Ni izihe mpamvu zituma hari abagore babyara(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni izihe mpamvu zituma hari abagore babyara babazwe?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-01-22 05:12:57


Ni izihe mpamvu zituma hari abagore babyara babazwe?

Abantu benshi bibaza ikibazo kimeze nk’iki bibaza impamvu abagore bose bashobora kujya kwa muganga bamwe bakabyara batabazwe abandi bakabyara bababaze. Uyu munzi agakiza.org turakubwira zimwe mumpamvu zishobora kubitera

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Figaro, harimo amakuru avuga ko hari impamvu zimwe zishobora gutuma umugore yabyara abazwe.

Le Figaro ivuga ko impamvu zituma umugore abyara abazwe harimo; kuba uruhinja rwaba ari runini ntirubashe gukwira mu mwanya umwana asohokeramo.

Ikindi nuko mu gihe umwana yavutse atambamye ni ukuvuga mu gihe atabanje umutwe bishobora gutuma umubyeyi abagwa.

Nanone kandi hari igihe umubyeyi ashobora kuba afite mu matako (Bassin) hafunganye ibi nabyo bigatuma umubyeyi yabyara abazwe.

Hari no kuba umura (Uterus) ufite inkovu zatewe nuko ubwa mbere yabyaye abazwe cyangwa yaragize uburwayi butuma abagwa umura.

Nk’uko kandi tubikesha igihe.com ngo hari nubwo umutima w’umwana uba utarimo gutera neza bigatuma muganga afata icyemezo cyo kubaga umubyeyi, hari nigihe ibise bihagarara nabwo hagafatwa iki cyemezo, ndetse kandi ngo umubyeyi ashobora kubagwa igihe umwana yananiwe ntabashe gusohoka.

Uretse izi mpamvu, umugore wabyaye bwa mbere abazwe bibaye ngombwa ko abyara yakagombye kongera kubagwa kugira ngo hagabanywe bimwe mu bibazo umwana ashobora guhura nabyo mu gihe nyina yaba yabyaye ku buryo busanzwe.

Indi mpampu yakwiyongera kuzavuzwe, ni umubare utari muto w’ababyeyi bahitamo kubyara babazwe kabone n’iyo baba ari nta kindi kibazo bafite, ahubwo gusa bitewe n’impamvu runaka zasobanuriwe muganga na buri mugore ku giti cye we ubwe agahitamo kubyara abazwe.

Claire@Agakiza

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?