Kacyiru: UMUGOROBA WO KURAMYA NO GUHIMBAZA(...)

Kwamamaza

agakiza

Kacyiru: UMUGOROBA WO KURAMYA NO GUHIMBAZA IMANA WATEGUWE na Kacyiru International Chapel


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-12-28 07:54:06


Kacyiru: UMUGOROBA WO KURAMYA NO GUHIMBAZA IMANA WATEGUWE na Kacyiru International Chapel


Kacyiru International Chapel, ni umudugudu ukoresha ururimi rw’icyongereza n’igifaransa, muri Paroise ya Kacyiru, ho mu Irorero ry’Akarere rya Gasabo. Kuri iki cyumweru taliki ya 30 Ukuboza 2018, bateguye umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nkuko mubizi, iyi minsi turimo ni impera z’umwaka wa 2018, aho tumaze iminsi, twibuka ivuka rya Yesu, ndetse twitegura kwinjira mu mwaka wa 2019, ni muri urwo rwego, Kacyiru International Chapel yabateguriye umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, mu ntego igira iti: Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya….YESAYA 40.28-31(But those who wait on the LORD shall renew their strength…ISAIAH40.28-31).

Muri uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, hazaba harimo amakorari atandukanye nka El Bethel Choir na The siblings Choir ikorera umurimo w’Imana kuri uyu mudugudu, Ntora Worship team nayo izaba yabukereye mu gutaramira Imana kuri uyu mugoroba, Umuramyi PAPY Clever nawe azaba ahari ndetse n’umuvugabutumwa Pastor NSHIMIYE JMV akazaba ari nawe mwigisha kuri uriya munsi.

Uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, uzabera mu rusengero, rwa ADEPR Kacyiru Kanserege, aho uyu mudugugu usanzwe ukorera umurimo w’Imana , Isaha yo gutangira ni Saa 14hoo’ kugeza Saa 18hoo’.
Mwese muhawe ikaze, muzaze dusoze umwaka, Dutaramira Imana, tunayishimira , muri uyu mugoroba.
Martha@Agakiza.org

Ibitekerezo (1)

HESHIMA PASCAL

7-08-2021    03:37

Dukomeje kubakurikirana chane ko mutere imbere mubyo mukora byose

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?