Itorero rya Assemble of God mu Rwanda(...)

Kwamamaza

agakiza

Itorero rya Assemble of God mu Rwanda ryakemuye ikibazo cy’inyigisho z’ubuyobe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-09-11 07:05:50


Itorero rya Assemble of God mu Rwanda ryakemuye ikibazo cy’inyigisho z’ubuyobe

“Itorero rya Assemble of God mu Rwanda ryakemuye Ikibazo cy’inyigisho z’ubuyobe” Ibi ni bimwe mu byo twatangarijwe n’umushumba w’itorero rya Assemble of God ku rwego rwa region y’icyahoze ari intara ya Kibungo Pastor MUGABO Dieudone kuri iki cyumweru taliki ya 09 Nzeli 2012, ubwo twaganiraga nyuma yo gusengera umushumba mushya w’itorero rya Assemble of God rya Kitazigurwa ho muri kayonza ariwe Pastor MPANGAZA Jean Claude.

Nk’uko yabidusobanuriye Pastor Mugabo ngo kuri ubu abashyumba bo mu matorero yabo yose yo mu Rwanda baba ari abatarahabwa kuyobora ndetse n’abasanzwe bayobora amatorero, bahabwa amahugurwa n’inyigisho za bibiliya mu gihe cy’imyaka itatu mu rwego rwo gutegurwa no gufashwa mu guhangana n’inyigisho z’ubuyobe,bityo akaba ari yo mpamvu mu itorero ryabo bamaze gukemura ikibazo cy’ inyigisho z’ubuyobe zikunze kugaragara muri iyi minsi, binyuze muri ayo mahugurwa kandi ngo aba bashumba basohoka bafite ubushobozi buhagije bwo kuyobora intama arizo bakirisito.

Abajijwe niba hari ibibazo bidasanzwe baba bahura nabyo mu itorero, Pastor Mugabo asubiza ko nta bibazo bidasanzwe bafite yaba ari muri region ayobora, haba ndetse no mu Rwanda hose muri rusange, ndetse yongera ko bafite ishimwe rikomeyo ry’uko nta makimbirane ajya agaragara mu itorero rya Assemble of God haba ari mu gihe cy’amatora y’abayobozi ndetse no mu buzima bwa buri munsi bw’itorero ku buryo ngo itorero rwa Assemble of God kuri ubu ari itorero ryunze ubumwe, akaba yanatanze ubutumwa ku bakirisito bose muri rusange ko bakwiye kurushaho kwita ku iherezo ryabo bazirikana ko Satani atigeze acika intege,yifuza uwo yagusha akamubuza iherezo ryiza.

Naho Ku ruhande rye Pastor MPANGAZA Jean Claude umushumba mushya w’iri torero rya Assemble of God KITAZIGURWA ngo yishimiye inshingano nshya ahawe, kandi ngo yiteguye gufatanya n’abakirisito agiye kuyobora gukorana ishyaka ryinshi mu guhangana n’ibibazo bikunze kugaragara muri kariya gace, harimo umubare munini w’abakobwa batwarira inda iwabo, abantu babaswe n’imihango yo guterekera no kuraguza ndetse ngo hari n’abandi benshi baterwa n’igicuri ngo ahanini bizanwa n’abadayimoni n’imyuka mibi.

Mu guhangana n’ibi bibazo bakaba ngo barashinze icyumba cy’amasengesho, ndetse ngo barimo gutegura abakirisitu bazafasha abandi binyuze mu ivugabutumwa ry’urugo ku rundi, akaba kandi yadutangarije ko bafite gahunda yo gufatamya n’ubuyobozi bwite bwa Leta mu guhugurira abatuye muri kariya gace kwirinda ubusambanyi binyuze mu kwifata, cyane ko ubwo busambanyi ari nabwo buvamo gutwara inda zititeguwe,ndotse no kubyarira mu rugo ku bakobwa, akaba yanaboneyeho umwanya wo gusaba abandi bashumba bo mu yandi matorero gufatanya bagasenyera umugozi umwe mu gushaka icyahembura imitima ya benshi bamaze kuba imbata za satani by’umwihariko muri kariya gace.

Ibitekerezo (1)

Pauline Mukabalisa

15-09-2012    05:14

Yesu ashimwe
Nifurije Mpangaza Jean Claude guhagarara agashikama ,kdi akazaba intumwa ya Kristu nyayo mu mwanya atorewemo atayobowe n,amarangamutima ahubwo yuzuye imbaraga z,umwukaWera
Tukuri inyuma mu masengesho

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?