Kuki ari ngombwa ku mukristo kugira inshuti yizewe mu buzima ?

Imana yaremye abantu ngo bajye bagirana ubusane kandi umwe abere undi inyunganizi mugenzi. Ntushobora kuzuza ubushake bwayo mu mibereho yawe niba ubaho wenyine, udashobora gusabana n’abagenzi bawe, yaba inshuti, uwo mwashakanye, cyangwa abo mu muryango wawe.

Ikintu cy’ingenzi gikomeye kandi gifite agaciro ni ugushyikirana kandi ukagira umubano mwiza n’abandi. kugira inshuti yizerwa ikuba hafi izagufasha mu rugendo rw’ubukristo.

Kuki dukeneye kugira umuntu w’umwizerwa tubana mu mibereho yacu? Ese dushobora kugendana n’Imana turi twenyine?

Imana ubwayo yashakaga ko habaho ubusabane. Yari izi nezako atari byizako umuntu aba wenyine , bityo imuremera undi muntu kugira ngo abane na we bagirane ubusabane n’umushyikirano.

Ubusabane budufasha kugendera imbere y’Imana. Mu gitabo cy’umubwiriza 4:9-12 hatubwirako uburyo ari iby’igiciro kugira umuntu ukubyutsa igihe waguye:

“Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo, kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, ariko uguye ari wenyine atagira umubyutsa, aba abonye ishyano. Maze kandi ababiri iyo baryamanye barasusurukirwa, ariko uri wenyine yasusurukirwa ate? Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba.(Umubwiriza4:9-12)

Urabonako inshuti yo kwizerwa idufasha twese guhagurutsanya no gukomera mu bigeragezo kandi ikatubyutsa iyo tuguye. Byongeye kandi, abadukomeza bazana imigisha myinshi ku buzima bwacu.

Impamvu ari byiza ku mukristo kugira inshuti yizewe :

Umuntu ubwira imibabaro n’ imitwaro yawe: Nibyiza kugira umuntu wagufasha gutwara umutwaro wawe. Iminsi ni mibi, niyo mpamvu tugomba gushaka inzira zo gufashanya umwe ku wundi no guhagarara twemye turi kumwe na Kristo(Abefeso5:16, 1Abatesalonike5:11)

Umuntu uzasaba kugusengera: Ese mwari muziko kuganiriza ibyaha cyangwa ibindi bidukomereye ku muntu w’inyanagamugayo wizewe bifasha gukira ku mutima no kumva uruhutse ubaye mu mudendezo ?

“Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. (Yakobo5:16)

Umuntu uzagufasha kugenda utunganye imbere y’Imana: Umuntu w’umujyanama wizewe azagufasha cyane kubaho wiyeza, no mu buzima butunganye imbere y’Imana.

Abantu bizewe ni ingenzi cyane, ukababwira ibibazo byawe, ibyaha n’ibindi bigukomereye ufite. Birumvikana ariko ntibakwiye kwimura Imana mu buzima bwacu ahubwo bakwiye kudufasha gutuma urumuri rurasira mu mwijima tuba turimo:

“Ntimukifatanye n’imirimo y’ab’umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. Ariko byose iyo bitangajwe n’umucyo na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe n’umucyo cyose gihinduka umucyo.”(Abefeso5:11-13)

Niba dufite umuntu wizewe dushobora gukingurira ibyacu n’amabanga yacu yose, tuzarushaho kugenda dukira , duture ibyari bituremereye. Byongeye kandi tuzabona ubuntu bwo kubitsinda. Nshuti, abantu b’inyunganizi bizewe barafasha cyane mu buzima bwacu. Muby’ukuri, ni ab’igiciro cyinshi kandi ni umugisha kuri twe.

Sophie @Agakiza.org