Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

Iyo ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi rishobora

Kwamamaza

agakiza

Iyo ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi rishobora gusenya imiryango myinshi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2022-01-08 13:28:08


Iyo ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi rishobora gusenya imiryango myinshi

Turi mu gihe ikoranabuhanga rikataje kandi ikoranabuhanga ni ubwenge bwatanzwe n’Imana kugira ngo abantu barikoreshe ribafashe kubana neza no gutera imbere ariko na none iyo ridakoreshejwe neza rishobora guteza ingaruka zitari nziza mu miryango y’iki gihe.

Mu by’ukuri Imana niyo soko y’ubwenge kimwe nuko ariyo soko y’ibyiza byose ariko kubwo kwigomeka abantu buri gihe bahimba ubwenge bwabo bahereye ku bw’Imana bagakora amabi menshi, ndetse na Satani ahimba ubwenge akopeye ku bw’Imana maze akarimbura benshi, kuko ubwenge bw’Imana bufasha abantu kubaho neza no kubana neza ariko ubwenge bw’isi n’ubw’abadayimoni buryanisha abantu kandi bukababeshaho ku nkeke.

Ikoranabuhanga rero ntabwo ari Satani warizanye ahubwo we azi gukoresha amayeri ye agatera abantu kurikoresha nabi bakisenyera.

Reka dufate urugero, nka telephone ni umugisha w’ubwenge Imana yahaye abantu kugira ngo bashobore kuvugana batari kumwe kandi mu buryo bwihuse ariko Satani we azicamo akakumvisha ko ugomba kuyikoresha mu kubeshya maze bikakuviramo gusenya. Biratangaje kubona umuntu umuhamagara akakubwira ngo ari I Kigali kandi ari I Butare, cyangwa akakubwira ngo ari mu nama kandi ari mu muhanda mu modoka cyangwa akakubwira ko aho ari imvura iri kugwa kandi izuba ricanye, none se ubwo ikibazo ni telephone cyangwa ni abazivugiraho?

Imana yahaye Adamu na Eva ingobyi ya Edeni kandi irimo ibyiza byose ariko irimo n’icyo batemerewe gukoraho, aricyo giti kimenyesha ubwenge bw’ikibi n’icyiza ariko umwanzi yarabashutse bagomera Imana bibaviramo gutakaza iyo ngobyi. Ni kimwe nuko ikoranabuhanga rifite ibyiza byinshi ariko hari n’ibyo tugomba kwirinda gukora kuko nitubikora bizadusenyera.

Muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zigiye kuzasenya imiryango myinshi kuko abana n’ababyeyi batakibonana ngo baganire, abagabo n’abagore ntibakiganira nk’abashakanye ahubwo usanga buri wese ari kuri telephone ye, iPad cyangwa se Computer, umwe ari kuri Facebook undi ari kuri Instagram, umwe ari kureba film undi ari kureba umupira, umwe yahamagara undi akamubwira ati mbabarira ndi busy, umwana yashaka kuvugisha Umubyeyi, umubeyi akamubwira ati mpa amahoro kandi ubwo wenda ari kwirebera uko abandi biriwe n’ibyo bari gukora akibagirwa ko umuryango we ariwo uza mbere kurusha ibindi byose.

Hari n’abantu batajya basenga cyangwa ngo basome ijambo ry’Imana ariko usanga barahindutse abavugabutumwa bo ku mbuga nkoranyambaga, hakaba n’abandi batajya babwira abakunzi babo ko babakunda ariko bakabibabwirira ku mbuga nkoranyambaga, ibi rero birema undi muntu mu muntu, hakabaho umuntu wo mu buzima busanzwe n’umuntu wo ku mbuga nkoranyambaga Kandi kenshi usanga uwo ku mbuga nkoranyambaga ari umuntu mwiza utandukanye cyane n’uwo mu buzima busanzwe.

Ikindi kandi hari n’abasigaye bakundanira kuri izi mbuga bakabazisambaniraho ku buryo imiryango myinshi usanga umugabo atakibana m’umugore barabigize ibanga ariko ugasanga umuntu aririrwa yandikirana n’abantu atazi n’abo atarabona yibwira ko bamukunda akirengagiza abo babana bamukundira uko ari, batamukundira uko yifotoza dore ko hari na benshi bisiga ibirungo ubundi bakifotoza ukaba utabamenya ubabonye mu buzima busanzwe.

Mu by’ukuri ikintu cya mbere izi mbuga zitwara ni umwanya kandi Time is Life(Umwanya ni Ubuzima) ugutwaye umwanya aba agutwaye ubuzima. Dukwiriye rero kwisuzuma tukareba uburyo dukoresha izi mbuga, tukareba niba bituzanira inyungu cyangwa igihombo. Niba mu by’ukuri ubona biguteranya n’uwo mwashakanye cyangwa bigatuma udaha abana cyangwa abandi umwanya gerageza ubigabanye kuko mu minsi iri imbere wazasanga byaragusenyeye umuryango.

Umubwiriza mu gice cya gatatu yaravuze ngo buri kintu kigira umwanya wacyo, kandi icyo uha agaciro nicyo uha umwanya munini, twisuzume turebe niba abantu b’ingenzi mu buzima bwacu tukibaha umwanya cyangwa niba tutawuha abatanatwitaho mu gihe bikomeye. Gira umwanya wo kubana n’abawe telephone n’ibindi byuma mubifashe hasi, musangire ku meza mudafite amatelefone, muryame mutari kuri telephone maze ibyo bindi nabyo bigire umwanya wabyo kandi nubijyaho wubake abantu kandi nawe ukurikire abakubaka.

Mu by’ukuri imbuga nkoranyambaga zifasha abantu kumenya amakuru, kwiyungura ubumenyi, kongera incuti, kumenyana, guhanahana amakuru mu buryo bwihuse, kugeza ijambo ry’Imana ku bantu benshi mu kanya gato, kubaka abantu ukoresheje impano Imana yaguhaye, kuvugana n’abantu wenda byari kuzakugora kugeraho, gusoroma ubumenyi buva mu bafite inararibonye ariko na none ibyo byose ntacyo byakumarira udafite umuryango mwiza, urimo amahoro n’urukundo Kandi wubaha Imana, ibyo rero birasaba ubwenge no kwitonda kuko tutitonze twazasanga twarisenyeye dusigaye tuba kuri Facebook , whatsap, Instagram , Twitter, Snapchat, tugatakaza abo twakundaga natwe bakadukunda.

Mugire amahoro y’Imana kandi mugire ubwenge bwo kubaho muri icyi gihe cy’ikoranabuhanga. Ni Mweneso Urinzwenima Maike

Source: expressnews.rw

Daniel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?