Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

Kubahiriza igihe umusemburo w’ubuzima bwiza.

Kwamamaza

agakiza

Kubahiriza igihe umusemburo w’ubuzima bwiza.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-07-27 12:52:04


Kubahiriza igihe umusemburo w’ubuzima bwiza.

Mu buzima busanzwe no mu mibereho yacu ya buri munsi ibyo dukora byose twifashisha igihe kuko nicyo kiduha umurongo ngenderwaho , igihe kibarwa mu masegonda,iminota,amasaha,iminsi n’imyaka

Kubahiriza igihe ni ugukora imirimo ushinzwe ugendeye ku gihe wihaye cyangwa se cyashyizweho bityo ugashyira ku murongo ibikorwa byawe uhereye ku gikorwa kihutirwa ndetse n’igifite akamaro mu buzima bwawe. Umuntu yakwibaza ikibazo giteye gutya: niba dufite amasaha 24 mu munsi, ese tuyakoresha uko bikwiye kugirango tubeho neza kandi twishimye?

Gukoresha neza igihe byagiye bivugwaho byinshi na bamwe mu mpuguke, Benjamin flanklin yaravuze ko igihe ari amafaranga, aha yashakaga kuvuga ko igihe gifite agaciro ndetse gihenze. Iyo umuntu akoresheje igihe cye neza bimufasha kugera ku bukire (ubukungu) ariko iyo apfushije igihe cye ubusa bimutera ubukene.

Iyo uhaye umuntu igihe uba umweretse ko umwitayeho kuko bimugaragariza agaciro umuhaye, Igihe ni impano ishimishije” Rick Warren”

Igihe ni umutungo ukomeye cyane ukwiye gucungirwa umutekano kuko harimo ubutunzi buhishwe James clear yaravuze ati:” nk’uko umuntu acunga amafaranga ye neza ni nako agomba gucunga igihe cye neza.

Ese ni gute umukirisitu yakubahiriza gahunda?
Twebwe nk’abakristu birakwiye kubahiriza igihe ariko tugomba kugira umwihariko wacu kuko twagiriwe umugisha wo kumenyaImana, tugomba kugenzura niba koko dushaka Imana mu bikorwa byacu byose bya buri munsi.

Tugomba gutegura neza igihe cyacu ndetse tugategurana ubuhanga ejo hazaza.

Hari byinshi twakwifashisha kugirango tubashe gukoresha neza igihe, dushobora kwifashisha, dushobora kwifashisha ikoranabuhanga tukabona porogaramu mu ma telephone cyangwa kuri mudasobwa zidufasha kumenya gukoresha igihe neza. Hifashishwa kandi timetable tukandikaho urutonde rw’ibikorwa tugomba gukora ku munsi ndetse ukabigenera n’amasaha, ku mukrisitu rero agomba gushyiramo n’umwanya wo gusabana n’Imana.

Bibiliya ivuga iki ku bijyanye nokubahiriza igihe.
Utwigishe kubara iminsi yacu uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge (Zaburi 90:2)

Ukoresha ukuboko kudeha azakena ,ariko ukuboko k’umunyabwenge (imigani 10:4)
Umutima w’umuntu utekereza urugendo rwe ariko uwiteka niwe uyobora intambwe ze (Imigani 16:9)

Ntukiratane ibyejo, kuko utazi icyo uwo munsi uzacyana (Imigani 27:1)
Mugendane ubwenge ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete(2abakolosayi:4:5)

Ku bw’ibyo rero dukwiriye kubaha igihe ndetse no kugikoresha neza kandi umurimo wose twerekejeho amaboko tukawukorana umwete, ndetse abica gahunda bagacyahwa kuko igihe iyo kiducitse ntitwongera kukibona ukundi, bityo rero ubwenge ndetse n’ubuhanga bwacu tubikoreshe neza twuaha Imana kandi byose bitanyiriza hamwe kutugeza ku mibereho myiza.

Sources: www.gotquestion.org
www.azquotes.com
Collin English dictionary
Vestine@agakiza.org

.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?