Kuki ari byiza kwitandukanya n’ inshuti(...)

Kwamamaza

agakiza

Kuki ari byiza kwitandukanya n’ inshuti mbi?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-26 11:08:46


Kuki ari byiza kwitandukanya n’ inshuti mbi?

Mu buzima bwa buri munsi dukenera inshuti, kandi burya nta n’umwe wigira. Iyo ufite inshuti nziza wumva wuzuye, ugubwa neza, ukura mu bwenge kandi wumva utekanye iyo ufite umuntu ukubikira ibanga, akakugira inama nziza. Ariko se birakwiriye kugumana n’inshuti mu gihe nawe ubwawe ubibona ko ari inshuti mbi?

Igihe kimwe nigeze kwicara nsanga mfite inshuti nyinshi ariko mbona koko ko bikwiriye ko nsobanukirwa niba ari inshuti mbi cyangwa nziza kuri njye. Nifashishije telefoni, ngenda ndeba buri numero mfite, maze nyirayo nkamwibazaho ikibazo kimwe cy’ingenzi: Uyu muntu amariye iki mu buzima?

Mvuze ibijyanye n’icyo inshuti ikumariye, sinza kugaruka ku bijyanye n’ibifatika (kuba yaguha ubufasha bufatika nk’amafaranga n’ibindi)! Ntabwo tubyibandaho ahubwo turavuga ku cyo inshuti ishobora kukumarira ku bijyanye no kugukuza mu bwenge n’ubuhanga ndetse no kugushyigikira mu rugendo rugana mu ijuru.

Ijambo ry’Imana riravuga ngo “Ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa” (Imigani 13:20). Aya magambo y’ubwenge agaragaza ko uwo mugendana burya ugera aho ukamera nkawe. Iyo igendana n’abavuga amagambo apfuye, wisanga uvuga amagambo apfuye. Iyo agendana n’abakunda akabari, mu gihe runaka uzisanga usigaye ukunda akabari kubarusha. Iyo ugendana n’abasambanyi, uzisanga nawe usigaye ukora ubusambanyi. (Imigani 14:7).

Ngarutse inyuma gato, igihe nanyuraga mu nshuti zanjye ndeba icyo zimariye, nasibye numero zitagira ingano muri telefoni yanjye. Iyo nageraga kuri nimero runaka nkasanga nsinjya mvugana na nyirayo nahitaga nyisiba. Iyo nasangaga twaravuganye nageragezaga kwibuka ibyo tujya tuvugana nasanga ari nta kintu cyiza byangezaho, nahitaga nyisiba.

Biroroshye cyane kumenya niba umuntu ari inshuti nziza cyangwa mbi kuko Imana yaduhaye ubushobozi bwo guhitamo icyiza n’ikibi. Ijambo ry’Imana ritubwira ko iyo umunyamakenga abonye ikibi kije akikinga. Dore imirongo imwe yo mu Ijambo ry’Imana ivuga ku nshuti mbi:

“Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza (1 Abakorinto 15:33)

Iteka dukunda gusa n’abo tugendana nabo kandi akenshi twisanga baducogoje, bakadukuramo imbaraga. Mwibuke Ibyabaye kuri Samusoni ukuntu yagendanye n’abagore akaza kugera kuri Delira, ibyo yamukoreye murabizi.

“Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n’uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we” (1 Abakorinto 5:11).

Ntidukwiriye kugendana n’abica amategeko y’Imana nk’abasinzi n’abasambanyi. Muri uyu murongo, Pawulo agaragaza ko uwagendana n’abo tuvuze haruguru, byanga bikunda yakwisanga asigaye akora nk’ibyo bakora.

Akenshi biragoye kwibuza gukora icyaha mu gihe abo muri kumwe bari kugikora kandi ukabona nta bwoba cyangwa impungenge bibateye. Bizagorana cyane kwanga kunywa inzoga mu gihe uhorana n’abanywi b’inzoga. Akenshi bitewe n’icyizere uba ugirira inshuti zawe, wisanga umutima uri kukubwira ko nta cyo uraba nunywaho gake. Ni ukwitonda. (Zaburi 1:1)

“Ntugacudike n’umunyamujinya, kandi ntukagendane n’umunyaburakari, kugira ngo utiga ingeso ze, zikabera ubugingo bwawe umutego” (Imigani 22:24-25).

Kugira inshuti z’abantu uzi neza ko bazagufasha kugera mu bugingo bihoraho ni icyemezo cy’ubwenge. Bityo kwihuza n’umuntu uzi neza ko ari umunyamwaga n’umunyaburakari, cyaba ari icyemezo gihubukiweho. Ese waba inshuti magara n’umuntu umeze atyo ugambiriye kumuhindura? Niba ari ibyo byaba ari byiza. Ariko niba wiyiziho intege nke, ukaba uzi neza ko ushobora gutwarwa n’imigenzereze ye, sigaho kugendana na we.

Nsoza reka nkubwire ko bitoroshye na busa kwitandukanya n’umuntu mwasangiraga, mwaganiraga byose. Igihe kimwe benshi muri za shuti navugaga hejuru bagiye bambaza bati ko watwanze, ko wiburishije n’ibindi. Ariko Abanyarwanda baravuga ngo “Iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye”. Ntabwo turi abakiranutsi ndetse tugerageza kenshi gukora ibyiza ariko iteka bikatunanira. Ariko niba gutandukana n’inshuti mbi wumva ari bimwe mu bishobora kugufasha gushyikira ubwiza bw’Imana, uzabikorere utazuyaje.
Imana n’Umwana wayo n’Umwuka Wera badushyigikire.

Erick Shaba@agakiza.org

Ibitekerezo (4)

Bosco

27-06-2017    07:41

icyo nongeraho n’uko izo nshuti mbi tugomba kwitandukanya nazo atari abapagani gusa kuko hari na benedata dusengana byitwa ko bakijijwe nirinda kugira ibyo mfatikanya nabo kuko ibiganiro bahoramo biteye isoni n’ibindi usanga ari ibyo gukamura umuntu
ni amahirwe menshi kubona inshuti muri ubu buzima muganira iby’imibereho iby’ubuzima mushingiye ku ijambo ry’Imana igukebura nawe ukayikebura

Alpha

27-06-2017    07:19

Amen!! Data wo mu ijuru adushoboze

JMV

26-06-2017    16:31

Iri somo ni ryiza Imana idushoboze kandi ibahe zagire.

Jean Pierre

26-06-2017    16:04

Amen.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?