Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Mu gice cya mbere twagarutse ku buhamya bwa Misiyonei wahawe n’Imana uwo murimo nyuma yo gutoteza Abakristo akiri muri Isilamu. Nyuma yo kwinjira muri uwo murimo, tugiye kugaruka ku makuba yahuye na yo, yahuye n’akarengane mu murimo we nk’uko byagendekeye intumwa. Aratangira avuga ukuntu se umubyara yohereje abaza ku mutoteza.
Soma hano igice cya mbere cy’ubu buhamya: http://www.agakiza.rw/Ubuhamya-Nari-umwogeza-butumwa-muri-Isiramu-natotezaga-Abakristo-Ubu-Yesu.html
Ati" Nabonye umumisiyoneri wari warambwirije ubutumwa bwiza, nibwira ko ari bunshumbikire hamwe n’abashumba bagenzi be mbere yo kugenda mu gitondo.
Ariko bidatinze twumvise ko data yohereje abantu kunshakisha, kandi abo bantu bari kunyica iyo baramuka bambonye. Muri iryo joro rero, ahagana mu ma saa cyenda z’igicuku, itsinda ry’abamisiyoneri baramperekeje mva mu mujyi wanjye.
Banjyanye mu wundi mujyi mu gihe cy’amasaha umunani. Umunyamuryango umaze igihe kinini mu itorero ryaho yanyitayeho, maze atangira kunyigisha. Undi munyamuryango yanyemereye kunguma mu rugo rwe kubera ko ntari mfite aho kuba. Uko narushagaho kuba aha hantu hadasanzwe, niko numvaga nkomeza kwinjira mu muhamagaro neza. Natangiye kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bazimiye muri ako karere, nkoranya itsinda ry’abantu bagera ku 10 bo muri ako karere kugira ngo babe abigishwa nk’uko nari narabyigishijwe.
Nari nizeye kuziga mu ishuri rya Bibiliya, kugira ngo nzabe umubwiriza butumwa mwiza, ariko sinari mfite amafaranga yo kwirihira. Natangiye rero kuzenguruka no gusura amatorero atandukanye, aho nagize amahirwe yo kubwiriza, kwigisha, no gutanga ubuhamya bwo guhinduka kwanjye.
Nyamara nubwo byari bimeze bityo, akaga kakomeje kunkurikirana. Nyuma yo gusura itorero rimwe ryo muri ako karere iminsi itanu mbwiriza ubutumwa bwiza, namenye ko hari abagabo baje kundeba. Bari boherejwe n’ababyeyi banjye. Mu musigiti nakuriyemo, hari itangazo ryasohotse ko nshakishwa, ngo kuko nshobora kuba narapfuye cyangwa nazimiye.
Mu myaka yashize, nakomeje gutembera no gusura amatorero atandukanye mbifashijwemo n’umuryango w’abamisiyoneri mu gihugu wamfashije igihe nahindukaga. Ku buryo muri Mata 2017, nateye intambwe nshya yo gushira amanga. Ku ruhande rw’umwe mu bigishwa banjye bwite, nagiye mu mujyi wegereye umupaka wa Somaliya, aho abaturage bagizwe ahanini n’Abanyasomaliya bari mu bwoko bwanjye. Nari narahiriye gukora ibyo Imana yashyize mu mutima wanjye mumyaka myinshi yari ishize: “Ibyo kwari ugusangiza Kristo Yesu n’Abayisilamu mu gihugu cyanjye.”
Twari twarateguye urugendo rw’iminsi ine. Ku munsi wa mbere, ubwo natangiraga kwigisha no kubwiriza ubutumwa bwiza, imbaga y’abantu iraterana! Nkomeje kuvuga ubutumwa, imbaga y’abantu yararakaye, abantu bake bitotombera abapolisi ko nateje ibibazo.
Abapolisi baramfashe banjyana muri gereza. Nakubiswe inshyi nongera gukubitwa n’abandi bafungwa hamwe n’abapolisi b’abagome. Namenye ko umugabo wari umwigishwa wanjye yari yarasubiye mu rugo. Ariko nakomeje kubwira abantu Kristo Yesu, maze Abanyasomaliya 10 bamenya Yesu nk’Umwami muri iyo gereza. Ku munsi wa kane, nararekuwe mpita mva muri gereza njya ku isoko aho nabwirije ubutumwa bwiza. Abayisilamu barindwi bakiriye Kristo uwo munsi.
Mu Mavanjiri, Yesu yabwiye imbaga y’abantu ko umuntu wese uzamukurikira agomba kuba yiteguye gusiga byose ikikorera umusaraba (Luka 14: 26-27). Kuva naba umukristo, nagize amahirwe menshi yo guhindura abantu kuba abigishwa ba Yesu Kristo.
Hejuru yo kuva mu rugo rwanjye n’umuryango wanjye, byabaye ngombwa ko ntandukana n’umugore w’umuyisilamu nashakaga kurushinga na we (Imana yaje kubona ko ikwiriye kumpa umugore muri rimwe mu matorero nasuye). Inshuro nyinshi, abantu bo mu mijyi nigeze kuvugamo ubutumwa, berekeje iwanjye mu gicuku kugira ngo banyihanangirize.
Nakubiswe n’imbaga y’abantu inshuro eshanu zitandukanye. Kandi nyamara, iyo ntekereje kubabazwa cyane- nkubitwa inshyi, ndacyahanganye-ndacyakomeza "Kubona umunezero wose" (Yakobo 1: 2). Nzanezezwa no gutanga byose kubwa Kristo Yesu no kugera kuri benewacu b’abayisilamu batarahishurirwa agakiza."
Source: ChristianityToday.com
Daniel@agakiza.org
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda-...
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador igihugu
Ibitekerezo (0)