Nabonye Umukunzi mwiza, byose arabishobora!

Kwamamaza

agakiza

Nabonye Umukunzi mwiza, byose arabishobora!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-08-16 10:09:00


Nabonye Umukunzi mwiza, byose arabishobora!

“ Umukunzi wanjye ni uwanjye ubwanjye nanjye ndi uwe.” Indirimbo ya Salomo 2:16

Nabonye Uumukunzi mwiza, yarankunze ntamuzi, yamfatishije umugozi arirwo rukundo rwe. Izo ngoyi ze zanteye kuba imbata ye rwose. Njye nduwe nawe n’uwanjye, kugeza iteka ryose.

Iyi ni indirimbo irimo ubuhamya bw’umuntu wanyuzwe n’urukundo. Kandi nabonye kubona inshuti, umukunzi ari ikintu gikomeye cyane.
Njya nibuka nkiri umukobwa, namaze iminsi itari mike ,abantu bandambagiza ariko nkajya numva ntarabona uwo nkunda kuburyo namwemerera ko tuzabana. Nafashe igihe cyo gusenga nsaba Imana umuntu nakunda. Igihe kigeze, Imana irabinkorera.

Ikintu nahise nkora , nafashe ifoto ye, nyishyira muri album ahatangira, kugirango umusore uzajya aza kunsura, njye mpita mwereka iyo album irimo amafoto, bityo ntiyirirwe agira icyo ambaza kindi kuko namweretse ko namaze kubona Umukunzi cyangwa se ko ntakiri uwanjye ngo nigenge. Ngeze muri icyo gika, numvise ntekanye mu mutima wanjye kuko numvaga mfashe umwanzuro ukomeye kandi numva Imana ibinshigikiyemo.

Ikinyuranyo kibyo, nuko umuntu ajya yemerera umuntu ko bazabana, ariko kubera kutanyurwa cyangwa se kutamenya gufata imyanzuro, agakomeza no gushakisha cyangwa kwemerera n’abandi. Birababaje.
Umukunzi nashatse kuvuga ni Yesu Kristo. Nasanze ari inshuti nziza, nasanze adaharara ngo anahararukwe, nasanze ari inshuti yo mu byiza no mu byago, nasanze byose abishobora, nasanze adapfa mu gihe abandi bapfa kuko ari abantu, ni inshuti waraga abana bawe ukaba wizeye neza ko naho utaba uhari azakomeza kubitaho, ni inshuti waratira abantu mu gitaramo kinini,,,,,,,, Ni inshuti nziza ni ukuri.

Nabonye umukunzi mwiza, byose arabishobora, ajya andinda kaga kose mu nzira ijya mu ijuru.

Wowe bimeze bite! Ntiwasanga se byarakunaniye gufata imyanzuro kubijyanye no kuba inshuti ya Yesu! Ntiwasanga se umukunda kandi ugakunda n’abandi ukababangikanya!
\
Njye namaze kwiyemeza gukunda Yesu wenyine kandi ndakomeje. Yesu abasobanurire. Alice

Ibitekerezo (2)

GANZA SCHADRACK

17-08-2016    08:54

YESU ashimwe niwe wenyi ukwiriye gushimwa yesu ntahinduka ukoyarari nikwaki none nitekaryose ntwamunganyiki inshuti nabavandimwe barahinduka ariko yesu we ntakureka habamubibazo muntambara abana nawe arakurinda ibihe byose amena

Felix

7-11-2013    03:02

YESU Ashimwe mushiki wanjye Alice, ndakwibuka uburyo twabanye neza mu murimo w’Imana muri AEE, nkibuka n’umukunzi wawe YESU yaguhaye uburyo nawe twabanye neza muri WRR, ariko na none ngaruke kubyo wavuze, buriya rero mu buzima bwose bubaho ubwo nabayemo nubwo ntarabamo hano ku isi nta cyandyohera nko kugira uwo mukunzi (YESU) mu mutima wanjye, Umuririmbyi yuzuye umwuka aravuga ati: (363 Gushimisha)
Njye mpisemo Yesu; murutish’iyi si yose
Andutira amafaranga cyangw’izahabu
Jye nkund’Uwabambwe, murutisha n’amatungo;
Andutira n’amasambu n’amazu meza.

Uwanyimika, nkab’Umwami
w’ishyanga rinini rite,
Nd’Imbata y’icyaha cyose,sinabikunda.
Ahubwo niragije Yes’Umukunzi wanjye
Sinkita ku biri mu isi, Yesu aranyuze!

None rero Mushiki wanjye Imana iguhe umugisha kubwiyi message utambukije. Amen

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?