Mu ijuru imbere y’Imana mfite umuntu umvugira!

Kwamamaza

agakiza

Mu ijuru imbere y’Imana mfite umuntu umvugira!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-04-14 15:27:00


Mu ijuru imbere y’Imana mfite umuntu umvugira!

“My dear children, I am writing this to you so that you will not sin. But if anyone does sin, we have an Advocate who pleads our case before the Father. He is Jesus Christ, the one who is truly righteous” 1 John 2:1 Amen

“Bana banjye bato, mbandikiye ibyo, kugirango mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ariwe Yesu Kristo ukiranuka” 1 Yohana 2:1

Imana ishimwe cyane. Nasanze mu rurimi rw’icyongereza ariho hari ijambo rikomeye, ngo Yesu ni avoka utuburanira imbere y’Imana. Imana ishimwe. Ahubwo njya nibaza ngo ko nubundi tuba twacumuye, Yesu amenya atuburanira ngo iki! Ariko Umuririmbyi umwe aravuga ngo Uwiteka Umucamanza, iyo ambonyeho amaraso ya Yesu, ntashobora kunciraho urubanza rubi ahubwo anyita ukiranutse. Imana ishimwe

Ijambo ry’Imana ritubwira ko Yesu ahora imbere y’Imana atuvuganira: “Kuko Kristo atinjiye ahera haremwe n’intoki hasuraga hahandi h’ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho kugirango none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu” Abaheburayo 9:24

“Ariko Stephano yuzuye Umwuka Wera arararama, atumbira mu ijuru abona Ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana, aravuga ati : Dore mbonye ijuru rikingutse n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana”. Ibyakozwe n’intumwa 7:55:56

Imana ishimwe cyane. Kumenya ibi, ko mu ijuru imbere y’Imana mfite umuntu umvugira, bindemera ibyiringiro ko no mu ijuru nzagerayo. Ariko muzi icyo bita kugira Umuvugizi ahantu runaka, by’umwihariko hakomeye!!! Amen. Iyo ufite umuvugizi ahantu hakomeye nta kintu wahabura, byaba akazi, byaba inguzanyo yihuse iyo ari muri banki, byaba kurenganurwa iyo urimo kurengana ……. Byose ndabibona kubera ko mpafite umuvugizi. Imana ishimwe.

Kugirango umuntu rero akuvuganire, bisaba ko muba muziranye, ari inshuti yawe, akuzi. Yesu mwaba muziranye gute kuburyo yakuvuganira, ese mwaba muri inshuti, haba hari umunsi wibuka wamwemereye ubucuti cyane ko ariwe unabanza kubusaba umuntu! Imana ishimwe cyane.

“My dear children, I am writing this to you so that you will not sin. But if anyone does sin, we have an Advocate who pleads our case before the Father. He is Jesus Christ, the one who is truly righteous” 1 John 2:1 Amen

Ibaze nawe umuntu ukuvuganira wanacumuye, ati:” Data ihangane kuko uyu muntu turaziranye, ni inshuti yanjye, ubusanzwe yitwararikaga sinzi ukuntu uyu munsi byamugendekeye, mubabarire Data ni impanuka yagize….”

Dufite Umuvugizi nubwo bitaduha urwaho rwo kwikorera ibyo twishakiye! Imana ishimwe.

Ibitekerezo (3)

Modeste

20-09-2017    09:43

Yesu ashimwe, twishimiye ayamagambo ahumuriza mwatugejejeho! nukuri dufite umuvugizi mu ijuru imbere y’Imana Yesu umwami wacu ari kungoma...
Yesu n’aduhane umugisha nitwa Modeste Ngenzi ndi uwo mwitorero rya ADEPR kumudugudu wa Rugarama ari nayo paroisse ni mukarere ka Nyarugenge. Yesu atwishimire.

Alphonsine

28-12-2012    10:53

Alice, uwiteka aguhe umugisha, inyigisho zawe ziranyubaka cyane. Niba bishoboka inyigisho zawe mwazinyoherereza kuri e-mail? Thnx!

RUDASINGWA MOSES

28-12-2012    07:38

nejejwe cyane na Alice Rugerindinda watwandikiye amagambo meza nkaya yokutwibutsa kudakora icyaha no kutwibutsako dufite umucunguzi Alice Imana imuhe umugisha utagabganyije!!!

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?