Ni ukubera iki guteranira mu rusengero ari(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni ukubera iki guteranira mu rusengero ari ngombwa?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2022-02-22 05:28:21


Ni ukubera iki guteranira mu rusengero ari ngombwa?

Bibiliya itubwira ko tugomba kujya mu rusengero kuramya Imana hamwe n’abandi bizera kandi tukigishwa Ijambo ry’Imana, ngo dukure mu Mwuka. Itorero ryo mu myaka ya mbere ’ ryari ryarimariye mu nyigisho z’Intumwa, mu busabane, gufatira ifunguro hamwe ndetse no gusenga ’ (Ibyakozwe 2 :42). Twari dukwiye kugenza gutyo natwe. Icyo gihe, nta nsengero zabagaho, ariko ’ kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishāma ’ (Ibyakozwe 2 :46). Aho bahuriraga hose, abizera basabanaga n’abandi bizera no mu nyigisho z’ijambo ry’Imana.

Ubundi kujya gusenga si ’inama nziza’; ni ubushake bw’Imana ku bizera. Abaheburayo 10:25 haravuga ngo ’twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo ’. Ibi bitwereka ko no mu Itorero ryo mu minsi ya mbere, hari abari baratangiye akamenyero ko kudaterana n’abandi bizera. Uwanditse igitabo cy’Abaheburayo avuga ko ibyo atari byo. Dukeneye imbaraga guterana biduha. Kandi rero no kuba twegereje ibihe bya nyuma byari bikwiye kutwongerera umurava wo kujya guterana n’abandi.

Urusengero ni ahantu abizera berekanira urukundo (1 Yohana 4:12), bahumurizanya (Abaheburayo 3:13), bashishikarizanya kwerekana urukundo no kugira imirimo myiza (Abaheburayo 10:24), gufashanya (Abagalatiya 5:13), guhugurana (Abaroma 15:14), kubahana (Abaroma 12:10), no kugirana umuneza n’impuhwe (Abefeso 4:32).

Iyo umuntu yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, aba abaye urugingo mu mubiri wa Kristo (1 Abakorinto 12:27). Kugira ngo umubiri wa Kristo ukore neza rero, ingingo zose zigomba kuba zihari kandi zikora (1 Abakorinto 12:14-20). Ntibihagije kujya ku rusengero gusa ariko, tugomba no gutera intambwe yo kugira umurimo runaka dukorera mu itorero, dukoresheje impano zo mu Mwuka Imana yaduhaye (Abefeso 4:11-13). Umwizera ntashobora gukura mu Mwuka adakoresheje impano yahawe mu Mwuka; kandi na none dukeneye ubufasha n’inama z’abandi bizera (1 Abakorinto 12:21-26).

Kubw’izo mpamvu n’izindi tutavuze, guterana no gusabana bikwiye kuba bimwe mu bigize ubuzima bw’umukristo. Guterana buri cyumweru ’ntibitegetswe’ abizera, ariko buri mukristo wese yari akwiye kugira inyota yo kuramya Imana, kumva Ijambo ryayo no gusabana bene se.

Yesu niwe rufatiro rw’Itorero (1 Petero 2:6) naho twebwe tukaba ’amabuye mazima ’ mu nzu y’umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’umwuka bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo’ (1 Petero 2:5). Niba turi amabuye mazima agize inzu y’Imana, ubwo dufitanye icyo duhuriyeho, kandi uwo murunga udufatanyije ugaragarira mu rusengero buri gihe iyo itorero ryateranye.

Source: www.gotquestions.org/Kinyarwanda

Daniel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?