Ni iki cyakumenyesha ubuhanuzi bw’ukuri(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni iki cyakumenyesha ubuhanuzi bw’ukuri n’ubw’ibinyoma?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-03-05 09:21:06


Ni iki cyakumenyesha ubuhanuzi bw’ukuri n’ubw’ibinyoma?

Bitewe n’urujijo rwabonetse mu bantu tugendeye ku bitekerezo byagiye bitambuka cyangwa se nkuko hari imvugo zogeye muri iyi minsi “ABAHANUZI B’IBINYOMA”, agakiza.org twashatse kumenya ese ni iki Bibiliya ivuga ku Buhanuzi bw’ibinyoma cyangwa uhanura ibivuye ku Mana isumba byose?

“Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba kitavuzwe n’Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye” (Ugutegeka kwa kabiri 18:22)

N’ubwo uyu murongo utanga igisubizo gihagije ariko hari n’ibindi bimenyetso byatuma umuntu amenya inzira nziza n’ ijwi ryiza, mu gihe cy’umwijima ugoye umugenzi uri mu rugendo rujya mu ijuru.

Ibi ni bimwe biranga umuhanuzi w’ukuri

1.Ahamagarira abantu kwihana ibyaha

Umuhanuzi w’ukuri ashishikariza abantu gukora umurimo w’Imana aruko abanje kumva ijwi ry’Imana. Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Hagayi kugirango abwire ubwoko bwa isirayeli kutaguma kuba mu nzu zibitabashwa nyamara inzu y’Imana ari umusaka(Hagayi21:2-9). Zakariya yabwiraga abantu ko bakwiye kureka ingeso zabo bakereka kumera nka basekuruza Imana yabwiraga kureka ibyaha ariko bakanga (Zakariya 1:3-4

2.Yirinda kuvuga ibyo atumvise

Abahanuzi benshi bagerageza gusa n’abavuga iby’Imana nyamara ugasanga atariko bimeze. Hagayi yavuze ijambo rivuye ku Mana bituma abantu bamwumva kandi barahindukirira Imana. Uyu munsi itorero rifite ikibazo gikomeye kubera abahanuzi : Abenshi bahanura nta jwi ry’Imana bumvise bashaka kumenyekana, bashaka indamu. Umuhanuzi akwiye gutandukanya ijambo rye n’iry’Imana, nashaka kuvuga igitekerezo cye ntavugeko ari Imana ivuze gusa n’ibyo biriho uyu munsi mu itorero.(Hagayi1:12)

3.Atinya Imana

Umuhanuzi w’ukuri atinya Imana kandi akayubaha mu byo akora, ntabwo atinya abantu. Mu byo akora ahora yibaza, ese ni uwuhe musaruro Imana ibona muri ibi ?

Yesu yahanuye abigishwa be ababwirako mu minsi yanyuma hazaza abamwiyitirira, ababwirako bakwiye kwirinda umuntu wese uzaza abashuka kandi ko bazayobya benshi(Matayo24:4-5)

“ Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza,kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka” 25 Dore mbibabwiye bitaraba
“Nuko nibababwira bati “Dore ari mu butayu, ntimuzajyeyo, cyangwa bati dore mu kirambi, ntimuzabyemere.” (Matayo 24:24:26)

Ntugatangazwe nuko hari abakora ibitangaza byinshi nyamara badakoreshejwe n’Imana, kuko Yesu yashimangiyeko abamwiyitirira bazakora ibitangaza bikomeye, amayeri y’iyi myuka iyobya yateguwe kera kandi ateguranwa ubwitonzi n’ubuhanga butangaza ariko Imana ishimwe ko abayo yabamenye kera ibashyiraho ikimenyetso kandi ikizafasha abantu b’Imana gutahura bene iyo myuka ni ugusenga no gusoma ijambo ry’Imana. Gusa ikibabaje nuko benshi bazashukwa bakagwa muri iyo mitego.

Erega n’Imana irabihamya ko hari abakora ariko batazabona ibihembo by’ubwami bw’ijuru kuko Abavuga mwami mwami si bo bazajya mu ijuru keretse ukora ibyo Imana ishaka, hari abazaza bavuga ngo mwami ntitwahanuye mu izina ryawe? Ntitwirukanye abadayimoni mu izina ryawe ? Ntitwakoraga ibintangaza byinshi mu izina ryawe? Nibwo Yesu azaberurira nti “ Sinigeze kubamenya ni mumve imbere mwa nkozi z’ibi mwe”(Matayo7:21-23)

Ismael@Agakiza.org

Ibitekerezo (4)

dada

11-03-2018    00:02

Arikose Rugagi niwe muhanuzi wenyine murwanda?burinuntu azabazwa ibye ntimukarebe ibyo abandi bakora.nimukiranuke mumutima yanyu.mwigize abacamanza kandi umurimo suwanyu.

Mutuyimana Jean

5-03-2018    10:35

Murakoze cyane kubwo ubu butumwa!!

kiki

4-03-2018    06:01

AHUBWO YICIYE AMAHIRWE SHANITHA. KUKO BANZE KO AZAJYA YIGAMBA KO YARI YARABIHANUYE. SO , BARAMUCECEKESHEJE. AZASUBIRE!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Habimana

2-03-2018    14:25

iyi nkuru Yanditse nabi Rugagi yarasenze ntiyahanuye ahubwo mwamwishyizemo mumufitiye urwango

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?