Ndavuga nti “ muyoborwe n’Umwuka Wera”

Kwamamaza

agakiza

Ndavuga nti “ muyoborwe n’Umwuka Wera”


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-01-03 03:41:00


Ndavuga nti “ muyoborwe n’Umwuka Wera”

Ndavuga ntiMuyoborwe n’Umwuka” kuko aribwo mutazakora ibyo kamere irarikira,kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga , kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga, kuko ibyo bihabanye, nicyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora” Abagalatiya 5 :16-18

Hari ibintu biranga umuntu ukijijwe cyangwa se imbuto z’umuntu uyoborwa n’Umwuka Wera:

“Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda” Abagalatiya 5:22

Mwuka Wera We, Ngwino tujyane, Mfashe urugendo, ngiye mu ijuru

Mperekeza mu nzira nyuramo…,Umwami antumyeMu murima we,

Ngwino tujyane, tuzakorane, nzajya ndirimba, mvuga ubutumwa, Nawe uzajya ukomeza ibyo nkora byose…..

Yesu ashimwe. Iyi ni imwe mu ndirimbo za Chorale Hoziana nkunda. Umuririmbyi amaze gusobanukirwa ibyiza byo kuyoborwa n’Umwuka Wera, arimo kumwinginga ngo aze bajyane mu rugendo yari atangiye rwo kujya mu ijuru, ndetse no mu murimo Imana yari imuhamagariye gukora.

Iyo umuntu amaze gukizwa, anahabwa Umwuka Wera wo kubana nawe kugirango azamufashe. Uwo Mwuka Wera agira gahunda, Ntafata ku ngufu, ntahabwa umuntu ukiri uw’isi cyangwa se utarakizwa, ntibishoboka.

“Ntibishoboka ko abisi bamuhabwa kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe” Yohana 14: 17

Hari ahantu nasomye handitse ngo : “LORSQU’IL YA LA VOLONTE SINCERE D’OBEIR ET UN COEUR BIEN DISPOSE, LE SAINT ESPRIT SE CHARGE DE TE GUIDER” mu yandi magambo biravuga ngo : iyo ufite ubushake nyakuri bwo kumvira, n’umutima witeguye , Umwuka Wera yiyemeza kukuyobora. Amen

Impamvu mbona ko ari byiza kuyoborwa n’Umwuka Wera nawe ushatse wabyibwira. Shushanya nawe mu mutwe umuntu umeze gutya: Wuzuye ibyishimo n’amahoro, no kwihangana , kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda”

Iyo nemereye Umwuka Wera, amfata ukuboko kugirango antware azangeze mu ijuru , ikigeretse kuri ibyo afite izi nshingano zikurikira:

1. Umufasha wo kubana nanjye ibihe byoseYohana 14:16

2. Kunyigisha byose, kunyibutsa ibyo Yesu yasize avuze” Yohana 14: 26

3. Kunyobora mu kuri kose kuko atazavuga kubwe, ahubwo ibyo azumva nibyo azavuga Yohana 16:13

4. Kumbwira ibyenda kumbaho Yohana 16:13

Uhereye none ubishatse wakwemerera Umwuka Wera akakuyobora. Nasanze mu gihe cy’urujijo hamwe umuntu yayobewe icyo gukora, iyo wemereye Umwuka Wera kujyana nawe, akuyobora icyo gukora kuko biri mubyo agomba kugukorera. Mu gihe imbere yanjye hari danger cyangwa icyibazo, arambwira ati itonde, imbere si heza, genda gahoro cyangwa ba uhagaze kugeza igihe ndibukubwire ngo haguruka, namwemerera bikambera byiza, ariko niyo ushatse kwigenga arakubwira rimwe kabiri gatatu, wakwanga akakureka ariko ntimujyana mu byaha ntiyakwemerera. Hari aho Bibiliya ivugango Umwuka w’Imana ntazahora aruhanya n’abantu!!!

Igihe kimwe hari ahantu nabaga hari umukobwa twasenganaga, nuko uko tugiye gusenga, Umwuka Wera akabwira uwo mukobwa ati” itonde imbere yawe haranyerera, ejo twagaruka, Umwuka Wera agasubiramo rya jambo, agakoresha ye n’umushyitsi wahageze ari ubwa mbere ati” ye mukobwa, Umwuka Wera arambwiye ngo witonde imbere yawe hari ikibazo”, haciye iminsi mike wa mukobwa atwara inda, turababara cyane turamubaza tuti koko nukuntu Imana yakuburiye kenshi…Mwuka Wera we yari yamaze kumuburira ariko ntatwaza igitugu.

Umwuka Wera ni umufasha mwiza. Iyo mubanye neza uba utuje, ufite amahoro kandi uba wera imbuto z’Umwuka, zikwiriye abihannye, umuhabwa umaze gukizwa neza. IBIHE BYIZA

Alice Rugerindinda

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?