Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Kuri uyu wagatanu tariki 20 Gicurasi 2022, ku isaha ya saa kumi z’i Kigali Abahanzi: Alex Dusabe, Israel Mbonyi na Papy Clever baraba bahimbaza Imana mu gace gaherereye mu mujyi rwagati ahazwi nka ‘Kigali car free zone’. Iki ni igiterane kigiye kuzajya kiba buri mwaka nk’uko Alex abitangaza , cyahawe inyito ya ‘Gospel Festival’. Ku nshuro ya mbere icy’uyu turimo umuhanzi Alex yagiteguye ku bufatanye n’umugi wa Kigali.
Abantu bose batumiwe muri iki gitaramo, nta numwe wemerewe kwishyura kuko kukizamo ni ubuntu. Icyakora Dusabe avuga ko umuntu ushobora kugira umutwaro w’ubutumwa bwiza ashobora kuba yatanga inkunga iyo ari yo yose bibaye bimuvuye ku mutima. Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na ‘MIE EMPIRE ’, yavuze ubutumwa yagenera isi ko ari uko abantu bakwakira Ubwami bw’Imana muri bo, naho ubundi ngo biragaragara ko aho umwana w’umuntu n’isi ntaho!
Ati” Isi n’ibiriho byose biragaragaza yuko binaniwe! Isi irarushye, abantu barananiwe, abantu bararushye. Nta gisubizo cy’ibibazo kiriho! Ariko Umwami Yesu wenyine wapfuye akazuka, akaba azagaruka ibintu yagiye avuga, ni yo magambo ashobora: Gukiza, kuruhura, gutabara, kuba yakwinjira mu mutima umuntu akumva hari icyo yakiriye. Isi ikeneye Yesu, Yesu ni we Gisubizo cy’iyi Si. Ubwami bwe ni bwo gisubizo cy’ibibazo byose. […Ni uko Ubwami bwa Yesu buza!].
Yaravuze ngo’ Nimusenga mujye muvuga ngo” Data wa twese uri mu i Juru, izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze”. Numva nifuriza abantu bose badukurikiye n’abazadukurikira ko bajya bavuga ngo Ubwami bwawe buze. Ubwami bw’Imana, bwa Yesu buze mu mitima yabo”
Alex Dusabe, umuhanzi, umwanditsi, umuririmbyi akaba n’umucuranzi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zihimbaza Imana zahembuye imitima y’abatari bake ku isi zirimo: Umuyoboro, kuki turirira, njyana i Gorogota, n’izindi nyinshi tutarondora, avuga ko ibyo akora byose we n’umuryango we bikorwa bashyiramo imbaraga zabo zose zishoboka hagamijwe kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu.
Ati” Ni nacyo duharanira buriya, ni cyo gituma dutegura ibintu nk’ibi, tugashyiramo imbaraga zose zishoboka, tukiniga, tukifata, tukiyambura ibyo twagakwiriye kugira ngo tubwire abantu ngo ‘Ubwami bwa Yesu nibuze mu mitima yabo’. Aho niho honyine hategerejwe igisubizo, ibindi byose ni umusenyi, ni umuyaga”.
Igitaramo Gospel Festival kigiye kuba ku nshuro ya mbere, Alex Dusabe avuga ko gahunda ari uko kizajya kiba buri mwaka. Yatumiye abantu bose bumva babyifuza bitewe n’uko kwinjira biza kuba nta n’ikiguzi bisaba, akavuga ko abantu bari buhembuke kuko ibintu byose biteguye neza kandi ku rwego rw’abahanga!
Indi nkuru wasoma: https://www.agakiza.org/Nagira-ngo-mbibutse-ko-dufite-ibintu-twahawe-ariko-tuzabazwa-Alex-Dusabe.html
Kurikira hano indirimbo za Alex Dusabe
Reba hano ikiganiro Alex Dusabe yavugiyemo imyiteguro y’igitaramo cye
Daniel@agakiza.org
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)