Mwungeri: Korari Isezerano yasohoye indirimbo(...)

Kwamamaza

agakiza

Mwungeri: Korari Isezerano yasohoye indirimbo ishimangira ko Yesu ari we mushumba w’ukuri, intama zavunitse zigaruke mu rwuri, izikirimo zirahumurizwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2022-02-24 07:37:38


Mwungeri: Korari Isezerano yasohoye indirimbo ishimangira ko Yesu ari we mushumba w’ukuri, intama zavunitse zigaruke mu rwuri, izikirimo zirahumurizwa

Korali Isezerano ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Sumba, paruwase Sumba, ururembo rwa Huye, yamenyekanye ku ndirimbo zitandukanye zahembuye imitima ya benshi: Mana yacu, Ngushime, Yeriko, Mu butayu, n’izindi nyinshi. Kuri iyi nshuro Isezerano bashyize ahagaragara iyitwa” Mwungeri”

Mu kiganiro Agakiza.org yagiranye na perezida w’iyi korari Rusingizandekwe Paul, yatubwiye impamvu yo gukora iyi ndirimbo ko ari uguhumuriza abakristo mu rugendo, ko badakwiye guterwa ubwoba n’amasega bahurira nayo mu nzira kuko dufite umwungeri wo kwizerwa uragira neza. Ati”Yesu ni we mwungeri wacu mwiza (hano hari uburinzi ndetse n’ibyiza biba mu kwiringira Imana. ’Intama iyo ivunitse ’ Luka 15:4-6 Imbabazi, ubugwaneza n’urukundo rw’Imana . Ntibisaba ko abaza ’’Yohana 10:27-28.Yesu Ni umwungeri mwiza utuzi Kandi ubana natwe ibihe byose”

Perezida akomeza avuga ko” Muri make twakoze iyi ndirimbo dushaka guhumuriza intama za Yesu kristo, twari tugamije kuzikomeza mu rujyendo ngo zimenye ko Yesu atari nk’abandi bungeri bo mu isi basiga intama, bakazihemukira bakaziteza amasega aryana. Twifuzaga ko intama zavunitse zongera kugaruka kuri Yesu akazomora ndetse akazunga kugira ngo zongere kubaho. Intama zikiri murwuri twazibwiraga ko Yesu abana na zo ibihe byose zikwiye gukomereramo.”

Aya ni yo magambo agize indirimbo’Mwungeri’ ya korari Isezerano

“Mwungeri udukunda Yesu uturagira neza twatinya iki turi kumwe? Washyize kuri twe ikimenyetso cyawe ngo hatagira n’imwe izimira. Ikindi gikomeye wategetse uburinzi bwawe guhora ku mukumbi wawe ngo ibirura bitawuvogera. Wadushyize mu rwuri rutoshye ufukuramo amasoko menshi ngo tuticwa n’inyota.

Twamurikiwe n’umucyo uduhishurira urukundo, utwegereza intebe yawe ngo duhabwe umunezero wuzuye. Intama iyo ivunitse ayishyira ku bitugu akayunga akoresheje ibiganza bye bikiza, yaremeye aranayipfira aho kugira ngo izimire kuko yifuza ko zose zibona ubugingo bwinshi!

Ntibisaba ko abaza amakuru y’intama ze kuko aba muri zo amenya uko zimeze. Yesu ni umwungeri ubana natwe ibihe byose. Ntibisaba ko abaza amakuru y’intama ze kuko aba muri zo amenya uko zimeze.”

Mu bihe isi yose iherutse kuba ihanganye ku buryo bukomeye n’icyorezo cya Covid19, mu bihe bya guma mu rugo iyi korari yakomeje gutwarana. Umuyobozi wayo Rusingizandekwe yabidusobanuriye muri aya magambo ati” Muri Covid 19 habayeho kumenya amakuru ya buri muririmbyi ndetse no gufashanya hifashishijwe ikoranabuhanga. Twakomeje gukora umurimo w’Imana hifashishijwe ikoranabuhanga (watsap, YouTube n’izindimbuga). Ninaho twatangiye gukoresha cyane YouTube channel yacu ariyo ’’Isezerano choir adepr Sumba ’’.Twakoze indirimbo nyinshi uko twabonaga uburyo.”

Kuri ubu Korari isezerano igizwe n’abaririmbyi bagera ku 104. Igitsina gore 65, Igitsina Gabo 39. Mu bikorwa Isezerano iteganya gukora: Harimo gukomeza ivugabutumwa ku itorero ibarizwamo ndetse no mu gihugu hose. Ikindi ni uko bagiye gukomeza gukoresha YouTube channel yabo ndetse n’izindi mbuga kugirango ivugabutumwa rigere ku isi yose aho batabasha kwigerera .

Iyi ni yo nshamake y’amateka ya korari Isezerano:

Yatangiye umurimo w’Imana mu 1999 igizwe n’abaririmbyi 5, ikorera mu cyumba cya kabacuzi. Yemerewe kuririmba mu rusengero mu cyahoze cyitwa umudugudu muri 2002.

Iyi Korari yakomeje kwaguka no gukora ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu. Mu mwaka wa 2009 yasohoye umuzingo w’indirimbo Amajwi n’amashusho (Audio na visuel) witwa ’’Ineza’’, ndetse mu 2017 isohora undi muzingo (Audio na visuel) Witwa ’’Ibyo wankoreye Mana’’.

Reba hano indirimbo: MWUNGERI By ISEZERANO CHOIR ADEPR SUMBA

Daniel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?