Imvugo wumve ibyo mvuga nturebe ibyo nkora(...)

Kwamamaza

agakiza

Imvugo wumve ibyo mvuga nturebe ibyo nkora ikwiye gucika ku bakozi b’Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-01-24 07:13:00


Imvugo wumve ibyo mvuga nturebe ibyo nkora ikwiye gucika ku bakozi b’Imana

Aya ni amwe mu magambo ashushanya ubuzima bwa bamwe mu bigisha b’ijambo ry’Imana, nyuma yo gusohoka mu nsengero no hirya no hino mu matorero ya gikirisitu, aho usanga ibikorwa bya bamwe bihabanye cyane n’ibyo bigisha nyamara ugasanga ba nyir’ ukubikora birengagiza ko ibyo babwiye abandi nabo bibareba ndetse hari igihe kizagera bakabibazwa n’undi mucamanza utabera ndetse udasengera mu nsengero bayobora.

Ubuzima nk’ubu bwo kubeshyesha ururimi abakumva nyamara ukagaragarira mu mirimo ukora ni bumwe mubwo Imana itajya yishimira na gato, iyo dusomye Abaroma 2:17 hagira hati “ubwo witwa umuyuda ukiringira amategeko,ukirata Imana, ukamenya ibyo ushaka ukarobanura iby’ingenzi kuko wigishijwe amategeko, ukizigira ko uri umurandasi w’impumyi n’umucyo w’abari mu mwijima n’umubwiriza w’abanyabwenge bucyen’umwigisha w’abana, kuko mu mategeko ufite ikitegererezo cy’ukuri n’ubwenge kibonerwa muri yo. Mbese wigisha abandi ntiwiyigisha ? Ko uhana abandi kwiba nawe ukiba ? Ko uuvuga ngo ntugasanbane nawe usambana, ko wanga ibishushanyo bisengwa nawe ukanduza urusengero ? Ko wirata amategeko nawe ugayisha Imana kuyacumura ? Izina ry’Imana riratukwa mu bapagani ku bwanyunk’uko byanditswe !

Kuva cyera amategeko yahozeho ndetse hari benshi bari bazi no kuyigisha cyane kurusha bamwe mu b’ubu, bakanayirata cyane, ariko Bibiliya ijambo ry’Imana ryerekana ko amategeko atigeze akiza abo bantu ibyaha ,ahubwo kubw’urukundo Imana yadukunze yashimye ko ducungurwa kubw’ubuntu no kwizera kristo yesu, kubw’uwo umwizeye ubuzima bwe buva mu magambo bukajya mu bikorwa, yaba uwigisha n’uwigishwa baba bashya, kamere zabo zigapfa bakamera nk’abazutse ku bw’imirimo myiza bakora igasimbura imibi yakera bakoraga.

Birababaza cyane icyo usanze hari umukozi w’Imana wabaye iciro ry’Imigani mu bamuzi ndetse bazi ibyo akora, nyamara mu gihe abamwumvaga ku maradiyo, mu nyandiko nk’izi ,kuri televisiyo n’ahandi bamwumvaga nk’uwagira umumaro mu guhindura ubuzima bwa benshi, cyangwa nk’uwaba umwizerwa ,bituma rero umuntu yibaza iherezo rya bene abo ndetse akanibaza kuri rya jambo rigira riti “ Dore ndaza vuba nzanye ingororano ,kugirango ngororere umuntu ibikwiriye ibyo yakoze ? (Ibyah 22”12).

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?