Kwiringira Uwiteka.

Kwamamaza

agakiza

Kwiringira Uwiteka.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2015-12-29 16:17:18


Kwiringira Uwiteka.

KWIRINGIRA UWITEKA

Amagambo y’Uwiteka ni itegeko. Itegeko rivaho iyo haje irindi ririsimbura. Itegeko rigira imbaraga zisumba uwarishyizeho. N’iyo waba ari wowe warishyizeho, iyo ushatse kurica ku ruhande, rirakurega, wabona utarishoboye ukarihindura. Yesu yaduhaye iri tegeko, kandi riracyariho na bugingo nubu, nta ryarisimbuye.
- Yeremiya 17 :5-8

5.Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimūra Uwiteka. 6Azaba ameze nk’inkokōre yo mu butayu, kandi icyiza nikiza ntazakibona, ahubwo azatura ku gasi ko mu butayu, mu gihugu cy’ubukūna kidatuwemo. 7“Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. 8 Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”
Muri iyi nkuru havugwamo abantu babiri : Uwimuye Imana n’uyiringira. Uyu wimuye Imana, mbere yari afite Uwiteka mu mutima akaba ariwe yiringira, haje undi muntu, aramwiringira, bituma Imana yimuka. Ababwaho n’umuvumo kandi ni umuvumo ukora.
Imana, iyo uyemereye ibana nawe, iyo uyimuye nabwo iragenda. Nubwo bimeze gutyo, igira iti mpagaze ku rugi ndakomanga, nukingura nzinjira, tubane. Yesu akongera ati, munyigireho kuko ndi umugwaneza.

Kuri uyu muntu wa kabiri wiringira Imana, kuri we amapfa nubwo yacana, ntatinya. Nyamara ubusanzwe nta wabuza amapfa kumugeraho, iyo aje agera kuri buri wese. Igitangaje ni uko mu gihe nk’icyo haboneka igiti gifite itoto. Mu bihugu byateye imbere abantu baho bafata ibyemezo vuba bagahita babikora ; mu bantu babanaga, habaho ikibazo, bagatandukana burundu, si uko abasazana bataba bahuye nabyo.

- Twe tuvoma mu ijuru (Abaheburayo 6:18-20)

...19 Ibyo byiringiro tubifite nk’igitsika umutima gikomeye kandi gishikamye, cyinjira hirya y’umwenda ukingiriza Ahera cyane, 20 aho Yesu yatwinjiriye atubanjirije, ...
Mu mpaka z’abantu barahira ubaruta, Imana nayo yarirahiye kuri uku kuri kwayo ko, mu bayitegereza ntawe uzakorwa n’isoni.

Igiti cyose kivoma hejuru no hasi : hejuru kihakura imirasire y’izuba n’umwuka gihumeka, kikavoma kandi no mu mizi. Iyo amapfa ateye kiba kigomba kumanura imizi hasi cyane, kikavomayo amazi.

Iyo umuntu yiringiye abantu ni nk’ikirere, hari igihe kiba cyiza cyangwa kigahinduka. Nyamara iyo wiringiye Imana, bikubera igitsikamutima. Ni nk’ubwato ku nkombe, nubwo haba imiyaga, bubuzwa guteraganwa nayo n’uko butsitse. Natwe iyo migozi ni ibyiringiro dufite mu Mana, niyo mizi ituma tutanyeganyezwa n’ikintu icyo aricyo cyose.

Tuvane amaso ku bantu, kuko ntawabyawe n’umugore ukomera cyangwa urama igihe cyose ; tububahe, ariko ntitubiringire ngo twimure Imana. Imana ntihemuka. Muri uru rugendo, tugomba kumenya ibyo abantu bashoboye, tumenye Satani ariko tumenye n’Imana. Kuko Imana ishaka ko tuyiringira byimazeyo, iyo utarayimenya ikwigisha abantu !

Umuntu yakwiringira umubiri, ubutunzi, abakomeye... Ariko ndabinginga ngo mwiringire Uwiteka, niwe utadusiga, idutabara byanze.

Muri uyu mwaka urangira, imbere hari amapfa, kandi ntawe azatinya, tugire isumbwe ko turi abakrisito, bijye bitwibagiza ibyago byose. Ntuvane ibyiringiro ku Mana. Mu biduteye ubwoba byose, twe kuyivanaho ibyiringiro.

Yobu yaravuze ngo azinjirana ibyiringiro mu kuzimu. Niwiringira abantu uzakorwa n’isoni. Daniel na bagenzi be i Babuloni, umwami yarababwiye ngo niyihe mana izabankiza, baravuga bati yadukiza itadukiza, turacyayiringiye.
Amen

Pasitori UWAMBAJE Emmanuel

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?