducira imanza tukabona kubona ingororano idukwiriye twese abazima n’abapfuye, haba hali icyahinduste cyangwa ni jyewe utarasobanukirwa?!!

MINANI Gratien

12-04-2013    13:44

MANA YANJYE ! MBESE BYABA BIMAZE IKI GUSHIMWA MU ISI HANYUMA TUKAJYA MU MURIRO UTAZIMA,KW’IHEREZO RY’UBUZIMA BWACU? Imana iturengere cyane.

mimo

11-04-2013    18:12

Imana idufashe tuzibukire ibitero bya satani n’abadayimoni be mwizina rya Yesu kristo.amen!

Damascene

9-04-2013    03:03

Imana idutabare kandi itwuzuze umwuka wera kugira ngo tuzaragwe ubugingo bw’Iteka.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?