Inzira y’umusaraba Alliance Batamuriza(...)

Kwamamaza

agakiza

Inzira y’umusaraba Alliance Batamuriza yanyuzemo muri Genocide yakorewe abatutsi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-04-11 08:38:06


Inzira y’umusaraba Alliance Batamuriza yanyuzemo muri Genocide yakorewe abatutsi

Nitwa Batamuriza Alliance mfite imyaka 38 muri genocide yakorewe abatutsi nari mfite imyaka 16. Tuvuka turi umuryango w’abana 4 ndi uwa kabiri, abahungu babiri nabakobwa babiri twari umuryango ukijijwe kandi ukundana cyane ikindi dutunze,dutuye i Nyanza mumajyepfo.

Amateka yanjye ahera kumunsi mubi w’agahinda kuri njye,umunsi w’umuborogo w’icuraburindi!!!

Hari tariki 7/4/1994 muma saa kumi nirirwanye ubwoba,umutima udatuje
Data yari ari mu kazi, mama n’abavandimwe basuye mama wacu i Save.

Niriwe mu nzu n’abakozi bacu( abahinzi,abashumba) numvaga ntatuje pe! Kuko ntari menyereye kubaho njyenyine.
Amasaha yaricumye ba mama baraza data yarakiri mugasantere na bagenzi be basangira agacupa.

Amasaha atazamva mu mutwe isaha yisamunani turyamye twumvise induru ku ngo twegeranye tugirango ni data bakubise kuko yari yatinze gutaha! Umutima warandiye ibyuya biraza kandi hagwaga imvura.

Musaza wanjye yabadukiye hejuru akingura ajya kureba ikibaye numva imirindi yabantu benshi baza berekeza iwacu mbibwira gasaza kanjye Rodrigue na bucura Mutesi wari mukigero cy’imyaka irindwi tujya guhengereza mu idirishya mbonamo abagabo bane binkoramutima za papa bayobowe n’uwari umukuru wabo yitwa RUGWE bati<< dore naha kwa Kalisa tumaze kwikiza mugasantere>>

Twahise twirukankira mu cyumba cya Mama dusanga ari gusoma ishapure tubona ko ibintu byakomeye.

Uko musaza wanjye yakinguye nawe yari yumvise babantu bayobowe na Rugwe yahise yikinga kubigega twahunikagamo imyaka,
Njyewe na musaza wanjye muto na Mutesi w’agahererezi twirundiye munsi y’igitanda cy’ababyeyi bacu ba bagabo bakubita urugi bashaka kwinjira n’induru nyinshi biyamiraa!

Bavugaga namagambo ateye ubwoba kuburyo buri wese yabonaga ko urupfu rwe rwegereje asabira mu mutima! Mama akibabona binjira mucyumba cye ubwoba bwaramutashye yahise akomeraa aratabaza!!! Musaza wanjye mukuru aho yihishe kwihangana byaranze aza yiruka ashaka gutabara mama.

Umwe muri ba bantu wakoranaga na papa yahise amutema mu ruhanga cyakora musaza wanjye yatabarutse gitwari yabajemo arwana yubarara kuri mama intege ziracika baramuhondagura kugeza ashizemo akuka ka nyuma!!

Mama kubwimpuhwe za kibyeyi aza ashaka kwitambika rugwe kugira atatugirira nabi
Rugwe yari umugome cyane kuburyo na bagenzi be bamutinyaga,
Yahise ahindukirana mama n’umujinya mwinshi aramuniga amuzamura hejuru kandi yambaye ubusa,yahise amutera inkota yo munda kubireba byaratunaniye umuborogo ari wose.

Mama yapfanye uburibwe nagahinda kenshi yazanaga amaraso buri hamwe nahise mpinduka uwo mwanya kuko ninjye wagombaga guhita mfata inshingano za barumuna banjye kuko sinari nzi irengero rya data bagenzi ba Rugwe bari basinze inzoga z’iwacu bari guseka nimihoro nk’aho bageze mu kajuru kabo!
Ubwo narwanaga no guhisha amaso barumuna banjye batareba ukuntu apfuye rubi mbasiga aho njya gutwikira igitenge umubyeyi wanjye mfata ya shapuri ndayambara rugwe ahita ahamagaza ba bagabo ngo bakuremo umuteto barumuna banjye ngo njye aranyifasha!

Baraje bafata Rodrigue na Mutesi babakubita ikibatiri cyumuhoro batareba aho bakubita barabahonyora ntangira gusenga nsaba Imana kudukura murayo mahano ijoro ryabaye rirerire cyane.

Abana barakubiswe bihagije ntacyo gukora nari mfite bigeze nka saa kumi nebyiri babagabo kubera gusinda baragenda hasiga Rugwe abanza kumbwira amagambo ntabasha kuvuga, byarangiye ampemukiye binteza ubumuga n’ubu ngifite, yamfashe ku ngufu umwuka urabura. Yahise adufungirana ngo aragaruka namara kuruhuka, uwo munsi twiriwemo ,ubwo ntawukoma buri wese aryamye ukwe nimirambo ya mama na musaza wanjye yaririmo .

Bigeze nka saa saba ka Mutesi gatangira kurira ngo karashonje twese intege zari nkeya ariko nagombaga kubakomeza kuko ninjye wari mukuru mu cyumba ntakintu cyari cyirimo twarya nakebutse kukabati kigitanda mpabona akabido k’amazi ndandaara mpaka muri salon muri magasin mfata isukari mvanga n’amazi turanywa ntabyibikombe nta gukoroga mvangira mu kabido bahise bahembuka sinzi uko nahengereje mbona abaja bacu bicariye inyama zokeje kumbi bari babaze munka zacu, baje kuza basatira inzu yacu nshyira abana munsi yigitanda baraza barafungura mpaka no mucyumba turimo bahita bakubitana nimirambo ati"akabo kakemutse twifatire ibyo dushaka twigendere" batangira gutwara ibikoresho,inzoga...

Bamaze kugenda nahise mfunga cyane hato batagaruka Rodrigue muhamagaye aze turyame hejuru mbona umwana kuvamo byanzee numva ndushijeho kwiheba

Nagize ubwoba ndiheba cyane ariko ndakomera negera munsi yigitanda numva baracyahumeka naho agatotsi kari kabatwaye.

Narabakanguye mbaryamisha kuburiri mukanya gato twumva amasasu mpita mbambika ibikote turagenda ukuguru kwa rodrigue kwari kubyimbye kugenda bimurya naramutsindagije nshorera mutesi bigeze nko muri metero 10 kugenda biranga biba ngombwa ko muheka mu ntege nkeya nari mfite twakomeje urugendo ngiye kumva numva urusaku rw’abantu benshi duhita tumanuka murubingo rwari hafaho!
Uko tugenda niko nacikaga intege cyane kandi nari mpetse!

Mutesi yagiye arira imbingo zimubaga ariko ntitwahagarara
imbaraga zaranze nshyira musaza wanjye hasi turicara, numva umugore utaka hafi yacu ngenda nkurikira ijwi nsanga ni umubyeyi uri kubise.

Naramwegereye aranyerekera ndamufasha kuko ni ubwambere nari mbona aho umubyeyi abyara! Ntibyari byoroshye ariko yabyaye akana k’agahungu nkuramo ikote nari nambaye tugashyiramo gukeba uruzogi( ambilical cord) byo nubundi buhamya nubwo yari yamaze kubyara yarameze nabi cyanee .

Nagiye kubona mbona agaramye nk’igiti menya ko ibye birangiye

Mwabantu mwe byarangoye kwakira kurera ako gahinja mfite na barumuna banjye bankeneye.

Imitima imbana myinshi nkumva nagasiga aho ariko shenge nakareba nkabona ni Malayika sinakavutsa ubuzima niyemeza kugatwara kugeza kumunsi wanjye wanyuma.

Naragiye nsanga Rodrigue yarushijeho kuremba ariko ankubise amaso bumva ko igisubizo cyabo cyije.
Ubwo byabaye ngombwa ko turyama aho kuko sinari kubasha kumuheka kandi mfite n’agahinja.

Igicuku kinishye ka gahinja karaboroga ndagacecekesha hato batatugwaho bakatwicira rimwe byari bigoye ko ahora n’imbeho yari ihari ntakintu konse kuva kavuka kugira gatuze nagacometse urutoki karakurura kugeza gasinziriye
Mu rucyerera ninjye wambere wicuye imbeho yanyishe nta gakoti nterura agahinja ngakozeho nsanga kabaye barafu naho byari byarangiye
Narababaye n’ubwo byari bigoye kugatunga murubwo buzima nakaryamishije impande yanjye ubundi ndeba uko abandi baramutse

Rodrigue ukuguru kwari kwabyimbye kwajemo amashyira natatamuye ikanzu yanjye ndamuzirika araribwa ariko afunga umwuka nkomeretsa gato kukuguru kugira imyanda isohoke uburibwe nimisonga bigabanuke.

Muminota mike twakomeje urugendo inzara niyose. Kubera umunaniro amaguru twese yari yabyimbye aho gukomeza kukiriziya twabonye ahantu hacumba umwotsi tugenda dukurikiyeyo ibyo twarya tukihatunguka twasanze hari imirambo myinshi, ari inzu batwitse numvise ncitse intege n’ukuntu twaruhiye ubusa ninjiiye kucyizu cyari hafi aho nsangamo umukobwa turi mukigero kimwe ambonye avuzinduru mbona ko yahungabanye naramuturishije mwereka ko turi bamwe twese dufite ibibazo aratuza nzana abana tuba turuhukira aho!

Ntangira kwibwirana n’uwo mukobwa Ansira( Ancilla) anganiriza ko aho ari iwabo bose babishe we yari yihishe aho ubwo nanjye namubwiye ibyanjye ubwo yahise azana utujumba dupfa kubirya ari bibisi.

Uwo mwana kwakira ibyo abona byaramunaniye akomeza arira musaba ko namubera mukuru we yumve ko atari wenyine!
Twaje kuguma aho iminsi irisunika hanze ari imiborogo n’amasasu gusa.

Abana baje kuremba kubera inzara njye na Ansira twiyemeza kujya gushaka icyabatunga twagiye duhura na byinshi bikomeretsa imitima yacu twageze mumurima ntacyo kurya wari kubona usibye imitumba nimigozi yinsina twapfuye kubitwara n’utuzi duke
Mukugera mu rugo twasanze mutesi yashizemo umwuka
Agahinda karanshenguye kuva ubwo mba igiti sinongera kurira twaramworoshe tumushyira hanze ataza kunukira munzu
Rodrigue na ansira bararize kubahoza birananira nari maze kuba ikinya
Kunywa natwatuzi byaratunaniye,hashize iminsi ine haza igitero tugerageza guterura Rodrigue kugira ngo duhunge ati’’ singiye kubabera umutwaro mukavunikira ubusa bakadufatira hamwe, reka nitange byibura mwe murokore ubuzima bwanyu” Ati: “ Mutamuri warakoze Imana izaguhembe’’ Umwana yahise yikuruza asanga za nterahamwe bamugezeho baramuzenguruka bamwica rubozo yaciye mu buribwe bukomeye kugenda byaranze binanira kumukuraho amaso nibuka uko twaruhanye muhetse,amagambo avuze, Ansira arankurura twinjira murutoki kubera agahinda kandenze aho kurira nazanaga imyuna (Amaraso mu mazuru), mba ikiragi burundu, nabonye ubuzima ntacyo bukimaze niyemeza kujya kuri ya kiriziya

Namanukanye na Ancilla ntawuvuga twihebye tugeze mu nzira hahandi nabyarije umuntu duhura n’ikipe ya Rugwe twihisha aho hasi bo bagendaga basubira mu mirambo bareba ko bapfuye koko baza badusatira!

Ancilla kubera ubwoba asubira inyuma ariruka baba bamwumvise bamwirukahoo.. bageze hepfo aho numvaga amajwi ntakibabona numva araboroze cyane kugeza acecetse, sinzi icyo bamwicishije gusa abamwishe bo narababonye ni abampemukiye bakica n’umuryango wanjye.

Nagumye aho kurinda imvura iguye nafashe inzira njya kukiriziya nihebye niyanze ngera kuri bariyeri barandeba bagira ngo nasaze ako kanya imodoka yapadiri icaho ambonye anyinjiza mu modoka.

Anjyana munzu ye numva ko nduhutse bampa icyayi na biscuits maze kurya ambaza uko byagenze ndamutekerereza ati’’Baguhe amazi ukarabe uze uryame hano, bigeze mugicuku hanze numva amasasu menshi cyane kuko yanavuze umwanya munini, nshaka guhunga nkoze kurugi nsanga yamfungiranye naratuje haciyemo nkisaha mbona araje azana numuvinyo gusa natunguwe namagambo yambwiye. Ngo: “Kuva ubu igipadiri nkivuyemo ntawuzakwica mpari ugiye kumbera umugore!” Byananiye kwiyumvisha ukuntu umuntu wubahwaga muri komini yose yatinyuka kuvuga gutyo.

Nkiri muri izo ntekerezo aba aransingiriye ankoresha amahano kuva ubwo nahise mba nkumucakara we! Mba muri icyo cyumba bakanzanira amazi,ibiryo nimyenda ntazi ibiri kubera hanze nyuma naje kuremba cyane ndahindurwa ndananuka azana umuganga basanga ndatwite. Narakomeretse cyane nibaza uburyo ngiye kubyarana n’abagome kuko sinari nzi niba inda ari iya Rugwe cyangwa Padiri!

Inkotanyi zaje gufata igihugu Padiri na bagenzi be barantwara tujya muri Kongo narabaye ikiragi ntagiseka umwijima wuzuye umutima wanjye!
Nabaye aho hafi umwaka nigice naje kubyara umwana wumuhungu nabonaga ari mubi ndamwanga kuburyo ntanamwonsaga namubonagamo babagome.
Padiri yaje kubona transefer yo muri Marawi ansigira buri kimwe ngo nzacyure umwana mu Rwanda!

Naraye ntekereza ukuntu nakwitahira uwo mwana nkamutayo ariko birangira tuzanye! Naruhukiye iwacu mpageze nsanga mama,musaza wanjye barabashyinguye,data sinamenye ibye, na barumuna banjye barabashyinguye! Disi mbabazwa n’uko ntari mpari byibura mbahe icyubahiro cyabo!

Ubuzima bwaragiye burasharira inzu yarasenyutse niyemeza kujya gushaka umuryango nabamo ngeze kwa mama wacu nsanga ariho n’abana harapfuye umugabo we gusa, yabaye akibona n’uwo mwana uti nimuvire iwe nubundi nahunganye nabo kugera naho mbyarira abagome. Numvise ankoze mugisebe naragiye mba nk’inyamaswa umwanaa ndamuruhana ariko abizi anabibona ko mwanga yakora agakosa gato nkaba ndamucyuriye umwana umunsi umwe twicaye numva arambajije ati ariko ma kuki unyanga?

Ese papa ni nde? Numvise mbuze icyo ndenzaho ndamukankamira mubwira ko mwanga cyane ariko ntiyava ku izima ati: “None ko unyanga kuki uhinga kugira ngo indye?” Naratsinzwe pe naje kurwara umutwe abagira neza baramvuza basanga mfite ikibyimba mu mutwe kubera kutarira, kudaseka ari ibitekerezo gusa! Baje kuntegeka kuzajya nseka ngo noroherwe. Byanze gushira nyuma y’umwaka ndwarira indera padiri abimenye atumizaho umwana we baramujyana. Navuye mu bitaro ariyo makuru numva! Sinamenye iherezo rya rugwe n’abambari be.

Nyuma baje gusanga nararwaye cancer kubera cya kibyimba barampumuriza ndyabyakira ariko ikinshengura umutima ni ukuntu nifuje gusaba umwana wanjye imbabazi ngo muhe amateka nkamubura!

Ariko ubutumwa waha n’abandi baba barahuye n’ibikomere bitandukanye bumve ko abo bana batabishyura ibyabaye,niba wararwaye cyangwa ufite ubumuga runaka ntiwiyange cyangwa ubihore abandi ahubwo biguhe icyizere ko ufite imbere heza harimpamvu wasigaye kandi urusheho gukomera wuse icyivi cy’abawee!

Ubu buhamya uyu Muvandimwe yabubwiye Jeannette TWIZERIMANA, kugira ngo azabusangize abandi. Hari muri mu kwezi kwa 7/2015, haciyeho amezi abiri gusa yitaba Imana azize ya cancert (Ubwo ni mu kwezi kwa 9/2015.

Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira kandi dukomeje kwihanganisha abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi!
TWIBUKE TWIYUBAKA!

Vedaste Niyondora@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?