Imana yambereye Papa nari narabuze nkiri(...)

Kwamamaza

agakiza

Imana yambereye Papa nari narabuze nkiri muto


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-10-13 16:14:00


Imana yambereye Papa nari narabuze nkiri muto

Nitwa Deborah mfite mama na basaza banjye babiri. Papa yapfuye kumunsi navukiyeho, ubwo nari maze kugira imyaka 7basaza banjye nabo bava murugo barigendera.

Mama wanjye yahoranaga umunaniro, akenshi sinajyaga mubona afata igihe cyo kuruhuka ahubwo yabaga ahirimbana ashakisha ngo abone ibyo kudutunga. Nubwo byari bimeze gutyo ariko mama yari yarakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza mbere yuko mvuka birumvikana ko nasanze mama ari umukristo, ubwo byabaye ngombwa ko njya murusengero buri cyumweru nkurikiye mama ariko byukuri ntago nabikundaga.

Kuri njye kujya gusenga nabifataga nko guta umwanya, narimbizi ko Imana ibaho ariko ntago nibazaga impamvu Yesu yagombaga gupfira ku musaraba. Nibazaga ibibazo byinshi kuri Yesu nkibaza uwo muntu wemeye gupfa gutyo nawe nkumva ibye biranyobera.

Nakuriye mubuzima bwa njyenyine, nababwiye ko abavandimwe banjye bari baradutaye, mbese nakuze nigunga numvaga nta muntu numwe kw’isi unkunda, nkumva naratawe. Maze kugira imyaka 13 nibwo namenye neza ko Papa yapfuye kandi ko yapfuye yiyahuye. Nagize agahinda kenshi najyaga nibaza nti niba data yarahisemo kunsiga nkivuka akiyahura mbese hari undi muntu wangirira impuhe na Data atarazigize? Nahoranaga agahinda ibyishimo byo ntabyo nigeze.

Nahisemo guhungira mu biyobyabwenge, no mu mikino itandukanye, nigira mu nshuti zitangira kunyigisha kunywa itabi mbese ntangira kuraruka, ariko nubwo byari bimeze bityo Imana yarandebaga. Nagize ikibazo amasomo yanjye arananira kubw’ibyo nabagamo, natangiye gufatwa n’uburwayi bw’umutwe, mbese bumerera nabi cyane. Maze kugira imyaka 17 navuye mu ishuri kuko nari ntagishoboye kwiga.

Nijoro nararaga ndeba ngasinzira kumanywa. Muri iryo joro ryose nabaga ndirira mu buriri kandi ngakora kuburyo nta muntu numwe unyumva, naje kwinjira muri farumasi imwe ndeba mo umuti w’ibikoko nagura kugirango unyice ariko ndibaza niba koko uzanyica nanone ngatekereza nywunyweye ntunyice nabigenza nte? Kimwe cyo nifuzaga kuzaryama sinongere gukanguka. Aho byari bigeze ibibazo byari bimaze kundenga abantu benshi bari bamaze kuvumbura ko mfite ikibazo kuko noneho sinari nkibasha kwihishira.

Nkiri muri iyo farumasi nibutse ko kera nkijya gusenga batwigishije ko umuntu wiyahura atazajya mu ijuru, nasohotse vuba ndagenda ariko nacitse intege, gusa nageragezaga kubihisha ko ndemerewe ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Nababwiye ko mama yari umukristo ariko kubw’ibibazo byinshi yari yarahuye nabyo yajyaga ajya mu rusengero agasohoka uko yinjiye, igihe kimwe, yagiye mu rusengero Imana iramugenderera iramwiyereka, imuha ibyishimo n’umunezero abona abantu bo mu rusengero bose ni beza, ikintu cyose kivuzwe kikamufasha basoje we yumva yakwigumiramo ariko yibutse ko yansize mbabaye agaruka yiruka ambwira ibyiza byo murusengero atari yarabonye kera ambwira ko yabonyemo Papa na basaza banjye, numvise ngize amatsiko mfata icyemezo ko kumunsi ukurikiyeho tuzajyana.

Ngeze muri urwo rusengero ikintu nibuka nuko narize gusa ibindi ntabyo nzi, ariko muri ayo marira niho Imana yambohoreye, dusohotse abantu benshi baje bansuhuzanya ibyishimo numva ntaho nigeze mbibona natahanye umunezero ntashobora gusobanura. Yesu yari yamaze kwinjira mu buzima bwanjye, nari namaze kubohoka.

Kuri ubu sinkiganyira ukundi, mfite amahoro menshi nyuzwe n’ubuzima mbayemo sintekereza kwiyahura ukundi, umutwe udakira narwaraga Imana yarawunkijije, Imana yampaye byose nari nkeneye kandi nubu ikomeza kumfasha. Ndashima Imana ko ari Papa wo mu ijuru kandi amenya byose nkeneye mubuzima bwanjye, Amen.

Ibitekerezo (1)

19-04-2017    10:28

Nibe nawe ubuse njye bizangeraho ryari?

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?