Kubika ubugingo Pasitori Zigirinshuti(...)

Kwamamaza

agakiza

Kubika ubugingo Pasitori Zigirinshuti Michel


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-01-26 13:14:04


Kubika ubugingo Pasitori Zigirinshuti Michel

INTEGO : KUBIKA UBUGINGO

1 Abatesalonike 5 : 23-24 Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.

Hari amagambo abiri y’ ingenzi tugarukaho :1. Urukingo ; 2. Kubika ikintu mu buryo kitabora, ntikigage (Conserver)

Nkuko twabibonye, ubugingo bwacu nicyo kintu cy’ ingenzi cyonyine Kristo afite muri njye. Ntiyakundira ubugingo bwanjye kubura , yabucunguje igiciro. Nubwo twaherewe agakiza Ubuntu ariko uwaducunguye we yarahenzwe.(indirimbo 359, gushimisha)

1 Petero1 :17-21 Ibyo twacungujwe birahenze. Mu isi duha agaciro ifeza n’ izahabu, Kandi urebye nabyo ntabyo dufite ! Nyamara ibyo Bibiliya ivuga ko ari ibyangirika ugereranyije n’ amaraso y’ igiciro ya Yesu. Ku bw’ ibyo rero tumare iminsi y’ ubusuhuke bwacu dutinya !

Kubera ko ubugingo bubitse muri twe ari ikintu cyahenze Yesu wakiduhaye, Yesu agomba kuzabumurika :

1. Yesu azamurikira ubugingo bwacu Imana yaje gucungurira. 2. Yesu azamurikira ubugingo bwacu Inteko y’ ijuru ari bo bamalayika, batewe amatsiko n’ibyamubayeho ari mu isi. Kubera ko abamubonye mu ijuru bibajije icyo yabaye n’ahantu avuye. Aya matsiko yatewe nuko Yesu yazamukanye inkovu kandi ntazo yari afite amanuka mu isi.

Imana yamurekeye inkovu, kugira ngo :

(a) Aho yaturutse bamenye ko aho avuye asize akoze. (b) Ikindi ni ukugira ngo izo nkovu zizacire urubanza abataramwizeye. Nicyo kizabamenyesha ko ari we Kristo w’ ukuri. (C) Kandi izo nkovu za Kristo zizamutandukanya n’ undi ushaka kwigira Kristo vuba , ugikora mu mayoberane. (2 Abatesalonike 2:3-12). Izi nkovu zizatuma abantu bamenya uwapfuye uwo ari we. Kristo rero akora ibishoboka byose ngo ubwo bugingo atabubura.

Umuntu agizwe n’ibice 3 : Umwuka ; umubiri n’ ubugingo. Ibi bice rero byose bigomba KWEZWA kandi BIKARINDWA, kugirango BITAZABAHO UMUGAYO.

Kubyeza byo byarakozwe kandi birakomeje. Mwibuke Petero yanga kozwa ibirenge na Yesu. Yesu amubaza niba atazi gutandukanya kuhagirwa no kwezwa(Ariko kozwa ibirenge). Abemeye Yesu bose bamaze kuhagirwa. Igisigaye ni ukujya mwoga ( Yohana 13:10)

Umurimo wo kwezwa Kristo yawukoze atwuhagira ibyaha, ubu akomeje kuwukora atweza, kandi iyo atweza atweza aho tureba tuzi n’ aho tutazi.

Ikindi ni uko Yesu atweza atarakaye, ataducyurira , nawe arabizi ko dufite ibitwanduza tutabizi. Kristo ibyo adusaba kureka ni ibintu bitwanduza tubizi, mbese tugatangira kwandura tubyumva, tubireba. Ariko Ibitwanduza tutabizi reka tubiharire Uweza. Abaheburayo 2:11 Kuko uweza n’abezwa bose bakomotse kuri Imwe, ni cyo gituma adakorwa n’isoni zo kubita bene se.

Yesu ntakorwa n’ isoni zo kutwita bene se, nubwo haba hari ibyatwanduje tutazi, atweza nkuweza mwese se.

Kwezwa mu mwuka. Hari ibitwanduza mu buryo bw’ Umwuka . Iyo Igihe kigoranye cy’ ubugoryi kije (Abafilipi 2:15) kizana umwuka wanduye nawo wadukana n’ ibyaha bishya, byadukana nawo. Umwuka wanduye nta kindi kiwunesha uretse undi mwuka wejejwe kandi ukingiye ku buryo utanduzwa n’ inzaduka z’ ibyaha.
Nkuko hari Ibiza n’ ibyorezo bigenda biza nka ebola, macinya, malaliya ikabije, ababishinzwe bashaka inkingo zo gukingira, bahereye mu karere kafashwe niko na Kristo akingira ITORERO. Urwo rukingo ntiruhabwa abantu bose, ahubwo ruhabwa abo aziko bafite ubugingo buzima, kandi ubwo bugingo buba buri mu Itorero ni Ubwe. Yesu rero akingira abantu bafite ubugingo bwe muri bo. Erega ubugingo dufite ni ubwe !

Niyo mpamvu Pawulo yavuze ngo IBAHAMAGARA niyo KWIZERWA kandi No KUBIKORA IZABIKORA. Hari igihe umukristo ahura n’igihe kibi cy’ ikiza, ku buryo na bene se ntacyo bamumarira. Ariko ikimukura aho hantu hakomeye gutyo, akakivamo neza, ni URUKINGO Yesu aba yamuteye.

Kwezwa Umubiri Umubiri uri mu banzi bacu batatu. Niwo cyitso cy’ abanzi bandi babiri, Isi na Satani, kuko ntibagera ku bugingo badaciye mu mubiri, Kuko niwo uturanye n’ ubugingo. Bahora bahanganye kuko Umubiri uramanuka, Ubugingo bukazamuka ; Umubiri ntuba ushaka gusenga nyamara Gusenga bitunga ubugingo’ Iyo byanze rero Ubugingo butandukana n’ umubiri, bukizamukira.
Iyo Yesu abonye ko Inkingo n’ibindi bitabashije kugufata kandi akabona adashaka kubura ubugingo bwawe ntakwica, ahubwo arakwimura, akakuzamura. Nibwo buryo bwa nyuma Yesu yandurura ubugingo ,hari ubwo aba abona ibyonnyi byakubanye byinshi, akakujyana, ntaba ashaka ko tuzandurira inaha.(Yesaya 57 :1-2)

Burya buri gihingwa gifite uko gisarurwa cyangwa gitunganywa, kandi buri gihingwa gifite uko kibikwa. Nkuko hari ibihingwa bito birindwa guhuzwa umuhuzo w’ ubugi nk’ uburo, niko Kristo amenya ko hari ahantu yagutunganiriza ukangirika, ukagwa, akakubura, agahitamo kugutunganya mu buryo bukubabaza ariko ntugwe. Ukababarira hafi ye akureba, akakuvunga ariko ntakubure.(Yesaya 23 :28)

Kandi nkuko Ingano bashaka kuvugamo umutsima batirirwa bazishyiramo umuti, ngo bazihungire nk’ izizahunikwa ahubwo bagahita bazisya, niko Umukristo uzataha Ijuru vuba, hari ubwo Kristo atirirwa amubabaza cyane kuko nta buhamya aba azatanga mu isi. Ariko umuntu Kristo acisha mu mibabaro, mu mashuri, mu bigeragezo, aba ari umurame, kuko aba azigisha abandi, akagira umumaro. Niyo mpamvu, Dawidi wamaze igihe kinini cyo kunyura mu ntambara yavuze ati sinzapfa ahubwo nzarama, ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze (Zaburi 118:117). Amina !

Pasitori Zigirinshuti Michel

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?