Menya BIGUTU umusozi wa mbere wamanukiweho(...)

Kwamamaza

agakiza

Menya BIGUTU umusozi wa mbere wamanukiweho n’umwuka wera muri ADEPR, Sobanukirwa uko byagenze !!!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-05-31 02:45:02


Menya BIGUTU umusozi wa mbere wamanukiweho n’umwuka wera muri ADEPR, Sobanukirwa uko byagenze !!!

Muri ibi bihe turimo kwizihiza umunsi mukuru wa Pentekote, Twifuje kubasangiza inkuru mpamo y’ahantu hambere umwuka wera yamanukiye bwambere mu itorero ry’ADEPR ,Nkuko amateka abitubwira mu itorero ADEPR Paroisse ya BIGUTU iherereye mu ntara y’ Iburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke, mu murenge wa RUHARAMBUGA mu kagari ka Save mu mudugudu wa Bigutu. Niho umwuka wera yamanukiye bwa mbere mu mwaka wi 1948.

Hari mu kwezi kwa cumi 1948, ubwo iteraniro ryari rihumuje ryo ku cyumweru ku musozi wa Bigutu , ubwo Umuvugabutumwa wari waroherejwe mu Bigutu na Paruwase ya Gihundwe Kapitura Gabriel n’ Abakirisito babiri aribo NIYITEGEKA Philippe na KARUHIJE Bernard basigaranye baganira ku bibazo babonaga mu murimo w’Imana barangije bari gusenga ngobasoze bagiye kumva bumva batangiye kuvuga mu zindi ndimi, buzura umunezero udasanzwe, bumva bakiriye izindi mbaraga zivuye mu ijuru.

Indimi bavuze uwo munsi humvikanyemo igisuweduwa, icyongereza, ,igifaransa n’izindi… Abamisiyoneri b’Abasuweduwa(Suwede) bamaze kumva ibyabaye mu Bigutu baraje ku wa kane w’icyumeru cyakurikiyeho bahageze indirimbo zishorewe n’umwuka Wera ziraririmbwa bagiye gusenga byo biba akarusho biba nk’ibya cya gihe Intumwa ziri i Yerusalemu, abantu bumva bavuga mu ndimi z’iwabo ni nako Abasuweduwa bumvaga Abanyabigutu bari kuvuga mu ndimi basanzwe bazi kandi bumva. Basengana nabo barishima cyane kuko ibyerekeranye n’Umwuka Wera byari bizwi mu Burayi gusa. Mbere y’uwo mwaka bari bazwi ku izina ry’Abasuweduwa, Abahirika, Abarwanya Gatorika, Abayobe….. ariko nyuma yo kuzura Umwuka Wera batangiye kwitwa “ABAPENTEKOTE” na bugingo n’ubu. Abanyabigutu batangira kubwira Abasuweduwa imibereho yabo muri KristoYesu, nuko batagomba gutezuka gukorera Imana yabo yabahamagaye. Abobamissionnaires bati: “HAKIKA HUYU NI ROHO WA MUNGU, PIA NI MATENDO MAKUU YATENDWE NA YESU KWA UJUMBE WA HAKI YAKE”. Nuko Abasuweduwa batangira gusobanurira Abanyabigutu uko Abanyaburayi buzuye Umwuka Wera kubera ububyutse bwari bwahabaye.

Amateka ya paroisse ya bigutu mu nshamake uko ubutumwa bwiza bwahageze

Ijambo ry’ Imana ryumvikanye bwa mbere mu Bigutu mu mwaka 1944 rimenyekana mu mu mwaka 1945 .Umuzungu witwaga Ngwende yaje aturutse mu cyitwaga Zaire ariyo RD Congo y’ubu ,aje mu Bigutu mu by’ubuhinzi n’ubworozi azana n’abaturage bo muri Kongo batatu bo mu bwoko bw’Ababembe aribo: Daniel RIKOCI, Abel SEGATENDE na Sale AYUBU. Baraje bubaka ku Murambi ( ni ahantu muri Plantation y’umuzungu hafi yaho yari atuye) akazu ko kwigishirizamo abana gusoma no kwandika. Mbere yo gutangira amasomo Daniel RIKOCI yabanzaga kwigisha abana Ijambo ry’Imana bakanasenga.Yigishaga mu giswahili agasemurirwa na Simoni KANYARUBUNGO W’I MATARE (KIZIGURO-NKUNGU –RUSIZI) Byarakomeje haboneka abizera barihana bava mu butamenya batangira kwigira umubatizo i Gihundwe.

Mu mwaka w’1946,abarimu bigishaga abana baje koherezwa n’uwo muzungu mu yindi mirimo itandukanye kuko abana bari basigaye bonyine nta muyobozi bafite bakomereza i GIHUNDWE.
Mu mwaka w’1948 :nibwo i Gihundwe bohereje Umwalimu mu BIGUTU witwa KAPITURA Gabriel ngo afashe abana ijambo ry’Imana no gusoma no kwandika. Ahageze yahasanze ibibazo bitandukanye bikubitiraho no kutahamenyera bituma akunda kubiganiraho n’abahamenyereye.

Mu kwezi kwa cumi k’uwo mwaka (1948) iteraniro rihumuje asigarana na NIYITEGEKA Philippe na KARUHIJE Bernard bari batatu baganira ku bibazo babonaga mu murimo w’Imana barangije kuganira basenga Imana, bagitangira gusenga bumva bahinduriwe indimi, buzura umunezero bumva bahawe izindi mbaraga nshya. Nyuma yaho n’abandi babatizwa mu MWUKA WERA batangira kunyura mu byerekezo bitandukanye bakwirakwiza ubutumwa bwiza mu gihugu cy’ u Rwanda.

Mu mwaka w’1954: nibwo Bigutu yabonye umukuru w’Itorero wa mbere ariwe NIYITEGEKA Philippe yabuherewe i Gihundwe,1972, niho Bigutu yatangiye kubatiza. Mbere babatirizaga i Gihundwe. Mu mwaka 1994, Bigutu yahuye n’ikibazo gikomeye , kuko yatakaje abakirisitu benshi , muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Mu myaka y’1997-2000 Bigutu yagize igihe cy’ububyutse bukomeye habaho ubwiyongere budasanzwe bw’abakiristo. Muri icyo gihe ni nacyo yagizemo abanyeshuri benshi bajya kwiga mu mumashuri yisumbuye (secondaire) Abo banyeshuri bibumbiye mu itsinda ryitwa Groupe Jehovah Shamah.



Paruwasi ya Bigutu

Mu mwaka 2006 nibwo yatangiye gutekereza ku mishinga y’iterambere, ariko bigenda bigorana. Mu mwaka w’2010 ni bwo Bigutu yatangiye kubaka urusengero rujyanye n’igihe.

Mukiganiro twagiranye N’Umushumba w’Itorero Ry’Akarere ADEPR Nyamasheke Pastor KAGORORA Gallican yatubwiye imwe mu mishinga bafite yo gukomeza gusigasira ayo mateka meza yabereye mu bigutu , bari baratangiye kubaka urusengero Rujyanye n’Icyerecyezo cya 2050 bakaba bateganya kwerekana aho inyubako igeze kuri iyi Pentekote yo muri uyu mwaka wa 2020. Urusengero rwa Bigutu rwashenywe n’ikiza cy’umuyaga ibi bikaba byarabaye bararangije kurusakara. Kuri ubu barikubaka ariko icyumba cy’amasengesho ahantu hamanukiye Umwuka wera mu mwaka w’1948 bakaba bamaze kugisakara.

Yakomeje atubwira imishinga myishi bateganya gukora mu bihe birimbere,asoza asaba abakristo bose mu gihe insengero zizaba zifunguwe kuzaza gusura aho hantu bakareba aho abantu benshi bagiye bakwiza ubutumwa bwiza biturutse k’umbaraga z’umwuka wera kandi akomeza yibutsa abakristo bose ko umwuka wera twasigiwe nk’umufasha wacu agihari bityo turusheho ku mushaka (Ibyakozwe n’intumwa 1:8) “Icyakora muzahabwa imbaraga umwuka wera n’abamanukira,kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya,no kugeza kumpera y’isi. Amen

Ibitekerezo (1)

Aimé Emmanuel Habarurema

5-07-2020    13:17

Ni byiza cyane binyibukije ku ivuko ijambo dufite twarikomoye aho ku isooko. Mujye muduhamagara natwe tuzashyireho ibuye cyangwa umucanga na ciment

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?