Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

Nugamburura mu makuba gukomera kwawe kuba(...)

Kwamamaza

agakiza

Nugamburura mu makuba gukomera kwawe kuba kubaye ubusa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-03-28 14:14:00


Nugamburura mu makuba gukomera kwawe kuba kubaye ubusa

Nugamburura mu makuba gukomera kwawe kuba kubaye ubusa.(imigani 24 :10)

Kenshi iyo umuntu adafite ibimugerageza aba yumva ari amahoro, aba yumva akomeye kandi akumva nta cyamunyeganyeza. Hari n’igihe rimwe na rimwe yumvise ibibazo byabaye ku bandi bitamworohera kwakira uko babyitwayemo, yumva ko bagize intege nke.

Kugamburura ni ukureka icyo wari ugambiriye gukora. Kenshi iyo umuntu ageze mu bikomeye ahita ashaka igisubizo. Akaga rero n’uko hari igihe cya gisubizo kiba aricyo kigaragaza ko nta gukomera kwa wa muntu.

Ushobora kugambirira rwose kudakora ibibi, uti Mana jye sinzigera nguhemukira na rimwe tuzabana akaramata sinzakuvaho. Ikindi gihe hakaba akaga gatuma wihakana Imana ukavuga ko utayizi,mwibuke Petero ageze mu kaga bari kumushinja ko bamubonye ari kumwe na Yesu, ati reka reka ibyo muvuga simbizi ( Luka 22 :54-60).Kandi, mbere yari yabwiye Yesu ko naho abandi bose bamusiga we adashobora na gato kumusiga kabone nubwo yari yagerageje akagera aho izindi ntumwa zitabashije kugera (Matayo 26 :33, Mariko 14 : 50-51). Akibivuga yumvaga afite imbaraga zibibasha ( Yohana 18 :10) ariko biranga agaragara gukomera kwe kwabaye ubusa. Amaze gusaba imbabazi Imana yaramubabariye akomeza umurimo w’Imana Amen !Imana ni inyembabazi ugarutse irakwakira. Amaze kwuzura Umwuka Wera, yabwirije abantu benshi, ibimuga birahaguruka,…

Ntukagamburuzwe n’amakuba, ujye ukomeza wubahe Imana, Imana yiteguye kuyakuvanamo.Nta kintu kinanira Imana, we kwishakira ibisubizo bishobora kugushyira mu kaga, tegereza Imana izagutabara. Sigaho, gukomera kwawe kudahinduka ubusa. Niba kandi wararangije kwihakana Umwami Yesu, garuka arakubabarira. Sigaho kwumvira satani, imbere hari ibyiza.Fata icyemezo wihane niba waramubabaje kandi wizere imbabazi, niba hari undi mugambi uhabanye n’ibyiza wagambiriye mbere, hagararira aho. Imana iraguha umugisha , Amen !

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?