Kwizera ni iki?
“Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni...
Yesu yambwiye ko abantu benshi bakomeye bamanuka bagana ikuzimu, abakomeye n’ibirangirire. Urugero ni Michael Jackson. Uyu mugabo yari ikirangirire ku isi yose, ariko yasengaga satani. N’ubwo abantu benshi atari ko babibona, ariko ni ko kuri. Uyu mugabo yasinyanye amasezerano na satani: Yasinyanye na satani kugira ngo amuhe ubushobozi bwo kuba ikirangirire, no kugira abafana benshi.
Uko yageze kuri ibyo byose, ni ko nabonye abadayimoni bababaza abantu ikuzimu. barabazunguzaga, bakabazunguza basakuza cyane, bakanezezwa no kubatera agahinda. Reka nkubwire ko Michael Jackson ari ikuzimu. Yesu yaramunyeretse ubwo yari amaze gupfa, mubona ababarizwa mu muriro. Natakiye Yesu nti "Kuki?" Ntibyari byoroshye kubona uburyo uwo mugabo yababazwaga, n’uburyo yatakaga. Umuntu wese wumva indirimbo za Michael Jackson, akaziririmba cyangwa se akamufana ndamugira inama ko satani arimo kumufata mu mutego we kugira ngo azamujyane ikuzimu. Bizibukire nonaha mu izina rya Yesu! Yesu arashaka kukubohora kugira ngo utazarimbuka.
Mbere y’uko njya ikuzimu Yesu yanjyanye mu nzozi arambwira ati "Reba, uyu muntu ari ikuzimu." Ndavuga umuntu w’ikirangirire witwaga MJ (Michael Jackson). Impamvu yagiye ikuzimu nayisobanuye muri video yanjye iheruka. Ubwo nafataga ayo mashusho, Yesu yarambwiye ati “Muvugeho.” Ni cyo gituma ndimo kukubwira ko arimo kubabazwa mu muriro ikuzimu.
Ubwo negeraga uwo muriro, nabonye abadayimoni benshi bakoze uruziga, muri urwo ruziga harimo umuntu urimo kubabazwa. Uwo muntu yazamuye amaboko yakagaho umuriro, arataka ati "Ntabara! Ntabara!" Nabashije kumva ururimi yavugaga.
Nashatse kumufasha, ni uko abadayimoni baramufata bakajya bamuterera hejuru bamutegeka kubyina no kuririmba nk’uko yagenzaga akiri ku isi. Abadayimoni baramusekaga, bakamujugunya mu muriro, bakamuzamuramo bakamukubita inshyi. Yatakaga ababazwa cyane. Oh, mbega ukuntu yababazwaga cyane!
“Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni...
Yesu yambwiye ko abantu benshi bakomeye bamanuka bagana ikuzimu, abakomeye...
Buri wese akunda inkuru z’ubutwari. Twari dusanzwe dusanga izi nkuru mu...
Yohana mwene Zebedayo yahamagawe mu bigishwa ba Yesu 12 hamwe na mwene se...
Ibitekerezo (7)
alphonse
21-12-2020 17:40
birakaze
protogene
17-09-2013 08:37
dukwiye kwirinda ziriya ndirimbo pee
patrick
16-04-2013 12:05
birakwiye ko abakiristu bigishwa kwirinda cyane indirimbo zitwa izi isi
jeanne
13-04-2013 08:40
niba MJ ali mu muliro ni ukuvuga ko hali n’abandi bajya mu ijuru ? None se ko jyewe nigishijwe ko Yesu azagaruka akabanza kuducira imanza tukabona kubona ingororano idukwiriye twese abazima n’abapfuye, haba hali icyahinduste cyangwa ni jyewe utarasobanukirwa?!!
MINANI Gratien
12-04-2013 13:44
MANA YANJYE ! MBESE BYABA BIMAZE IKI GUSHIMWA MU ISI HANYUMA TUKAJYA MU MURIRO UTAZIMA,KW’IHEREZO RY’UBUZIMA BWACU? Imana iturengere cyane.
mimo
11-04-2013 18:12
Imana idufashe tuzibukire ibitero bya satani n’abadayimoni be mwizina rya Yesu kristo.amen!
Damascene
9-04-2013 03:03
Imana idutabare kandi itwuzuze umwuka wera kugira ngo tuzaragwe ubugingo bw’Iteka.