MFASHA GUSENGERA ABAMOWANGA BO MURI VIYETINAMU

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ukwakira 2017 dusengere Abamowanga bo muri Viyetinamu.

Muri Viyetinamu habarirwa Abamowanga bagera kuri 1.399.000 ku isi hakabarirwa abagera ku 1.399.000 aba bakaba ari abayoboke b’amadini gakondo. IUrurimi bakoresha ni Mowanga.

Bibiliya n’izindi nyandiko za gikirisitu ntabwo zari zagezwa mu rurimi bakoresha. Inyigisho zimwe z’amajwi zo zamaze kugezwa mu ndimi bakoresha. Filime igaragaza ubuzima bwa Yesu nayo yamaze guhindurwa mu ndimi bakoresha.

INZITIZI

Nubwo Abamowanga ari benshi ariko ntabwo haraboneka ababishingira kugirango bababwirize ubutumwa bwiza.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana yohereze abakirisitu muri Viyetinamu bafite umutwaro wo kwamamaza kugirango bave ku kigirwamana Zeus bamenye Yesu.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo uwo ari bakakire banezerewe.
•Imana itange amahoro n’umutekano mu gace batuyemo.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu k’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo ” (Yesaya: 9:2)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Malachie@agakiza.org