Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

Intambwe 7 zo kunesha ikigeragezo cyangwa(...)

Kwamamaza

agakiza

Intambwe 7 zo kunesha ikigeragezo cyangwa ikibazo kikuri imbere (Igice cya kabiri)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-05-08 14:53:16


Intambwe 7 zo kunesha ikigeragezo cyangwa ikibazo kikuri imbere (Igice cya kabiri)

Mu nyigisho ibanza twavuze ku ntambwe ebyiri arizo : Gusobanukirwa neza inkomoko y’ikibazo no gutera umugongo abaguca intege. Reka dukomeze tuvuge no ku ntambwe zindi zikurikiraho.

3. KWIBUKA IBYO IMANA YAGUKOREYE CYANGWA YAKOZE MU BUZIMA BW’ABANDI.

“Umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga n’intare cyangwa idubu zigakura umwana w’intama mu mukumbi, narahubukaga nkayikubita nkayiyambura mu kanwa kayo, yamvumbukana nkayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica. Nuko ubwo umugaragu wawe yishe intare n’idubu, uwo Mufilisitiya utakebwe azapfa nk’imwe muri zo, kuko yasuzuguye ingabo z’Imana Ihoraho. Dawidi arongera aravuga ati, “Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare n’idubu, azankiza no mu maboko y’uwo Mufilisitiya.” (1Sam.17:34-37)

Sawuli yatunguwe no kubwirwa ko habonetse umuntu wiyemeje kujya kurwanya Goliyati, birasa naho yari afite amatsiko yo kumenya uwo ari we. Na none kandi yongeye gutangazwa nuko umwana w’umusore ariwe wari wiyemeje gukura Isirayeli ho igisuguriro; mu gihe abagaragara nk’intwari bari batinye. Akimara kumenya ko ari Dawidi yacitse intege, maze agerageza uburyo bwose bwo kumubuza, kuko byasaga n’igikorwa cy’ubwiyahuzi. Amwereka ko nta mbaraga ndetse n’inararibonye afite byatuma abasha guhangana n’Umufilisitiya wari inzobere mu by’intambara.

Nyamara Dawidi amuha ubuhamya bw’ibyo Imana yamubashishaga aragiye intama, ku buryo Sawuli yasubijwemo imbaraga atangira kubona ibintu mu bundi buryo. Nk’uko abatwara ibinya- biziga mu muhanda bagomba kwifashisha indorerwamo zibafasha kureba inyuma (retroviseur) kugira ngo babashe gutekana , niko natwe igihe duhuye n’ikibazo tutakagombye guheranwa n’ubwoba ngo ducanganyukirwe twibaza gusa uko biri bugende. Gusubiza amaso inyuma tukibuka aho Imana yadukuye, uburyo yagiye idutabara, bya bihe twumvaga tugiye gukorwa n’isoni cyangwa dusa n’abagiye kumirwa n’ibibazo, nyamara Imana igaca inzira, bituma umuntu asubizwamo imbaraga n’akanyabugabo akabasha gukomeza urugendo.

Rimwe mu makosa Abisirayeli bakoze bari mu butayu ubwo bavaga muri Egiputa berekeza I Kanani, ni ukutibuka ibitangaza Imana yari yarakoze: “Ntibibukaga ukuboko kwayo cyangwa umunsi yabacunguriyemo, ikabakiza abanzi.” (Zab.78:42) Kandi iyi ni imwe mu ntambwe mbi zatumye benshi bashirira mu butayu aho gusohorezwa amasezerano.

Dushobora gusanga iruhande rwacu abagabo, abagore, abasore n’inkumi Imana yakoreye ibikomeye. Ubuhamya bw’abandi bantu, cyane cyane abo tuzi ni kimwe mu bintu byadusubizamo imbaraga mu gihe dusa n’abasumbirijwe n’ibigeragegezo, kuko iyatabaye ba Kanaka naba Nyirakanaka natwe ibasha kuturengera.

4. KUBA WOWE MU KIBAZO (KUNYURWA NI UKO URI)

“Dawidi aherako yambara inkota ku myambaro ye, agerageza kugenda kuko yari atarigeramo. Dawidi abwira Sawuli ati, ‘Simbasha kujyana ibi kuko ntabimenyereye. Nuko Dawidi arabyiyambura.” (1 Sam.17:39)
Ndasa nubona Sawuli ari kwibwira ati, “Igisubizo kuri Isirayeli kirabonetse, umuntu wica intare n’idubu ari wenyine ntasanzwe, ntakabuza ko aribwice Goliyati.” Maze yikura imyambaro ye y’ibyuma n’intwaro abiha Dawidi ngo ajye kurwana na Goliyati. Gusa yirengagije ko ikirwana atari imyambaro kuko nawe yari yatinye kandi ayambaye. Dawidi agerageje gutambuka biramunanira kuko atari bwo buryo yari amenyereye gukoresha, ubwo yabaga arwana n’inyamaswa z’inkazi.

Akenshi usanga ibintu byarushijeho gukomera, kuko abantu batiyakira ngo banyurwe n’uko bari. Bamwe bagahitamo inzira yo kwirarira no kwiyemera, gusa dukwiriye kuzirikana ko ‘Ingendo y’undi ivuna’. Bityo ntidukwiriye kwisumbukuruza dushaka kwishima aho tudashyikira mu kugeregeza kuba nka ba kanaka.

Ibi bikunze kugaragara cyane kuri bamwe bashaka kwerekana ko bava mu miryango ikize nyamara bava muyoroheje, biratangaje kubona umuntu yihakana se, nyina cyangwa abavandimwe kuko ari abakene! Abandi nabo bashaka kwereka abo barambagiza ko ari abantu bakomeye, ugasanga nk’igihe bateguye guhura umusore agiye gutira inzu ya mugenzi we kandi akabeshya ko ari ye,ibi ni bimwe mu bijya bituma ingo zitaramba. Abandi bashaka kubaho mu buzima bw’iraha bwo ku rwego rwo hejuru bufite itandukaniro cyane n’umubare w’amafaranga binjiza , amaherezo bikabakururira mu gihombo ndetse imitungo yabo ikaba yafatirwa, biturutse ku kubura ubwishyu, hakaba n’igihe ibyabo bikomereza muri za gereza. Dawidi we yahisemo uburyo bworoheje yitwarira amabuye atoraguye mu kagezi aho kugenda agaragara nka nyakubahwa mu ikoti ry’ibyuma nyamara atabasha gutambuka.

Ijambo ry’Imana ridusaba kwicisha bugufi muri aya magambo, “ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n’ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.” (Rom.12:16)
Abantu baramutse bakurikije inama Pawulo yatanze byabafasha kugabanya ubukana bw’ibibazo bimwe akenshi bukunze gukongezwa no kutanyurwa: “Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi” (1 Tim. 6:6)

5. KWIRINGIRA IMANA

“Wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo” (1 Sam. 17:45)

Goliyati yari yiteguye kurwana n’umugabo ufite ibizigira n’intwaro z’akataraboneka! Gusa atungurwa nuko haje agasore gato, ku buryo yagasuzuguye cyane. Mu bigaragara koko Dawidi ntiyari uwo guhangana na Goliyati, harimo itandukaniro cyane. Nyamara hari ibanga uyu musore yari afite, yari yarize kwiringira Imana aho kwiyiringira we ubwe, bityo akareka Imana ubwayo ikamurwanirira.

Intumwa Pawulo yari yarasobanukiwe neza ko buri gihe iyo Imana iri kumwe natwe, tuba dufite intsinzi: “Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?” (Rom.8:31) John Mason mu gitabo cye ‘ The Impossible is Possible’: Ibidashoboka Birashoboka, yagize ati, “Wowe iyo uri kumwe na Yesu muhita muhinduka Nyamwinshi ( majority)” Iyo Imana iri mu ruhande rwacu biruta cyane gushyigikirwa n’abantu benshi kabone nubwo baba ari abanyacyubahiro kandi batinyitse .

Mose nawe yari yarasobanukiwe iri banga, maze mu gihe Abisirayeli bari bagoswe n’ibibazo (ingabo za Farawo inyuma, inyanja itukura imbere, imisozi hakuno no hakurya), ababwira ijambo ry’ihumure agira ati, “Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.” (Kuva 14:14) Kutiringira Imana bidusunikira mu kwirwanirira, cyane cyane igihe duhuye n’ibigeragezo, bityo bikarangira tuneshejwe aho gutabarukana intsinzi. Kwiringira Imana by’ukuri ni ukuyinjiza mu rugamba , kandi Imana Yehova ni Imana itaneshwa :“Mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n’izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw’Imana.” (2 Ngoma 20:15)

Mu kurushaho gushishikariza abakristo b’I kolosayi kutiyiringira haba mu mvugo cyangwa mu bikorwa, Pawulo yatanze inama agira ati, “Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese kubw’uwo.”
Ubutaha tuzarangiza tuvuga ku zindi ntambwe ebyiri zisigaye. Imana ibahe umugisha!

Ange Victor UWIMANA
(+250)788552883/ (+250)725151463
Uwimana.ange@gmail.com

Ibitekerezo (1)

denis

13-05-2014    07:53

Dear Ange ,

Imana ibahe umugisha mwinshi cyane,ibi bintu biradufasha cyaane aha turi mu ntara ya Darfur muri sudan,

Imana ikomeze ibabashishe gukwirakwiza ubutumwa bwiza.kandi izabahe ubugingo buhoraho mwe n’abanyu bose.

Denis K.
00249-926638863

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?