Nowa kuki wubaka iyo nkunge?

Kwamamaza

agakiza

Nowa kuki wubaka iyo nkunge?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-04-19 08:22:32


Nowa kuki wubaka iyo nkunge?

Iki kibazo cyabajijwe Nowa ,mu gihe Imana yari imutegetse kubaka inkuge y’ubuhungiro ku bantu bazemera kuyinjiramo.

Bibiliya itubwirako cyari igihe ibyaha byari bigwiriye cyane mu isi, kugeza aho Imana itagishoboye kubyihanganira, ngo igeza aho yicuza impamvu yaremye umwana w’umuntu.

“ Kandi Uwiteka abona ko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima” Itangiriro 6: 6-7

Imana ngo yahise ifata umwanzuro ko izarimbura abantu yaremye, ariko kuko ari inyembabazi, isaba ko habazwa inkuge, maze uzemera kuyijyamo akazarokora ubugingo bwe, ariko abantu nubundi baranga pe, banga kwinjira!

Nowa ngo yabazaga iyi nkuge bamubaza bati “ Nowa kuki wubaka iyo nkuge! Urakora iby’ubupfapfa rwose, dore utuye imusozi kandi nta mazi ahari, ibyo ukora biratuyobeye!

Nowa nawe ati Uwiteka niwe wabivuze ariko ntibabyemere kugeza igihe imvura yagwiriye ikarimbura abanze kwinjira ndetse n’ibintu byose byo ku isi!

Iki kibazo cyabazwaga Nowa, no muri iki gihe kirahari, aho bamwe kugirango biheshe amahoro, bavuga bati twirire , twinywere, nta kaga gahari, Yesu ntazagaruka, Yesu ntazahana ndetse ntiyanabikora! Imana itugirire neza.

Mu bihugu bimwe na bimwe abantu bamaze kureka Imana, barabona n’umuntu usenga bakabona ari iby’ubupfapfa, ari iby’abakene, ari iby’abafite icyo bakeneye ko Imana yabakorera.

Muvandimwe, Bibiliya ni ijambo ryahumetswe n’Imana kandi ibiyirimo byose bizasohora, reka kubifata nk’amateka ahubwo ubyemere nk’ukuri kw’Imana, kandi nkuko byari bimeze mu minsi ya nowa, ngo ninako bizamera no mukugaruka kwa Yesu bamwe bazaba babyemera abandi batabyemera ariko warukwiriwe kwemera guhungira mu nkuge ariho muri Yesu. Itegure Umwami araje.
Ibihe byiza

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.