Imyaka isaga 7 Irashize Imana ikijije Diane(...)

Kwamamaza

agakiza

Imyaka isaga 7 Irashize Imana ikijije Diane Kamadia Cancer y’ ‘ibere” Menya urugendo yanyuzemo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-24 04:14:06


Imyaka isaga 7 Irashize Imana ikijije Diane Kamadia Cancer y’ ‘ibere” Menya urugendo yanyuzemo

Diane Kamadia ni umunyarwandakazi yashakanye na Nkundabatware Patrice bafitanye abana 4 akaba afite n’umwuzukuru umwe. Atuye muri Leta z’unze ubumwe za Amerika (USA), muri Leta ya Arizona, asengera mu itorero rya Abundant Life Center Church, Kuri ubu afite ishimwe ry’uko Imana yamukijije Cancer y’ibere.

Mu kiganiro yagiranye na www.agakiza.org Kamadia yadutangarije bijya gutangira hari mu mwaka wa 2009, nibwo yumvise mu ibere rye ry’iburyo harimo akantu kameze nk’akabyimba ariko abanza kugasuzugura, mu kwezi kwa cyenda kw’uyu mwaka (2009) yumva hajemo umusonga Nibwo yabyeretse umuganga (Doctor) muri CHUK), nyuma yo kumukorera ibizamini babwohereza mu bitaro by’Umwami Fayisali (King Faysal Hospital) gukoresha igipimo (biopsy).

Kamadia yakomeje atubwira ko tariki ya 9/11/2009 aribwo yahawe ibisubizo bimubwirako yarwaye Cancer y’ibere, akibyumva yabajije umuganga ikigiye gukurikiraho amusobanurira ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo yitabweho. Kamadia yabimenyesheje bamwe bo mu muryango we gusa benshi bananirwa kubyakira ndetse bananirwa no kumusubiza kubw’agahinda, ariko yikomeza ku mana, Akigera mu rugo avuga ko yinjira mucyumba arapfukama, arasenga abwira Imana ati : Mana umpe imbaraga zo kwakira iki kigeragezo, unkomeze kugirango nanjye nkomeze abana n’umuryango wose, Imana irabimuha arakomera Nibwo Imana yamuhaye ijambo dusanga mu 1Abakorinto 10:13 rivugango “Ntakigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu.....”Icyo gihe avuga ko umwana we yamusanze asengana umubabaro amubajije icyabaye abura uko abimusobanurira gusa umwana abona ko hari icyo amukinze.

Nk’uko yakomeje abitangariza www.agakiza.org , Ngo yahise atangira gahunda zo kwivuza, ari nabwo Abaganga bo mu Rwanda bafashe icyemezo cyo kumwohereza kwivuriza mu buhinde gusa ngo nta bushobozi kubwe yari kubona bwo kwivuza iyo atagira inshuti, Kamaria avuga ko Icyo gihe yakoraga muri CHUK mu ishami rishinzwe abakozi ( Human Resource ), akibibamenyesha ikibazo cye ngo bakigize icyabo. barahaguruka hamwe n’umuryango we n’izindi nshuti baramufasha, mu kwezi kumwe yari amaze kubona amafaranga yose yo kwivuza mu buhinde.

Tariki ya 13/12/2009 nibwo yagiye mu buhinde mu biraro bya Miot (MIOT Hospital). Muri ibyo bitaro ntiyari wenyine yari arwaranye n’ababyeyi bafite ikibazo nk’icye, ariko akumva we akomeye ndetse ngo nibwo yibutse rya jambo Imana yamuhaye arushaho gukomeza abandi. Abaganga bakomeje kumuvura uko bashoboye nyuma y’amezi 3 baramusezerera, akomereza imiti mu Rwanda no gukoresha ibizamini, muri ubu burwayi avuga ko yabonye Imana mu buryo bukomeye kuko Hari benshi barwaye nkawe bapfuye n’ubwo nawe Yababaye bikomeye muri icyo gihe cyane cyane ubwo yanywaga imiti bita Chimiotherapie unywa igakumaraho akantu kose k’akoya guhera ku musatsi, ariko avuga ko itamugizeho ingaruka cyane nk’uko yabonaga abandi bameze.

Rumwe mu mpapuro zo kwa muganga
Nyuma y’umwaka agarutse mu Rwanda, yagize amahirwe yo kubona Viza yo kujya kuba muri Amerika (USA) ari naho atuye kugeza ubu, akomeza gusuzumwa n’abaganga b’abahanga basanga Cancer nta kindi gice cy’umubiri igaragaramo yarajyanye na rya bere, kugeza ubu imyaka ibaye 7 hafi 8, ni muzima, kugeza uyu munsi ibere rindi nta kibazo ryigeze rigira ndetse nta kindi gice cy’umubiri gifite ikibazo.

Mu gusoza ubu buhamya, Diane Kamadia avuga ko ashimira Imana yamwongereye iyi minsi yo kubaho, ndetse ngo ubu burwayi bwe bwatumye yongererwa imbaraga zo kuvuga Imana, abwira abafite ibibazo bikomeye ko dufite Imana itabara n’iyo haba ku munota wa nyuma, Kandi Avuga ko umuti wa mbere w’ikigeragezo ari Ukwiyakira no kwizera , kandi abwira ababyeyi n’abakobwa ko bakwiye guhora bisuzuma kugirango bumve niba nta kibazo bafite mu ibere basanga hari impinduka bakajya kwa muganga kuko n’aho basanga baranduye Cancer iyo wivuje kare ushobora gukira.

Ubuzima bwe bwari bugeze kure Imana iramukiza ubu ameze neza
Ubu buhamya bwatanzwe na Diane Kamdia, uba muri USA- Tucson Arizona

Ibitekerezo (1)

Niyonkuru anitha

26-08-2017    10:38

Mwisi hari vyishi ducamwo bitubabaza ar turafis Imana yama ituba hafi igikuru nukwihangana nukwizera isaha y Imana igeze vyose birahinduka Imana ishimwe ihabwe icubahiro KO yakijij uwo mû mama

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.