"Iyo nza kumenya uburyo Imana inkunda n’ubwo(...)

Kwamamaza

agakiza

"Iyo nza kumenya uburyo Imana inkunda n’ubwo nari mubi!" - T Mack


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-10-01 05:34:06


Ndi umugabo w’imyaka 39. Navukiye mu muryango w’Abakristo, ndererwa mu rusengero. Buri cyumweru nabaga ndi mu rusengero, ndetse nize n’ishuri ry’abana (Sunday school). Nakinnye imikino y’ivugabutumwa mu rusengero, nkora n’indi mirimo myinshi.

Igihe cyo kwifatira icyemezo nk’umuntu mukuru, sinakomeje mu nzira y’Imana ngo niteku mugambi wayo ku buzima bwanjye ahubwo nayiteye umugongo. Nabonye akazi keza, ariko nkomeza ubuzima bw’uruzerero mu muhanda. Nacuruje ibiyobyabwenge, njya mu ndaya, mba umusinzi, n’indi mirimo iteye isoni ntabasha kuvuga.

Ibyo byarahise, ngize imyaka 20 nongera kwiyegurira Kristo ariko nkomeza kujijwa simenye Imana nk’uko bikwiriye. Urumva nawe, nari narakoze ibibi byinshi mu buzima bwanjye, kandi n’ubwo sinakiranukaga. Ibyo byatumaga numva mbangamiye Imana, nkumva ishobora kuba yarangize inzigo.

Nakomeje kujya mu rusengero, sinsibe, ndetse nyuma banyimikira ubudiyakoni ariko nkomeza kumva mu mutima wanjye harimo icyuho. Nari nzi Imana, ndetse amagambo menshi yo muri Bibiliya narayafashe mu mutwe. Akenshi ndetse navugaga Imana no kugira neza kwayo nshize amanga. Ikibabaje ni uko nasubiragamo ibyo numvanye abandi, ariko jyewe ubwanjye ntabyizeye.

Ndubatse (ariko ubu natandukanye n’uwo twashakanye), ariko nakomeje kugira icyuho muri jyewe nkumva mfite inyota yo gukundwa n’uwo twashakanye. Umugore wanjye yarantaye, aranyanga cyane. Ibi byatmye ntangira kugereranya urukundo umugore wanjye ankunda n’urwo Imana inkunda kuko rwari ruke cyane.

Ndibuka ko nageze aho nkatekereza nti niba Imana inkunda nk’uko uyu mugore ankunda, ubwo ntinkunda nk’uko abantu babivuga. Byamfashe imyaka 2.5 kugira ngo mpindure imyumvire nyuma y’aho ntandukaniye n’umugore wanjye. Nibwiye ko jyewe n’umugore wanjye dushobora gukemura ikibazo cyari hagati yacu, tukongera tugasubirana. Gusa byagaragaraga nk’ibidashoboka ukurikije aho byari bigeze.

Ariko nibutse uburyo natandukanye n’umugore wanjye, umutima warankutse. Narihebye, ntangira kurakarira Imana. Gusa ku bw’amahirwe, Pasiteri wanjye na bamwe muri bene Data bambaye hafi barankomeza, ntangira gusenga Imana. ndibuka umunsi umwe, ubwo nari ngiye gukurikira inyigisho za Bibiliya. Nararize, nsaba Imana ngo ihindure imyumvire yanjye, ariko ikiruta byose uwo munsi niyegurira ubushake bwayo.

Uwo munsi nta muntu twari kumwe, uretse jyewe n’Imana yanjye. Nayemereye ko ntayibereye umwizerwa, ahubwo ko nayirakariye. Narihannye, nyemerera ko nayishyizeho umugayo ko ari yo yansenyeye urugo. Ubwo ni bwo numvise ijwi rimbwira riti "Ubu noneho dushobora gutangira!" Mu mezi yakurikiyeho, Imana yatangiye kunyiyereka inyuze mu ijambo ryayo, inyereka ko inkunda cyane.

Nabwiye Imana ko umutima wanjye ubabaye cyane, kandi ko ntashaka ko insiga. Imana yampaye ijambo ryayo, insezeranya ko itazansiga kandi itazampana. Imana yansutseho urukundo rwayo, igeza ku rwego ntigeze kumenya kuva nkijijwe. Sinari narigeze kumenya ko Imana inkunda nk’uko yabinyeretse ubwo. Urukundo Imana inkunda rwarenze ubwenge bwanjye, mu by’ukuri nk’umuntu wari warakoze ibibi bingana bityo!

Ubu rero Imana irimo kunyereka ibyo ngomba guhindura ku myitwarire yanjye, kugira ngo nse na yo. Ariko ibyo byose sinabashaga kubigeraho ntaramenya uburyo Imana inkunda n’ubwo nari mubi. Yankunze ndi umunyabyaha, kandi n’ubu irankunda ku bwo gukiranuka kwayo. Imana irakiranuka, kandi iteye ubwoba. Iyo nza kumenya uburyo ndi uw’igiciro mu maso y’Imana!

Nciye bugufi nshima Imana, kandi ndibwira ko ubu buhamya bugize aho bugukura wowe uteri uzi uko Imana igukunda!

Ibitekerezo (1)

TWAGIRIMANA EUGENE

16-10-2013    08:12

imana idukunda cyane urukundo ntagereranya n’urw’abana b’abantu.gusa biragoye kurusobanukirwa keretse gusa iyo umurikiwe n’umucyo wayo w’itangaza .AMENA

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.