KORALI LOUANGE IRAMURIKA ALBUM YAYO NSHYA BIDATINZE

Korali Louange, imwe mu ma korali akunzwe cyane hano mu mujyi wa Kigali ndetse no hirya no hino mu gihugu iri kwitegura gushyira ahagaragara album yayo igaragaza amashusho ( Audio- visual).Igitaramo cyo kumurika kumugaragaro iyo album yitswe « ARAKUMVA » giteganyijwe ku italiki ya 06 Gicurasi 2012 muri K.I.E.
Nk’uko biteganyijwe, muri icyo gitaramo hazaba hari Korali AMAHORO ya ADEPR Remera, abahanzi bakunzwe barimo KABERA Simon na Dominique Nic.

Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iyo korali BYIRINGIRO David bamaze igihe gito barangije gahunda zo gufatwa amashusho (shooting).Akazi gasigaye kakaba kareba studio ibafasha icyo gikorwa yitwa ISOKO Y’UBUGINGO.

Hari hashize igihe iyo korali yitegura icyo gikorwa kitaboroheye na gato kuko gisaba amikoro kandi iyo korali ikaba igizwe ijana ku ijana n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (K.I.E).
Umuyobozi w’iyo Korali yadutangari je kandi ko zimwe mu mbogamizi zagiye zituma uwo mushinga utarangira vuba harimo amikoro make, gahunda z’amasomo, kurangiza amashuri kwa bamwe mu baririmbyi baba bagize iyo korali, n’ibindi.

Mu rwego rwo kwimenyakanyisha na kwitegura icyo gikorwa, Korali Louange igenda ikora ingendo z’ivugabutumwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Ikazaba ifite urugendo izakorera kuri Kaminuza yigenga ya Kigali (U.L.K) ku cyumweru ku italiki ya 22 Mata 2012.

Korali Louange ibarizwa mu Muryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote biga mu Ishuri rikuru nderabarezi rya K.I.E (C.E.P/K.I.E) ikaba igiye gusohora album igaragaza amashusho nyuma y’uko isohoye mu mwaka w’2008 album itagaragaza amashusho ( Audio) yiswe INKORAMUTIMA, yanakunzwe cyane.