Ijambo ry’Imana: Imana ikeneye “wowe” ntikeneye “twebwe”
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
Mu isi dutuye tuhura n’ibihe bitandukanye hari igihe kibaho cy’amahoro hakabaho abantu bakaba batuje bakora ijirimo yabo ntacyo bikanga ariko hari igihe ibintu bihinduka amahoro akabura neza neza imirimo igahagarara iterambere ntiribee rigishobotse, ahubwo abantu bakabaho ubuzima bw’ubwoba bikanga urupfu.
Tugaruke mubuzima bwacu busanzwe, ubundi umuntu iyo atarakira Yesu nk’umwami n’umukiza aba abaho ubuzima busa nk’aho ari umudendendezo, yigenga yiyobora, arya uko ashatse anywa ibyo ashatse avuga ibyo ashaka, yambara uko abyumva yitwara uburyo bumushimishije mbese aba abaho mubwigenge, gusa n’ubwo bimeze gutya imibereho ye iba iri mukaga kuko nubwo aba abaho ubuzima yigenga bimufitiye ingaruka kuko ntabwo atinya no gukora ibyaha kuko ntawe uba umukebura.
Ariko rero iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba abaye icyaremwe gishya ibya kera biba bishize. 2Abakorinto 5:17
Uyu muntu rero iyo amaze kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe nibwo noneho intambara y’umutima isa nk’aho iba itangiye, urabyumva nawe ntaba akigenga,ntabwo aba akiyobora, Pawulo niwe wavuze ati ubu ndiho nyamara sinjye uriho ahubwo ni Kristo muri njye, bivuze ko atari akigenga na kamere ye ahubwo ari Kristo wamubwirizaga, undi muririmbyi nawe arararimba ati singikora ibyajyaga binezeza ubu nkora ibyo ntikoresha. Urumva umuntu ukora ibyo atikoresha, aba abaye imbata yo mu bundi buryo.
Ni ukuvugako umutima utangira kurwana intambara ikomeye yo kurwanya ibyaha, bimwe wakoraga kera, bimwe kamere yawe yakundaga, birya byakunezezaga kera utangira kubirwanya.
Ntabwo byoroshye kurwanya ikintu wakundaga, kwirengagiza ikintu uziko cyakugiriraga umumaro, iyi ntambara iragoye kuko hari ubwo umutima unanirwa neza neza ukagera naho ubona ko ugiye kumanika amaboko ariko Imana ishimwe kuko ariyo ituneshereza kubwa Kristo kuko uwo ni nawe uduha imbaraga.
Imana irabizi ko bitoroshye kurwanya ibyaha kuko twambaye umubiri ucumura isi dutuyemo ndebera nawe ukuntu imeze noneho ninaho wamwanzi wacu satani yajugunywe. Ariko kandi birashoboka kuko umwuka wera Imana yashyize muri twe aradushoboza, tuneshesha ijambo ry’Imana kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa.
Uyu mutima wamaze kwihana rero uba uzinutswe rwose ntiwongera kurarikira ibyaha, niyo bije uba ugomba kurwana iyo ntambara nibwo uzabashishwa guhagarara udatsinzwe n’uburiganya bw’umwanzi. Imana igushoboze kurwana intambara nziza kandi uneshe mu izina rya Yesu, Amen.
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
“Ufite amategeko yanjye, akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda
Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye...
Ijambo “pornography” mu Cyongereza cyangwa “pornographie” (soma ngo...
Ibitekerezo (0)