Kigali: Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) washoje inama nyunguranabitekerezo itegura icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’Abakristo mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu taliki 9 Mutarama 2014, ku Kimihurura ku cyicaro cy’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) hashojwe inama y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) ku bufatanye na CPR n’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda (CEPR).

Iyi nama yahuje abahagarariye amadini atandukanye akorera mu gihugu cyacu yigiwemo ingingo 3 nyamukuru, ari zo: (1) Gutegura icyumweru ngarukamwaka cyo gusengera ubumwe bw’Abakristo kizaba ku wa 18-25 Mutarama 2014; (2) Kungurana ibitekerezo ku gikorwa cyo kubaka inzu ya Bibiliya izubakwa mu Karere ka Gasabo, izaba igizwe n’Ibiro, Amacumbi n’Inzu mberabyombi, iki gikorwa cy’inyubako kikaba kizamara imyaka 5 hakusanywa inkunga izajya ikoreshwa mu byiciro hubakwa iyi nzu; (3) no kuganira birambuye ku cyumweru cy’Ubumwe bw’Abakristo (18-25/01/2014).

Tumaze kumenya iki gikorwa cyiza gifitiye umumaro Abakristo bose dore ko bahuriye kuri Bibiliya, twifuje kumenya neza iby’iki cyumweru n’aho imyiteguro y’iyi nzu ya Bibiliya igeze. Twegereye Bwana GASARE Michel ushinzwe imenyekanisha n’itumanaho (Marketing & Communications) mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), adutangariza ko inkunga yo kubaka iyinzu ya Bibiliya izaturuka mu Bakristo baturuka mu matorero agize iyi miryango uko ari itatu.

Tumubajije ku bijyanye n’icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’Abakristo mu Rwanda, yadushubije muri aya magambo ati “Muri iki cyumweru cy’ubumwe bw’Abakristo, Abakristo baragendererana, bagasengera ahantu hamwe bumvikanyeho kuko aba ari icyumweru cy’ubumwe. Habaho gushishikariza Abakristo gushyigikira inyubako y’inzu ya Bibiliya; Habaho ibiterane by’ivugabutumwa bigamije kwamamaza BibiliyaKuyisoma, kuyikunda, mbese gutungwa na yo; ndetse hakabaho no gusengera ubumwe bwacu nk’Abakristo.”

Bwana Michel yagarutse ku mumaro wo kugira ubumwe nk’Abakristo, agaruka ku ngingo y’ibihugu bigaragaramo ubushyamirane bw’abanyamadini biri ku mugabane wacu w’Afurika nka Nigeria, Centre Africa… Mu gusoza, yavuze ko ubumwe bw’Abakristo bo mu Rwanda ari zo mbaraga zabo.