
Nyuma yo kurokoka jenoside, Diane Uwase yiciwe abana batatu bahawe uburozi (Igice cya 1)
Muri iyi nkuru turabagezah ubuhamya bwa Diane Uwase yivugira mu magambo ye...
Mu kinyarwanda kubabarira ni igikorwa umuntu akora atari ku bwe ahubwo agikorera undi. Ni ukiuvuga ngo reka kubabara njyewe mbabare mu mwanya wawe. Hanyuma umusaruro uva mo niwo ntuba ukiri umubabaro ahubwo witwa imbabazi.
Usaba imbabazi ni nk’utabaza ubabarira ni nk’utabara.
Umutima ubabajwe n’amafuti ya nyirawo, utakaza amahoro yawo kugeza ku rwego bidashoboka kwihanganira ubwo bubabare, kuko kubura amahoro yo mu mutima ni indwara yica kandi nta muganga wayisuzuma ngo ayibone kereka nyirayo n’Imana imenya ibyiherereye mu mitima.
Bigera igihe rero wa muntu wakosheje yumva atakibashije kwikemurira iki kibazo, agakenera ubutabazi. Ni ko gutera intambwe yo gusanga uwo yahemukiye akamusaba ubutabazi bwitwa imbabazi. Icyo aba amusabye nta kindi ni ukumubwira ngo : « Ndababaye cyane ndagusabye wemere nguhe ku bubabare bwanjye ungabanyirize ndebe ko naruhuka .»
Iyo amwemereye kumuruhura akamuha imbabazi, bimusaba kwakira ibiro amutuye akabyikorera kandi akabyihanganira. Bimusaba gutangira urugendo rutoroshye rwo kurebe uwamukoshereje nk’utaramukoshereje. Hari igihe umutwaro uba munini cyane uwatangaga ubufasha agashaka undi awitirira kugira ngo bimworohere. Rimwe na rimwe arabaza ati « wabitewe n’iki ? » Kugira ngo yumve niba hari undi yashyiraho ayo makosa hanyuma abone uburyo ahanagura icyaha k’uwamugannye.
Ukijijwe neza we, iyo byanze ahita abishyira kuri satani. Ariko kandi uyu aba abaye intwari kuko bimufasha kurakarira satani gusa ntarakarire abandi. Uwabishobora n’ubwo bitoroshye yababarira uwamukoshereje atamubajije impamvu yamuteye gukosa.
Aha hari ikibazo umuntu wese yakwibaza.
Ni nde uvunika kuruta undi hagati y’usaba imbabazi n’utanga imbabazi?
Tubihuje n’uko twabivugaga haruguru, ni nde ufite imvune nyinshi hagati y’utabaza n’utabara ?
Iyi mirimo yombi irakomeye bitewe n’uburemere bw’ikosa. Ariko kandi bikanajyana n’uburyo umuntu ateyemo by’umwihariko n’uko yakira ibintu.
Mu buryo buri rusange, utabaza avunika umutabara ataraza, iyo amaze kubona ubutabazi, hasigara gusa guhangana n’imvune yasigiwe n’ikibazo. Utabara we, aho uwo atabaye atangirira kuruhuka ni ho utabaye atangirira umuruho. Kuko aba aje guhangana n’ibyarwanyaga mugenzi we.
Ukeneye imbabazi avunika cyane igihe cyose ataragera ku ntabwe yo kuzisaba. Ariko iyo amaze kuzisaba akazi gakomeye gasigarana uzitanga kandi we ashobora kubikora igihe kinini, kuko ni urugendo. Niyo mpamvu usaba imbabazi akwiye kwitwararika mu gihe cyose agihura n’ingaruka z’icyo yakoze. Kuko kubwirwa ko ubabariwe ntibizira rimwe no kwibagirwa ko wakosheje. Rimwe na rimwe n’ubusabane bwawe n’uwo wahemukiye ntibuhita busubira uko bwahoze uwo mwanya.
Ushobora kubabarirwa ariko ingaruka zikaza uko byamera kose. Kuko n’Imana ishobora kukubabarira ariko ingaruka zikakugeraho.
Urugero : 1. Wababarirwa ko wasambanye ariko iyo watwaye ind urayibyara, imbabazi ntizigusubiza kuba umukobwa.
2. Wababarirwa ko warwanye, ariko aho bagukomerekeje urahagumana kandi hakubabaza kugeza igihe hazakirira, n’iyo hakize hasigara inkovu.
Umuntu akwiye gusaba imbabazi yiteguye no kwihanganira inzira bizafata kugira ngo ababarirwe, n’ubwo aba akoze igikorwa cyiza cyo kwihana ariko haba hasigaye inshingano yo gufasha uwahemukiwe kurenga ibikomere yatewe n’ubuhemu. Hari igihe byoroha, ariko bishobora no kudakunda ako kanya.
Ubabarira niwe ufite akazi gakomeye. Kuko kubabarira ni ukubabara kabiri. Habaye ho ububabare igihe ikosa ryakorwaga, none hongeye kuba ububabare mu gihe cyo kwibuka ikosa n’urugendo rwo kurisimbuza imbabazi. Kuko kubabarira ni itegeko utitaye ku buryo imbabazi zasabwe mo ndetse Yesu we atwigisha gutera intabwe nini yo kubabarira n’utadusabye imbabazi.
Ubwo akazi ko kubabarira gakomeye gatyo kavamo n’inyungu nyinshi.
Iyo umutabazi yitwaye neza, uwatabawe ntaba akivugwa cyane nk’uwamutabaye kuko we nta kazi kadasanzwe aba yakoze, uwakoze ibidasanzwe kandi by’ubutwari kurutaho ni uwatabaye. Kuko iyo umuntu atabaye aba yiyemeje ibintu bibiri, gupfa cyangwa gukira. None uwafashe icyemezo kingana gityo iyo birangiye adapfuye kandi umurimo we wageze ku ntego wumva adakwiye kugororerwa nk’intwari ?
Kuko ubasha gusaba imbabazi ari intwari, ubasha kubabarira we ni intwarane
Usaba imbabazi aba yigirira neza ubwe. Kuko impamvu zimutera kubikora ni ize bwite. Ari nayo mpamvu iyo tujya gusaba imbabazi dukwiye gusengera uwo tuzisaba ngo Imana imuhe umutima wo kubabarira kuko niyo iwugira. Nti dukwiye kumera nk’abajya guhinyuza gukiranuka kwe ahubwo dukwiye gutanga ubufasha kuko n’impamvu y’ako kazi gakomeye gatyo iba yaturutse kuri twe abakeneye imbabazi.
Bibiliya ibivugaho iki ?
Iyo hatariho imbabazi abantu bitabaza imanza. Kandi imanza zikemura ibibazo ariko ntizikuraho ingaruka z’ibibazo ari byo bikomere byo mu mutima. Ariko imbabazi zikorera iyo mirimo yombi icyarimwe. Iyo habonetse imbabazi nta mpamvu yindi y’imanza. Umuntu utagira imbabazi ntazababarirwa mu rubanza, nyamara imbabazi ziruta urubanza zikarwishima hejuru. Yakobo 2 :13
Rero n’ubwo bigoye ariko ni inshingano y’umukristo kubabarira. Ndetse birenga kubabarira ababidusabye gusa, dukwiye kwitoza no kubabarira abatarabidusaba. Kuko abakosa bose siko basaba imbabazi, kandi twebwe dutegetswe kubababarira.
Ibyo ni byo Kristo yadukoreye, kandi adusaba natwe kubikorera abandi. Mugirirane neza kandi mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristo. Abefeso 4 :32.
Tugomba kubabarira kuko ari byo Imana idushakaho(Mika 6:8)
Kandi bituma nawe ubabarirwa. Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na so wo mu ijuru azababarira namwe (Matayo 6 :14)
Kugira umutima ubabarira bigabanya imanza z’urudaca mu bantu b’Imana, nk’uko twabibonye haruguru. (Yakobo 2 :13)
Igihe ufite umuntu wanze kubabarira ntukizere ko wowe Imana yakubabariye. Bibiliya ivuga ngo : « Kandi nimuhagarara musenga hakagira hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. » Mariko 17 :3
Aha icyo dusabwa ni ukubabarira twaba twasabwe imbabazi cga tutazisabwe, Imana ikeneye ko dukora uwo murimo wo kubabarira abaduhemukiye, nk’uko nayo itugirira imbabazi. Icyakora kuko tuzi icyo imbabazi zisobanura, natwe dukwiye kugira umuco mwiza wo gusaba imbabazi igihe twakosheje.
Nkwifurije guhora umuco mwiza wo gusaba imbabazi no kubabarira !
NIYONDORA Vedaste Christian@agakiza.org
Muri iyi nkuru turabagezah ubuhamya bwa Diane Uwase yivugira mu magambo ye...
Nitwa Mukarurinda Alice, ntuye mu ntara y’iburasirazuba, akarere ka...
Mu kinyarwanda kubabarira ni igikorwa umuntu akora atari ku bwe ahubwo...
Ndifuza kubagezaho mu ncamake uko narokotse Jenocide yakorewe Abatutsi. Mu...
Ibitekerezo (0)