Ni gute umukristo yanesha icyaha?

Kwamamaza

agakiza

Ni gute umukristo yanesha icyaha?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-08-14 15:50:03


Ni gute umukristo yanesha icyaha?

Mu ntambara turwana yo kwegera Kristo, icyaha kitubera inzitizi yo kwegera Yesu, kandi tugerageza gukora ibyiza tukisanga mubibi ariko hamwe no gufashwa n’Imana no gukurikiza amahame yayo , tugenda dutsinda icyaha tukagerageza gusa na Kristo.

Intambwe ya mbere Bibiliya itwereka mu kunesha icyaha ni Umwuka Wera. Imana yaduhaye Umwuka Wera kugirango tubashe kubona ubutsinzi mu buzima bwa gikristo. Imana yerekanye neza imbuto z’Umwuka izo ari zo (Abagalatiya 5:1 6-25) Abayizera bose bagomba kugira Umwuka Wera, ariko muri urugendo tugomba kugendera mu mwuka, twiyoroshya kugirango tuyoborwe nawo.

Ikinyuranyo kiri hagati y’ubuzima budafite Umwuka Wera n’ubuwuyoborwa nawo kigaragarira mu buzima bwa Petero, mbere y’uko yuzura Umwuka Wera, yihakanye Yesu incuro eshatu kandi yari yaravuze ko azamukurikira no mu rupfu bakajyana. Ariko ku munsi wa pentecote amaze guhabwa Umwuka Wera, yahawe imbaraga maze ahamya Yesu yeruye.

Tugendera mu Mwuka ariko ntidukwiye kuwuzimya (1Abatesalonike 5:19) ese ni gute umuntu yuzura Umwuka Wera? Niba icyaha kirwanya Umwuka Wera umuntu ntabashe kuwuzura, kubaha Imana nibwo buryo bwiza butuma umuntu yuzura Umwuka Wera. Kumvira amategeko y’Imana biha umwuka wera ubwisanzure bwo gukorera mu bitekerezo byacu no mu byo dukora byose.

Bibiriya ivuga ko Imana yaduhaye ijambo ryayo kugira ngo rituyobore gukora ibyiza (2timoteyo 3:16-17). Ritwigisha uko tugomba kubaho n’icyo tugomba kwizera, riduhishurira ko mu gihe duhisemo inzira mbi, ijambo ry’Imana ritugarura mu nzira nziza. Iyo ijambo ry’Imana ribaye muri twe rigwiriye, ryinjira mu mitima yacu rikarandura icyaha n’ imizi yacyo (Abaheburayo 4:12)

Yosuwa yabwiwe urufunguzo rwo gutsinda abanzi be ari ukubaha ijambo ry’Imana no kuritekereza amanywa n’ijoro. Ibi yarabikoze kandi byamubereye urufunguzo rwo gutsinda urugamba bagera mu gihugu cy’isezerano.

Mu rugendo rwa gikristo, tugerageza kubaha ijambo ry’Imana, dufata Bibiliya tukajya murusengero cyangwa tukiha intego yo kurisoma buri munsi, ariko tukananirwa kurishyira mu mitima, cyangwa kurikurikiza mu buzima bwacu, mbese icyaha kiratunesha. Tugerageza uko dushoboye kugira ngo tuyoborwe n’umwuka tugaburirwa ijambo ry’Imana ariko ntirikora igogora nk’uko bikwiye kuko icyaha kiraturwanya ariko ntidukwiye gucogora.

Iki kintu ni ingenzi cyane, niba utagiraga akamenyero ko kwiga ijambo ry’Imana no kurifata mu mutwe, ni byiza ko utangira kubikora kuko birafasha mu rugendo. Bigire akamenyero ko uzajya usoma hanyuma ukandika amagambo agufashije, ukanasaba Imana ngo iyashingishe imizi mu mutima wawe kugirango kamere y’icyaha nizamuka, uyitsindishe ijambo ry’Imana

Byongeye kandi mu rugamba rwo kurwanya icyaha isengesho ni intwaro ikomeye cyane mu buzima bwacu. Hari ijambo Kristo yabwiye Petero bari mu gashyamba Getsemane, mu gihe Yesu yari arimo gusenga, Petero yarasinziriye. Yesu aramubyutsa aramubwira ati“kanguka usengekugira ngo utagwa mu moshya”.

Umutima urakunze ariko umubiri uranze (Matayo 26:41).twebwe tumeze nka Petero, dushaka gukora ibyiza ariko ntitubona imbaraga. Dukeneye gukurikiza amabwiriza Imana iduha yo kuyishaka, tugakomeza gukomanga, no kuyisaba izaduha imbaraga dukeneye. (Matayo 7:7) isengesho si ikintu gisaba imbaraga zidasanzwe, isengesho ni ugushimira Imana imbaraga zayo zitarondoreka. Tukayisaba imbaraga zo gukora icyo ishaka ko dukora, Atari icyo twebwe dushaka gukora (1Yohana 5:14-15)

Indi ntwaro yo gutsinda icyaha, ni ugushyira hamwe kw’abizera bo mu itorero. Mu gihe Yesu yoherezaga abigishwa be yagendaga atuma babiri babiri (Mariko 6:7) .Bibiriya idutegeka kwihuriza hamwe mu gushishikariza abandi gukora ibikorawa byiza. (Abaheburayo 10: 24) Ikindi kandi idushishikariza kwaturirana ibyaha byacu (Yakobo 5:16)

Rimwe na rimwe ububasha bwo gutsinda icyaha buza vuba. Ikindi gihe bukaza gahoro gahoro. Ariko Imana yadusezeranyije ko uko tugenda tuyegera, izagenda ihindura ubuzima bwacu. Tugomba gukomeza guhyiramo imbaraga zacu mu kunesha icyaha kuko Imana ni inyakuri isohoza ijambo yavuze.

Vestine@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?