Ijambo ry’Imana: Imana ikeneye “wowe” ntikeneye(...)

Kwamamaza

agakiza

Ijambo ry’Imana: Imana ikeneye “wowe” ntikeneye “twebwe”


Yanditswe na: Ubwanditsi     2015-09-25 14:01:00


Ijambo ry’Imana: Imana ikeneye “wowe” ntikeneye “twebwe”

“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye. Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe, atari ku bwa mugenzi we, kuko umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.” (Abagalatiya 6:3-5)

Aha turabonamo abantu babiri:

  1. Wowe (umurongo wa 3)
  2. Mugenzi wawe (umurongo wa 4b)

Ibi biwereka ko n’aho mwakorera umurimo w’Imana hamwe (mu itsinda), Imana itandukanya imirimo wikoreye ubwawe, n’iyo mugenzi wawe yakoze.

Imirimo y’Imana dukunze kuyikorera hamwe, ku buryo usanga bibaye ngombwa kubitandukanya byagora umuntu kumenya icyo umwe yakoze. Tuba turi benshi. Ariko ijambo ry’Imana riratubwiye ngo “Umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.”

Dukora imirimo y’Imana mu buryo 2:

  1. Hari abantu bamwe basobanukiwe umumaro uva mu gukorera Imana, bigatuma bakomeza gukora n’ubwo bari mu kivunge bagakomeza gukora.
  2. Hari abandi biba bigaragara ko bashoboye gukora, bigatuma bakora kuko badakoze byagaragara.

Abadakorera Imana (cyangwa abatayikorera nk’uko bikwiye), nabo bari mu bice bibiri:

  1. Hari undi utazi umumaro wo gukorera Imana, bigatuma abikora nabi.
  2. Hari undi uvuga ati: “Turi benshi, nakora ntakora nta wenda kubimenya.”

Mbese wowe uri mu ruhe ruhande. Ariko menya ko umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.

Ijambo ry’Imana ryongera kutubwira ko mbere yo guhabwa ingororano, imirimo yacu izapimwa. Umuntu ukora kuko atekereza ko aramutse adakoze byahita bigaragara, ndabwira nti ubonye akaga kuko Imana nipima igasanga warakoraga kuko bakureba, atari kubw’urukundo, nta ngororano uzabona

 1 Abakorinto 3: 13-15

“Umurimo w’umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w’umuntu wese. Umurimo w’umuntu uwo yubatse kuri urwo rufatiro nugumaho, azahabwa ingororano, ariko umurimo w’umuntu nushya azabura inyungu…

Mbese urumva umurimo wawe uzaguhesha ingororano, cyangwa uzayibura?

Kenshi usanga Abakristo tuvuga tuti:

  • Ku itorero ryacu tugira amateraniro kuwa 1, 4, …
  • Korali yacu yaririmbye bose bajya mu Mwuka
  • Ku itorero ryacu tugira gahunda yo gusura abarwayi kwa muganga ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi

Ibi ni byiza, ariko wari ukwiye kureba uruhare rwawe muri ibi bikorwa itorero ryawe rikora. … kugira ngo abone icyo yirata ubwe, atari ku bwa mugenzi we. Kuko umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.

Biragarara ko mu byo tuvuga harimo ibyo tuba twiyitirira kuko haba harimo ibyakozwe na bagenzi bacu. Biratandukanye kuba ikintu cyakozwe n’itsinda mbarizwamo, no kuba ari njye wagikoze. Ibyo Ijambo ry’Imana ribyita kwishuka.

Yakobo 1:22, Ijambo ry’Imana riragira riti : “Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa MWISHUKA.”

Ijambo ry’Imana ridutegeka ibintu bitandukanye. Urugero, ridutegeka guteranira hamwe dusenga. Abaheburayo 10:25: “Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira …” Nyamara wowe ugira uti : “Ku itorero ryacu duterana kuwa 1,4, …” Mbese Imana ije gushaka abateranye kuri iyo minsi yakubona? Isuzume maze ukore iby’iryo jambo.

Reka dufate urugero rwa Korali, nk’uko muzi ko igizwe n’umuntu umwe cyangwa benshi:

Kugira ngo Korali igire amavuta cyangwa itere imbere, haba hari umuntu umwe cyangwa benshi babigizemo uruhare: uyisengera, uhugura, uhimba indirimbo, … Nyamara igice kinini, hari n’ababa bananiwe kubahiriza gahunda gusa, kuko usanga benshi bakererwa kandi barabigize akamenyero.

Imana rero izi izina ry’aho usengera, izina rya Korali uririmbamo ariko iyo ije gutanga umugisha ireba umuntu umwe umwe, maze ugasarura icyo wabibye.

Abantu benshi bakorera Imana, ndetse bakanavunika rwose, ariko ntibabone umugisha. Baba basarura ibyo babibye, kuko ijambo ry’Imana ritubwira ko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza tuyikorera (Abaheburayo 6:10). Byanga bikunda, iyo ukoreye Imana utaryarya ubona ingororano.

 “Ntimuyobe, Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.” Abagalatiya 6:7

Ijambo ry’Imana ritwereka ko abantu bari gukorera Imana imwe, nyamara bakayikorera ku buryo butandukanye.

1 Abakorinto 3: 12 “Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri,” Nkwibutse ko igihombo gifite wowe ukora nabi.

Itegereze ibivuzwe mu iri jambo: mbese izahabu inganya igiciro n’ibiti cyangwa ibikenyeri? None se wowe uri kubaka iki ku rufatiro twashyiriweho

Iyo Imana idushinje ko tugenda nabi, nta kindi gisubizo uretse kwihana. Iyo utihannye, biba ari akaga gakomeye kuko Imana ikunda umurimo wayo yatangije. Nkwibutse ko ikunda n’ubugingo bwawe, ni yo mpamvu ihora igusaba kwihana.

Ibyahishuwe 2:5 "Ni uko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkure igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutuhana. Ibyahishuwe 3:3 “Ni uko ibuka ibyo wakiriye n’ibyo wumvise ubyitondere kandi wihane. Ariko nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.”

Imana iguhe umugisha.

Mwene So,

Simeon Ngezahayo/ agakiza.org

Ibitekerezo (10)

Munezero Esther

3-07-2021    11:33

Imana itwongerere imbaraga zo gukora imiririmo izatugirira akamaro kuri uruya munsi mubi

Japhet

12-06-2021    16:36

Imana impe imbarara ubwenge nyikorere kuko kubwanjye sinakishoboza mana mpa ukwizera

NYIRABAHIRE CHRISTINE

17-05-2021    16:29

IMANA IBAHE UMUGISHA KANDI KOKO IMANA IREBA BURUMWE KUGITIKE KUKO BURIWESE AZABAZWA IBYE TWIHANE TWISUBIREHO INZIRA ZIKIGENGWA

mugisha peter

2-02-2020    10:01

Imana ibahe Umugisha kubw’unutumwa mutugezaho buri munsi.mukomereze ago.

NSENGIMANA VIANEY

6-07-2017    12:07

NDABAKUNDA CYANE KUBWIJAMBO RYIMANA MUTUGEZAHO MURAKOZE

MWESIGYE Robert

12-04-2016    00:30

Gusa imana ibahe umugisha iteka mukubaho kwanyu kubwamagambo meza y’umwami wacu muhuguza abantu bayo yaremye. Nasubiye inyuma ariko nafashe umwanzuro wogusubira munzira yagakiza kuko ariho haribyose. Ijambo ry’imana ritubwira gushaka ubwami bw’imana nokiranuka kose ibindi tuzabyongererwa.
Mbifurije gutera imbere muri byose kandi mutazatezuka kumwami tugeze mubihe ibyahanuwe birimo bisohora.

Amahoro atangwa n’umwami wacu yesu asabe n’umugisha utangwa n’imana ubabere inshuti ikomeye.

MWESIGYE Robert.

Aime haringanji

1-03-2016    07:01

jewe ndagomba gukizwa ariko sinzi kuvuga arya majambo meshi muvuga muriko murasenga canke muriko murasigura kugira ndabimenye vyogenda gute?

GERMAINE

30-01-2014    04:48

imana yacu irahambaye niyo mpamvu nzavuga ibyayo iminsi yose

Kabirigi jean d'amour

17-01-2013    05:08

Icyo navuga nuko wakora neza wakora nabi Imana izasohoza icyo yakugeneye ukiva munda ya Maman wawe.Ariko gukiranuka nago izaza kubikwigisha.kuko bibiliya imbwira umukozi wayo Tabita isaha y’Imana igeze arapfa ariko kuko yakoze neza Imana iramwibuka abaho.Duharanire kuzabona wa mwami wa bami byaba bibabaje waragerageje gukora neza ariko udakiranuka muri byose kumutsi w’urubanza bikavugwa ko utigeze umenywaKUBA WARARENZE IBIMENE BY’AMACUPA UKABA UNANIWE NIBIMENE BY’IBICUMA.Murakoze tubashimiye impuguro nziza

john rwesamadongo

27-10-2011    05:14

Dufite akaga ko kwinangira imitima, ariko nitutinangira imitima tuzahagarara twemye imbere ya Data wa twese. Ngezahayo we wowe ndumva waragezeyo, duhugurane nkuko ijambo ryayo ribidusaba. Uwiteka niyongere ubwenge kubwo ufite kandi Umwuka w’Imana abe kuri mwe. Amen

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?