Kigali: Itsinda HOH rikorera kuri facebook(...)

Kigali: Itsinda HOH rikorera kuri facebook ryafashije imiryango itifashije


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-01-07 11:38:04


Kigali:  Itsinda HOH rikorera kuri facebook ryafashije imiryango itifashije

Nyuma y’aho abagize Itsinda HOH (Heaven is our Home) ubusanzwe rigizwe n’abantu bahuriye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, batangije gahunda yo kuganira no gusangira ijambo ry’Imana kuri uru rubuga, noneho kuri ubu bateguye ndetse banakora igikorwa cyo gufasha imwe mu miryango itishoboye.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2014, nibwo abagize itsinda HOH (Heaven is our Home) bari mu murenge wa Muhima, akagari ka Rugenge umudugudu w’Impala mu gikorwa cyo gufasha bamwe mu batishoboye bahatuye, iki gikorwa kikaba cyarabaye ku bufatanye bw’aka kagali ka Rugenge n’iri tsinda ubusanzwe rigizwe n’abantu batandukanye harimo abubatse ingo ndetse n’urubyiruko, basengera mu matorero atandukanye ya gikirisitu, bose bahujwe n’uru rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.

Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iri tsinda Bwana RUTAGUNGIRA Ernest, iri tsinda rimaze hafi imyaka ibiri rivutse, ngo nyuma yo kubona ko abantu benshi ku isi bahuzwa n’ urubuga rwa Facebook, biyemeje kurukoresha mu nzira y’ivugabutumwa kugirango barusheho kugeza ubutumwa bwiza kubabukeneye batandukanye yaba abasanzwe basenga baruhuriraho, ndetse n’abadabasenga. Ikindi kandi ngo uretse ibyo, ngo abagize iri tsinda basanzwe bahura bagasenga ndetse bakaba banafashanya hagati yabo mu gihe haba hari umwe muri bo wahuye n’ikibazo, gusa kuri ubu ngo bifuje kwagura ubutumwa bavuga, noneho bukajya mu bikorwa, ari muri uru rwego bateguyemo iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye.

Ku ruhande ry’ubuyobozi, Madame Mukamisha Yvonne Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rugenge, wanagize uruhare mu guhuza iri tsinda n’imiryango itishoboye ya MUKANGARAMBE Sifa ufite abana babiri ndetse n’uwundi wa NTAMUSHOBORA Pierre, yashimiye cyane abagize iri tsinda, avuga ko ribakoreye igikorwa gikomeye cyane kuko iyi miryango yari ifite ikibazo gikomeye cyo kubona amafunguro dore ko ngo bose wasanzwe batunzwe n’ubufasha buva mu baturanyi babo, naho Madame MUKAMPARAYE Belina ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu mudugudu w’Impala, we avuga ko bishimishije cyane kubona abantu bahuzwa na interineti bakagera ku gikorwa nk’iki gishimishije, aboneraho akanya ko gusaba andi matsinda atandukanye ko yakwigira kuri HOH akibuka abafite ibibazo bitandukanye bari hirya no hino.

Twababwira ko muri iki gikorwa, iyi miryango yombi yahawe ubufasha bugizwe n’ibyo kurya bitandukanye, iri tsinda kandi rikaba ngo rifite gahunda yo gukomeza iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye mu buryo butandukanye no gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’agakiza nk’uko biri mu nshingano zabo.




Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?