N’ubwo isukari ari nziza, utayitondeye(...)

Kwamamaza

agakiza

N’ubwo isukari ari nziza, utayitondeye yakuvutsa ubuzima


Yanditswe na: Ubwanditsi     2015-09-15 03:55:00


N’ubwo isukari ari nziza, utayitondeye yakuvutsa ubuzima

Abantu benshi n’imbuga za interineti zitandukanye zitangaza ko gufata isukari ku rugero ruringaniye ari byo byiza kuko isukari nyinshi mu mubiri itera uburwayi.

Inyinshi muri izi mbuga zitangaza ko ibyo kurya byose umuntu afashe, umubiri uhita ubihindura nk’isukari hatitawe ku bwoko bw’ibiryo wafashe.

Isukari itandukanye n’ibindi biribwa nk’inyama, imbuto, imboga kuko byo bifite intungamubiri, imyunyu ngugu na aside ; isukari yo ikaba itabifite kandi aribyo bifasha mu igogorwa (digestion) ndetse no kunyunyuza ibifitiye umubiri akamaro. Ibi bikaba byatera ikibazo umuntu wabifashe ku rugero rurenze kugira ingaruka.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru American journal of clinical Nutrition, buvuga ko iyo umuntu afashe garama 100 z’isukari isazwe bigabanya imikorere y’abasirikare barinda umubiri ho amasaha atanu. Ngo iyo bigenze gutya, ubwirinzi bw’umubiri n’ubushobozi bwabwo birahadindirira mu kurwanya indwara.

Ubushakashatsi bukomeza bugaragaza ko abantu benshi bizera ko umutobe wa orange ufite intungamubiri nyinshi. Gusa ngo iyo wamaze guhindurwa, ibyo bita enzymes nzima, intungamubiri ndetse n’imyunyu ngugu biragabanuka.

Uburyo umutobe ukorwa ngo iyo umaze gutunganwa uba umeze nk’isukari y’umweru kuko ngo nta ntungamubiri uba ugifite zafasha isukari karemano iba mu mubiri (glucose) mu gutunganya ibyo kurya ngo bibe byafasha umubiri.

Ngo na none si byiza ko umuntu abaho atazi isukari yafashe ku munsi. Abantu benshi bakunda kurwara kuko ibi ngo batabyitaho bityo bigatera umubiri wabo gukora buhoro ku buryo budakwiriye umuntu muzima.

Ese isukari nyinshi ni iyihe ndwara iteza ?

1. Iyo umuntu akunda kunywa isukari nyinshi, impindura ntabwo ishobora gukura isukari mu maraso ibi bigatera diabete. Ibi bigakunda kugaragara cyane ku babyeyi bageze igihe cyo gucura(menopause).

2. Iyo umuntu akunda gufata isukari nyinshi bishobora kumutera indwara z’amenyo

3. Iyo ukunda gufata isukari nyinshi na none ngo byongera gutakara kw’intungamubiri za kalisiyumu n’imyunyungugu umubiri ukenera igihe umuntu anyara kenshi.

4. Abagore bafata isukari cyane ngo bashobora guhorana umushiha ndetse n’ubwoba.

5. Iyo ufata isukari nyinshi byongera guhorana umunaniro udashira.

Ese ibyiza by’isukari ni ibihe ?

6. Isukari ishobora kukongerera ingufu. Gusa ngo ibi ni iby’igihe gito kuko ihita ishiramo. Ni nko kunywa amazi uramutse ufite inyota kuko wongera kuyigira.

7. Isukari igufasha kumva ko ibyo urya biryoshye.

8. isukari ituma ugira uruhu rwiza.

9. Isukari igufasha gusinzira neza.

Mu Rwanda isukari yari imaze iminsi yariyongereye ibiciro kuko ikilo cyaguraga amafaranga igihumbi na Magana abiri y’u Rwanda none ubu ikilo kigaba cyasubiye kuri Magana inani (800frw), ndetse ngo kikaba gishobora no kugera kuri Magana atandatu bitarenze ibyumweru bibiri.

Ibitekerezo (1)

TWAYISHIMA

30-04-2017    13:37

Isukari irakenewe ariko murugero kuko ubundi abantu bose bakora mubiro cyangwa abashoferi ntibakwiriye kuyikoresha bakwiriye gukoresha: ubuki, soya ,uburo,sezame ni ngano kuko aribyo bibasha gufasha ubwonko cyane naho isukari ni iy’abanyonzi,ababaji,abahinzi,abakinnyi,marato nabandi bose bakora imirimo yingufu nyinshi murakoze.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?