Nyuma y’iminsi 4 ndi gutemberezwa mu ijuru(...)

Kwamamaza

agakiza

Nyuma y’iminsi 4 ndi gutemberezwa mu ijuru nongeye kugarurwa mu mubiri (igice cya 2)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-12-17 16:47:02


Nyuma y’iminsi 4 ndi gutemberezwa mu ijuru nongeye kugarurwa mu mubiri (igice cya 2)

UBUHAMYA BWA MAMA DOMITHILA NABIBONE (IBIKURIKIRA)

NABONYE AHO ABAPFIRA MU BYAHA BATARIZERA BAJYA

Mbona bankuye muri uwo murwa, barambwira ngo wabonye aho abantu b’Imana baba, wabonye n’aho nyuma y’ubu bazaba, reka noneho tujyende tukwereke abapfira mu byaha batarizera Yesu Kristo aho bajya.

Ni agahinda bantu b’Imana. Mbona banjyanye ahantu, aho hantu hari inyanja nini,iyo nyanja yasaga n’amaraso abantu bari bayuzuyemo bari ibihumbi, harimo ibintu bisa n’ibisimba by’ibinyabwoya,kandi bisimaguraga nk’abariwe n’umubu, barariraga cyane.

Arambwira ngo Tega amatwi wumve uko baboroga abapfuye batazi Yesu.Numvaga barimo barira kandi banih cyane, bavuga aya magambo ngo :" OH, MANA YO MU IJURU,IYO UZA KUTUGIRIRA IMBABAZI NGO UDUKURE AHA,BASI UDUTE MURI A MURIRO,ARIKO WENDA DUHIRE RIMWE TUVEHO BURUNDU NTITUZONGERE KUBABARA GUTYA,..."

Uwo muntu arambwira ngo umva ibinyoma by’abanyabyaha,ngo buriya bari kwibeshya ko nibazatabwa muri wa muriro bazashya bagakongoka bagashiraho? ngo ibyo ni ikinyoma ni ibyo bibeshya cyane,ngo uko uwo muriro utazazima, uko ni nako, iriy mibiri ya bariya banyabyaha itazashiraho ngo ishye ikongoke, bazashya iteka ryose kandi ntibazashira.

Arakomeza arambwira ati:" Mwebwe rero abakristu ba GATURIKA ni ibyo muvuga,ngo hari ahantu mwebwe mwita Purigatori,aho muhita uburuhukiro buto bw’iminsi micye, mukavuga ko iyo umuntu amaze gupfa bamusengera hanyuma ibyaha bye bikababarirwa, ngo akajya muri Paradizo" .

Arambaza ati : " Ese Mama, icyo ni ikihe gitabo kibabwira bene ibyo? Ndamusubiza nti :" Njye ntumbaze aho nabisomye, njye sinzi gusoma ariko ni uko batubwira". arambwira ngo :" Icyo ni ikinyoma cyanyu, kuko umuntu azababarirwa ibyaha bye akiri ku isi,ugomba kubyihana ukabyatuza akanwa kawe, ngo icyo gihe iyo umaze kubyatura ukabyihana usabye imbabazi niyo cyaba icyaha kimeze gute urakibabarirwa, nyuma y’urupfu nta kandi gakiza kahaba.

IBYO BIRANGIYE BAGIYE KUNYEREKA UMURIRO WA GEHINOMU

Mbona barahankuye,barambwira ngo ngwino tukwereke rero wa muriro witwa Gehinomu mujya mwumva.Muri ako kanya, mbona icyobo kinini cyane,muri icyo cyobo harimo nk’ingungu,barambwira ngo :" Izo ngunguru uzibare " nzibaze mbona ni ingunguru zirindwi.Barabwira ngo izo ngunguru ubonye nizo zirinze wa muriro.

Barambwira ngo uwo muriro uracyazibitswemo, ngo nta muntu n’umwe urinjizwa muri uwo muriro, ngo abanyabyaha barindiriwe mu iyo nyanja y’agahinda n’umubabaro, ngo ni nka kuriya abakristu nabo bakirindiriye muri Paradizo,ngo umunsi bazinjira muri Yesusalemu nshya,ngo ni uwo musi bariya nabo bazavanwa muri iyo nyanja binjire mu yindi y’umuriro.

Mbona noneho batereyemo ikintu muri icyo cyobo,barambwira ngo umva ibirimo aho imbere,numva guhinda gutangaje,biruta uko inkuba ikubita mu mbaraga zayo, mbyumvise ndiruka cyane ngenda mvuza induru, niruka nsanga abamalaika barampunga,nakwiruka mbasanga bakampunga,njye numvaga ndimo nshya muri njyewe, mbona ngiye kugwa ahantu kureeee,mbona barahankuye,bambaza ijambo rimwe,barambaza ngo wowe urahunga gusa umuriro wumvise uko bivuga gusa?

Ese utekereza ko umunsi uriya muriro uzava muri ziriya ngunguru ugatabwa hanze,abanyabyaha mwebwe muzahungira he? Buri munsi barabigisha, nyamara mukanga kwihana, murigishwa nyamara ntimuhinduka,muribwira ngo icyo Imana yashyizeho izagikuraho? Umuriro washyiriweho abanyabyaha n’abatizera.

Mbona bankuye aho, barambwira ngo niba ushaka guhunga uriya muriro,akira Yesu Kristo,reka ibyaha byawe.Barambwira ngo tugiye kukujyana ahandi, kugirango urebe aho ibikorwa bya buri wese bigaragarira.

NABONYE AHANTU BABIKA DOSIYE YA BURI MUNTU

Ngiye kubona mbona hari ikintu kinini gisa n’akabati kanini,noneho bakandaho, bakozeho karakinguka, sinabashije kubona aho gatangirira n’aho gaherera,nabonye harimo impapuro zingana n’ibyatsi byo ku isi,barambwira ngo urabona hariya hari ziriya mpapuro, ngo aho niho habitse Dossier ibitsemo imyifatire ya buri muntu wese.Bati ni ukuvuga ko buri muntu wese utuye hariya ku isi iwanyu, buri wese afite dossier ye hariya.

Aho ngaho hari inzira ebyiri, inzira yinjira mu bwami bw’Imana,n’inzira yinjira mu muriro.Igihe umuntu avuye iriya iwanyu,waba uri umukristu, waba uri umupagane, ni aha mwese muca.Waba Perezida,waba Ministiri,waba umuntu wo hasi,mwese ni iyi nzira muca.Nta kandi kayira k’Ikinyarwanda kunyura ahandi, nta nzira eshatu zibaho,inzira ni ebyiri,ni izi uri kureba aha, kandi iyo umuntu ageze aha, baguha dossier yawe, wowe wenyine urisomera,iyo umaze kwisomera, ibyo wakoze byose nibyo bikuyobora mu nzira ugomba gucamo.

Ntabwo ari Imana igucira urubanza, ahubwo ni bya bikorwa byawe bigucira urubanza.Kandi iyo wavuye ku isi utazi gusoma,ugifata dossier yawe mu ntoki uhita ubimenya, ahangaha niho ubimenyera. Ikindi kandi iyo wavutse uri impumyi ukarinda upfa ukiri impumyi, iyo ugeze aha amaso yawe ahita ahumuka.

Aha ntihazaba umuntu naka cyangwa se Pasiteri,aha ntihazaba umugabo n’umwana,aha ntihazaba inshuti ebyiri, hazaba hahagaze gusa WOWE n’IMANA , n’IBIKORA BYAWE.Imana siyo izagucira urubanza, ni ibikorwa byawe.

Reka nkubwire Mwese Data, kuva navuka,sininjiye mu ishuri, navukiye mu giturage,mvukira iyo mu cyaro nkurirayo,kugeza uwo munsi mpagaze aho, ngiye kureba imbere yanjye,mbona dossier yanjye, igitabo kiri imbere yanjye,murareba uko ibintu biba byaditse n’inyuguti nini zisomeka niko nabisomaga.ngiyekureba nsanga handitse ngo :" MAMA DOMITHILA ". Munsi y’iryo zina, harimo ibyo nakoze byose.kuva mvutse kugeza uwo munsi nari aho,ndareba ndatangara,n’umunsi, n’isaha n’umunota.Nabireba, ngahita nibuka n’umunsi nakoraga ibyo.

Ntangira guhinda umushyitsi,ndeba hasi,kugirango ntakomeza kubisoma, ndebye hasi, nsanga ya dossier iri hasi,ndavuga nti:"Reka ndebe inyuma simbirebe. mbona idisiye ynjye iri inyuma yanjye, mbura aho amaso yanjye nyerekeza, mpinda umushyitsi, ntangira kurira.Uwo muntu yahise ambwira ngo :" NTURIRE, IHANGANE GATO."

NABONYE IGISA NA TEREVISION UREBERAMO IBYO WAKOZE BYOSE

Muri ako kanya mbona imbere yanjye haje ikintu cyasaga TELEVISION,yari nini cyane,ngiy kubona mbona iyo Television barayakije,mbona ibyanditswe bivuye kuri iyo Television,bandika ibikorwa byanjye,mbona ari DOMITHILA uri kuri iriya Television,ntangira kugendagenda nk’uko mujya mubona abantu bagendagenda kuri Television,bwari ubwa mbere mu buzima bwanjye nari mbonye n’amaso yanjye Television, nyibonera mu ijuru.

N’ibintu byinshi mubona hano ku isi, ni ibishushanyo by’ibiri mu ijuru.Mbona njye ubwanjye ndimo guca kuri Television, Niba ari umunt twarwanaga, mbona dufatanye mu mashati.Niba ari umuntu twari kumwe tunegura undi, ibyo nabyo ndabibona tumugaira, n’isaha n’umunota n’ahantu twabaga tugeze, byose byarazaga.Niba ari nk’ikintu cy’umuntu nibye,nkagihisha inyuma yanjye,n’ukuntu ninjiye iwe mu nzu,byose byose mbibona kuri Television.

Yebabawe mwene Data, nabonye ibintu n’ibindi. Niba ari n’ubusambanyi nakoze,byose uko mubizi biba,aho kuri Television byari biri gucaho.Simfite isoni zo kukubwira,ndakubwiza ukuri kuko umunsi umwe uzbibona kandi ntuzabona aho wirukira ubihunga, mwibuke ko icyo gihe imiryango n’indimi bizaba bihateraniye.

Wowe ugiriwe ubuntu, kuko ugize amahirwe yo kubyumva ukabibwirwa ukiri aha.kuko ugifite umwanya wo kongera kwisubiraho.Nararize, baravuga bati wirira banza urebe, uri kurizwa n’uko urebye gusa? Buri munsi ntibabigisha ni iki abavugabutumwa batababwiza ukuri? Ese mwe murabyumva?ndarira cyane.

Sinabonye iby’undi muntu,nabonye gusa ibyanjye.Barambwira ngo n’ibya mugenzi wawe menya ko nabyo bihari, waba umukristu, waba umupagani,menya ko ibyawe bigutegereje muri iyo Television, kandi ntaho uzabihungira.

Ndababwira nti :" Nonese ngire nte kugirango mbabarirwe ibyaha byanjye? Barambwira ngo Kugirango ubabarirwe, uragomba gusubira iwanyu, ujye kwihana ibyaha byawe." Ndavuga nti :" Mwokabyara mwe, munsubizeyo vuba,njye kwihana ibyaha byanjye. Baravuga ngo :" Ngaho reba rero, urijijwe n’uko urebye gusa, ariko mumenye ko ibikorwa byanyu byose bibategereje.

Bibliya iravuga ngo :" Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa".Ni agahinda, ingorane kuri wowe, kubera dossier yawe ikigutegereje aho hantu.Baravuga ngo ngaho reba!! Ndavuga nti :" Mumbabarire munsubizeyo njye kwihana.

NABONYE AHO ABANA BAPFIRIYE KU ISI BAJYA)

Turahava, bajya kunyereka abana bapfiriye aha ku isi,ndashaka kurangiza,kuko ni byinshi navuga n’iminsi itatu.Mbona abana bapfuye aha ku isi,mbona barimo baririmba. bakoma mu mashyi, bahimbaza,abandi bahimbazaga babumbye ibipfunsi byabo, bagakubitisha ibikonjo byabo.

Ndabaza nti ese bariya bari guhimbaza bari gukubitisha ibikonjo byabo batarambura ibiganza i ukubera iki? aBaravuga ngo " Bariya ubona ni abana bishwe n’abantu, ngo bariya bana ubona bahimbarisha ibikonjo batarambura ibiganza ni abana iwabo bishe mu gihe bakuragamo inda zabo ku bushake.

Niba warakuyemo inda ku bushake,abagore n’abakobwa ntimushake kubyara mukazikuramo, uwo mwana wishe aragutegereje mu ijuru apfumbatiye bya binini byose na ya miti wakoreshaga uri kunywa ngo indaye ivemo.

Ngo ahora aririra Imana ayibwira ati :" Nyagasani, nzanira Mama muhe ibi bintu bye, mbone nanjye mpimbaze nk’abandi bana.Kandi ngo ntarira asaba ngo Nzanira Mama, ahubwo aba avuga ngo:" Nzanira wa muntu wanyishe, kugirango musubize ibintu bye,nanjye mbashe kuguhimbaza n’amaboko yanjye yombi.

Birababaje cyane, niba waricishije umuntu inkota,uwo muntu afite ya nkota arategereje,kugeza igihe uzahagerera.Niba waramwicishije agafuni cyangwa se impiri, aragutegereje na bwa buhiri wamwicishije.Igihe uzagera hariya azagusubiza bwa buhiri bwawe.

Nahise mbabaza nti :" Ariko buriya niba uriya muntu yarabikoze atabizi, agasaba Imana imbabazi,ubwo koko azahuma amutegereze? aravuga ngo" OYA, iyo umuntu yihannye,iyo wabikoze utabizi,hanyuma urabimenya usaba imbabazi, Imana izakubabarira.

Muri uwo mwanya ngo uwo muntu bamwambura bya bintu bigatabwa kure. Ariko niba ubikoze ukabigumana, utabyihannye wa muntu aragutegereje, aragutegereje.Azabigusubiza umunsi uzaba wagiye aho ngaho.

Mbona bankuye aho, cyakora aho ho nahasabiye ikintu. Aho nagiye nahasanze abana beza cyane, nibuka ko nari ingumba.Ndavuga nti :" Ubu noneho ndashaka kubona Imana.Ndasakuza nti :" Ese Imana iri he? ko mfite ikintu yo kuyibaza? Ndavuga nti:" Niba mwambwije ukuri koko aha ari mu ijuru, ndashaka kubona Imana.

Barambwira bati :" Yewe, ’aha wamubwira akumva, utiriwe inagera ho ari, ndavuga nti :" Oya, ndashaka kumwibonera n’amaso yanjye." Wa muntu munini muremure twari kumwe, arambaza ati:" Ese ntuzi uko ibyanditswe bivuga,ngo:" Umbonye aba aboye Data".Ndavuga nti :" Ese ni wowe YESU KRISTO umwana w’Imana? Ntiyanshubije.

Uwo mwanya ntangira gusenga, ndavuga nti :" Nta mwana mfite, ndasaba Imana ngo impe umwana. Icyo gihe,ntacyo yambwiye yaricecekeye.Mbona ahubwo aranjyanye. Ni byinshi.

NABONYE AHO ABAPFUYE BAKORERA IMANA BAJYA)

Muri ako kanya njya kureba rero abantu bapfuye bakorera Imana. Ukuntu ari abatunzi mu ijuru,n’ukuntu ibyumba byabo byuzuye. Mbona barya bapfuye badakoreye Imana,bari bafite amazu meza.

Yari inzu y’igikanka itarimo ikintu na kimwe, ntiharimo ’intebe n’imwe,ariko nkabona inziu yari nziza cyane, harimo amatabaza meza cyane muri iyo nzu, ariko umuntu wari muri iyo nzu, yari yifashe ku itama.Ndabaza nti :" Ese ko uyu muntu mbona ari mwiza akaba afite n’inzu nziza kiki yifashe mapfubyi akaba amanjriwe ababaye? Barambwira bati :" Mwibarize.

Uwo muntu mubajije ikimubabaje aravuga ati :"Igihe nabaga ku isi, numvise ijambo ry’Imana,ndemera kandi ndasenga,yewe sinasibaga ku rusengero ariko icyari cyarananiye sinari nzi gukorera Imana,sinatanze icyacumi,nibye Imana, sinafasheje abakene,njye gusa numvaga nikundiye Imana,ngeze ino kuko nari umukristu cyane,nasanze iyi ariyo nzu nubakiwe.

Kuko nasengaga cyane,uyu niwo uyu mucyo ureba,ariko reba, kuba ntaritangiye umurimo w’Imana ngo nkorere Imana mu bikirwa mu nzu yanjye nta kintu kirimo habe n’intebe n’imwe, reba n’intebe yo kwicaraho ntayo mfite. Bavandimwe, igihe dukorera Imana,aho mu ijuru nicyo gihe tuba turimo kwiyubakira amazu twishyiriramo ibirimbisha amazu yacu.

BANYERETSE HANO MU ISI MBONA HACUZE UMWIJIMA

Ubwo bankura aho,banyereka aha ku isi,mbona harimo umwijima mwinshi,niho ngiye kurangiriza.Mbona umwijima,muri uwo mwijima, nabonaga ikintu kigendagenda muri uwo mwijima,hari ibintu byinshi bigendagenda,byari bibi cyane,nabonaga birya ibintu by’umwanda,nabonaga birwana,bisakuza, ibindi bikurira ibindi bintu,ibintu ntashobora kukubwira ngo nkugereranyirize uko byasaga.

Barambwira ngo :" Uri kureba iki? Ndabasubiza nti : Ndimo ndabona ingurube. Baransubiza bati :" Ziriya si ingurube, ahubwo bariya ni abantu, bariya ni ba bandi wasize iriya iwanyu.Ariko bariya si abakristo,bariya ubona ni abanyabyaha n’abatizera.

Uwo muntu arambwira ati :" Reba ukuntu Imana ibona abanyabyaha n’abatizera bari hariya ku isi.Arambwira ngo umunyabyaha, wakwambara neza,ukambara neza ukaberwa, ukisokoza,ukagendera muri MERSEDES, urare mu nzu ya Etage,yewe nushaka ntuzakandagire hasi,iyo utarakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza, icyo gihe Imana ikureba nk’ingurube irya imyanda ku isi, niko uba umeze muri uwo mwijima.Ntuba ufite akamaro na gake imbere y’Imana.Ntuba ufite icyubahiro imbere y’Imana, kandi izina ryawe ntirizwi ku Mana.

NABONYE UKO IMANA IBA IBONA ABANYABYAHA

Arambwira ngo reba uko abanyabyaha uko Imana ibareba,Mwene Data, birababaje cyane.Muri uwo mwanya nditegereza, noneho mbona ikintu gisa n’uruhu rw’inka. Icyo kintu cyari kimeze nk’inka babaze noneho uruhu rwayo rutangira kubora,mbona isazi n’inyo biri kujoga hejuru y’urwo ruhu. Barambaza bati:" Ese ni iki ubonye?" Ndabasubiza nti :" Kiriya ni uruhu rw’inka bataye hariya.

Barambwira bati:" Kiriya ureba si uruhu rw’inka, bati uriya niwo mubiri wawe, reba aho uryamye,bati uriya niwo mubiri ukubuza amahoro.Iyo wambara neza, ugasokoza neza,ukireba,ukavuga uti ndi mwiza,ukagenda uko wishakiye, barambwira bati dore reba uwo mubiri wawe nguriya aho uri. Bati :" Uhereye uyu munsi umenye ko umubiri wawe ari igitaka kandi ko uzasubira mu gitaka.

Ni umukungugu uzasubira mu mukungugu,aho kunezeza umubiri, nezeza umutima wawe.Mbona noneho muri iyo si y’umwijima harimo umucyo hirya no hino,ndabaza nti :" Ko deba udushirira duto duto tw’amatabaza tumurika muri iriya si y’umwijima, biriya ni iki?

Barambwira ngo uriya mucyo ureba, bariya ni abakristo batuye muri iriya si.MWENE Data niba uri umukristo w’ukuri,aho uri,niyo waba uri mu nzu itarimo mashanyarazi,Imana iyo ikureba ikubona nk’aho uri umucyo umurikira isi. HALLELUIA.

Ntiwisuzugure,wowe uri uw’agaciro imbere y’Imana, niyo mpamvu Bibliya ivuga ngo :" Igihe tuzajya mu ijuru, igihe itorero rizaba ryatashye, umwijima uzinjira. si uko tuzajyana imiriro, ndababwiye ko uyu muriro ducana w’amashanyarazi uzasigara, ariko twe turi umucyo uruta uyu mucyo w’isi.Aho uri Imana irakuzi. Aho unyura hose ujye ugenda ufite ishema kuko Imana iyo ikureba ibona uri uw’agaciro kanini mu maso hayo.

Hari igihe twe abakristo tujya dutemberera mu batizera, tugatangira kwikandagira n’isoni nyinshi,wakwireba ukabona utambaye nkabo, wakwireba ukabona udasa nabo,ukagira soni wikandagira ndakubwiza ukuri wowe uri uw’agaciro kanini imbere y’Imana.Imana igusumbya barya bose batayizi baba hano ku isi.Niyo waba uri umukene inyuma y’abandi utuye muri Nyakatsi cyangwa muri Rukarakara Imana irakuzi. AMEN

BANSABYE GUSUBIRAYO NDARIRA

Bamaze kunyereka aho ( ni byinshi banyeretse ntabwiye) bambwiye ijambo rimwe bati :" Wabonye byinshi, ibyo wabonye byose,ndasaba ngo usubireyo,ujye kubibwira abo wasize ku isi. Ntugire icyo wongeraho cyangwa ngo ugire icyo ugabanyaho mu byo wabwiwe.

Ijambo rya kabiri, genda ubwire abantu ko nyuma y’ubu bugingo mufite, hari ubundi buzima bukomeza.Tuzabaho nk’uku turiho, ariko bizaba bitandukanye.Hariya ho nta kurira,ntituzababara,ntituzapfusha,tuzaba tunezerewe iteka ryose,kandi ubwo buzima buzaba ari bwiza kuruta ubu turimo.

Ntiwibwire ko nupfa bizaba nk’uko inyamaswa zipfa, iyo umuntu apfuye umubiri urasigara, umutima ukajya iyo wavuye, aho ngaho uzambikwa umubiri w’icyubahiro.

Wa muntu twari twajyanye ndamubona, ambwira ijambo rya gatatu ati:" Jyenda ubwire abantu,ngo muri byose utunze byose, icya ngombwa kuruta ibindi, ube ufite YESU. Kuko Yesu niba adahari, byose ni ubusa. Nushaka kujya mu ijuru, izera Yesu Kristo, reka ibyaha byawe, kurikira ibyanditswe byera, uzajya mu ijuru.

Uwo muntu munini abwira abo bantu babiri ngo nimumusubizeyo.Mbona ba bantu baramfashe banshubijeyo. Ndarira. Igihe nabonaga ya dossier yanjye, nararize ndavuga ngo nimunsubizeyo vuba njye kwihana, ariko maze kubona uko dusa n’ingurube,Yewe numvise ntashaka kugaruka ino,mbwira abo bari bamfashe nti :" Yewe nimunyicire aha, sinsubirayo." Bamfata ku ngufu n’imbaraga.

Mbabaza ijambo rimwe gusa nti :" Ndavuga nti :" Ese ni bande batwigisha urukundo ?" bati ni twebwe. Ndababaza nti :" Ese mwe ni gute mutwigisha urukundo ngo dukundane kandi mbona ntarwo mufite? Baransubiza bati " Twe dufite urukundo rwinshi. Ndababwira nti Yewe mwikwibeshyera nta rukundo mufite, kuko iyo muba murufite ntimuba munsubije muri uriya mwanda. Baransubiza ngo :" Yewe igihe cyawe ntikiragera.

UKO NAGARUTS EMU MUBIRI WANJYE

Mbona bansubije ha handi nasize umubiri wanjye. Ndebye rya koti ryanjye, yewe, cyari igihu giteye ubwoba,ni ibintu bibabaje,banshubije muri iryo koti, yewe yari intambara. Navugije induru ndarira cyaneee, ariko bari bakomeye bandusha imbaraga, banyijiza ku ngufu muri iryo koti.Ndabyuka.

Nirebye, sinimenya. Nsanga nambitswe ishuka y’umweru,ndi mu nzu njyenyine,mvuza induru,nagerageza kuvuza induru, ijwi ntirisohoke.Nkumva ibintu birimo biragendagenda mu mubiri wanjye.Nakwikoraho nkumva ni inyo zirimo kugenda zurirana.Uwo mwanya mvuza induru, abantu baza biruka.Abandi bambonye barampunga. Abandi bacye bambonye baza bansanga baranyegera.

Hari ikintu kimwe nabonye: Nubuye amaso ndebye ahantu ndyamye ndabaza nti : " Ariko se umubiri wanjye wabaye gutya kuva ryari? baransubiza ngo uyu ni umunsi wa kane umaze upfuye. Ndababaza nti ni iyihe mpamvu mutanshyize mu mva ngo mumpambe? Barambwira bati:" Ubu nyine niyo twari tuvuye kuzana umurambo wawe ha handi muri ririya shyamba, ubu twari tugiye kuguhamba.Tubaye tukiwugeza hano, Imana iravuga ngo nitukureke, ngo niwe wakujyanye kandi niwe uri bukugarure. Niyo mpamv twagushyize aho.

Icyo gihe sinabashaga kuvuga. Bafataga ibiti bakabyomoza ibisebe, bati turi kukomora mu bikomere, aho wari waboze, ariko hari kimwe cyasigaye mu mutima wanjye.

Mbyutse aho,ndireba, mbona muri iyo nzu nini,mbona abantu bose basohotse, ndabaza nti:" Ni iyihe mpamvu yatumye mwese munsiga muri iyi nzu mwese mukagenda? Baransubiza ngo :" Wari urio unuka cyane,niyo mpamvu twahunze uwo munuko.ndababara cyane muri njye.

Ndavuga nti :" Byukuri mwampunze, abantu bose barampunga? Harimo basaza banjye tuvukana, nabo bari bampunze, harimo abo nibwiraga ko ari inshuti zanjye za magara dukundana cyane, nabo bari bampunze.Nari mfite umugabo twakundanye cyane, nawe yari yampunze!!Kubera umunuko, nsigara njyenyine.

Ntekereje neza nibuka ijambo rimwe,Bibliya iravuga ngo :" Nta nshuti yo mu isi, ntufite umuvandimwe! Ntufite umugabo cyangwa umugore, aba bose dufite ni abaturanyi. Ariko dufite inshuti imwe. Iyo yo ntishobora kugutererana no mu munuko, no mu gihe cy’urupfu, no mu gihe unuka, arakwegera akagukuraho uwo mwanda utuma unuka. Uwo ni nde? ni Yesu Kristo. Ntiwibgirwe ufite inshuti imwe gusa, ni YESU KRISTO.

Uwo munsi nahise mvuga ngo :" Burya mu isi nta nshuti nimwe twahabona, uretse YESU KRISTO. Mu byumweru bitatu, ntangira gutanga ubuhamya.Ndavuga ngo nnimumbatize mu mazi menshi. Ndavuga ngo :" Niba ari no kunyinika inshuro icumi, munyinike mfane na Kristo nzukane nawe, ubu noneho ndabyemeye.

NYUMA Y’IBYO NATANGIYE KUZENGURUKA HOSE MVUGA UBUTUMWA

Uhereye uwo munsi, hari mu mwaka wa 1968 ntangira kugenda mvuga ubutumwa. Nazengeurutse isi yose, ngenda mvuga ubutumwa, nagendaga mbwira abantu ibyo nabonye kuko bari bambwiye ngo genda ariko tiwicare, uvuge ibyo wabonye. Icyo gihe mpua na Kristo nari mfite imyaka makumyabiri ndatekereza.

Uhereye icyo gihe nahuriye na Yesu Kristo sinigeze ntakaza umwanya wanjye. Nacunguye igihe cyange. Uhereye uwo munsi umurimo wanjye ni uwo kuvuga ubutumwa Natangiye mfite imyaka makumyabiri ariko ubu umenya mfite imyaka 68, ariko uhereye icyo gihe kugza ubu sinzacogora nzagenda mvuga ibyo abonye.

Umuntu umwe yambonye i Kinshasa arambaza ati :" Mama Domithila, ese na n’ubu uracyari muri bya bindi? ndamubaza nti" Ese nabivamo nkajya mu bihe? Impamvu wowe warushye ni uko wavuze ibyo utigeze ubona, naho njye navuze ibyo nabonye n’amaso yanjye,numvishije n’amatwi yanjye, nahagendesheje ibirenge byanjye.

Njye navukiye iriya mu cyaro, iriya i Murenge, nari umunyamurenge wo mu giputa cy’icyaro kibi, ntazi gusoma, nari nzi ko mu ubuzima ari ukwiruka inyuma y’inka ubuzima bukaba ubwo, nyamara kuva mu mwaka wa 1981 nibwo ahagurutse iwacu i Murenge, kuv icyo gihe kugeza uyu munsi sindasubirayo.

Kuva mu mwaka wa 1970 nibwo nageze bwa mbere i Bukavu, niwo mugi nari nzi ukomeye. Kuva umunsi injira mu idirishya bwa mbere ni nawo munsi ninjiye mu ndege bwa mbere.Kuva icyo gihe kugera uyu munsi, isi yose ngenda nyizenguruka nogeza ubutumwa. Simba ndi kuvuga ibyanjye mba ndi kogagiza YESU KRISTO wabambwe.

Ubwo navaga mu ijuru, nageze ku isi mpita mbasaba Bibliya, mbaye nkuyisaba ndayifata, mbona ni inyandiko zimeze nka zimwe nanditse nka zimwe nasomaga kuri Dosiye yanjye ndi mu ijuru. Ntangira gusoma. HALLELUYA... Nagiye muri Universite yo mu ijuru mpamara iminsi ine gusa mba ndayirangije mpava nzi gusoma.

Ntangira kugenda.Nazengurutse isi yose, maze guhura n’abaperezida b’ibihugu batanu, kandi iyo bumvise ibi bahinda umushyitsi: Nahuye na NYERERE wo muri TANZANIA,nahuye na SOSSOU NGUESSO wa Congo Brazzaville,nahuye na Perezida wa BENNIN,nigishije Mwarimu Mukuru Hufeti Buanyi wa Kote d’ivoire, sinakubwira,... ese ndi nde? ariko uri murinjye arakomeye cyane.

UKO IMANA YUBAHISHA ABAKOZI BAYO KU ISI

Hari umunsi umwe, sinareka kubabwira ibyo,hari ababijyamo bakabivamo, bati:" Uzaba umusaza, uzasuzugurwa, nukizwa uzaba umutindi... sibyo. Reka nkubwire umunsi umwe muri 1982, nagiye kuvuga umutumwa, mbona Invitation,bampamagara mu gihugu kimwe,ndavuga nti :" Njye nta Visa mfite", baravuga bati: wowe uve i Kinshaka, nugera hakurya muri Brazaville urabona Visa!! Ndagenda, nshyitseyo nsanga nta Embassade ihaba.

Bati:" Genda gusa uzabona Visa kuri AEROPORT, nari narameneyreye ubusanzwe ko ngenda ibyo bihari.Uwo munsi ndagenda nta Visa nari mfite kandi byari binteye ubwoba.Igihe turi kugenda, nkabona abandi barya banzerewe nyamara njye ngenda mpinda umushyitsi.

Naribazaga nti :"Ese ndururuka ku kibuga gute nta Visa?" ariko, dushyitse kuri AEROPORT, mbona abandi bajya ku murongo ngo bafite Haraka Haraka ngo bajye kuri IMMIGARATION.Iyo ndege yari yuzuyemo gusa abazungu, icyo gihe nari ngiye muri BOURKINAFASO.Ndagirango nkubwire ukuboko kw’Imana.

Ntiwisuzugure uko uri, iyo ufite Yesu uba wuzuye.Twururutse ku kibuga, Mbona abantu benshi bari kwiruka,noneho ntangira kwihuzenza gato kugirango nze gusohoka ndi uwa nyuma, kuko nta Visa nari mfite,sinzi n’ururimi rwabo,ndatekereza nti :" Nibanserereza ndagira isoni nsebe imbere y’abantu bangana gutya, ndvuga nti:" Reka nanjye nsohoke nyuma nze guseba bose bamaze kujyenda ntawe umbonye.

Mbona abantu benshi bariruka bashaka kuvamo bwa mbere,numva abantu binjiye mu ndege,Bati :" Itangazo : Mwihangane gato.Iminota ibiri,Muhagarare mwese. Indege yose abantu barahagarara gusohoka.Ngo Hari umuntu umwe muri iyi ndege baje gutegerereza aha ntibamuzi.

Ngo barashaka ko uwo muntu ariwe uza gusohoka bwa mbere.Abantu bose barahaguruka. Twese twari tuzi ko harimo Perezida cyangwa se undi muntu ukomeye cyane.Abantu bose barahagarara mu ndege bagira amatsiko yo kubona uwo muntu.Ubwo nanjye nari nicaye aho ntegereje ko uwo muntu asohoka.

Numva baravuze mu Itangazo ngo :" Uwo muntu ni Umu Mama w’umunye KONGOKAZI witwa MAMA DOMITHILA.HALLELUYA!!! Nkunda YESU cyane. Iyo nibutse ibintu bye nkarira. Ndavuga nti :" UHHHH!! Ngo MAMA DOMITHILA? Umuntu w’inyacyaro cyane??? Yoooo!!! Yesu ni Mwiza pee!!! Sinari nzi kwambara za nkwito ndende pee. Icyo gihe nari niyambariye udusandari, mfite mu ntoki agasashe karimo udukweto twiza,nambara vuba vuba twa dukweto,Ngatekereza nti ngo:" DOMITHILA? Ese nasanga ari undi Domithila atari njye??

Abantu bose barahagarara bazi ngo ni DOmithila w’Umu Ministre cyangwa Yoo, yYes wanjye, uei mwiza!!! Ndahaguruka, sinzi uko batekereje abo bantu, ngeze ku muryango w’ingege!! Bantu b’Imana mwe, nsanga ikibuga cy’indege cyakubise cyuzuye, apa Pasiteri bose bari ku mirongo hariya, abaririmbyi barahagaze n’ama FANFARE reka sinakubwira.Nimubanze mutuze ntibirajyamo.

SINZAMUVAHO KUKO MURI WE HARI ICYO NABONYE GIKOMEYE

Ni ibitangaza peee!! Nubona ntamuvaho ni uko hari icyo namubonyemo, nuko mbona abanyamakuru bose bararekereje bantegereje!!! Baje kureba umuntu wapfuye arazuka, mbona abakubita amapica bose bafotora sinakubwira.Ngira ubwoba, mpagarara ku muryango w’indege ndiyibagirwa.Ndavuga ni " Ariko se uyu ni wa DOMITHILA wo mu Cyaro? ndarira, ndarira cyane, sinzi icyo wowe wabonye muri Yesu Mwene Data.

Mva mu ndege, abantu ndabasuhuza, ndavuganti sinkiri Domithila wa wundi wo mu cyaro, nsigaye ndi Domithila Ministre w’Imana, ndamanuka njyenda ndamutsa abantu nka kumwe umuperezida cyangwa Muka Perezida aramutsa abantu,ndamanuka numva nemye muri njyewe.Ndavuga nti :" Noneho ubu ngiye kumanuka nshinjagira nka ba ba Maman bakomeye bo muri KINSHASA.Ndagenda bukebucye nshinjagira bucye bucye. HEEEE, Simfite isoni, ubwo ni ubutumwa bw’Ukuri.

Ndagenda, murabizi iyo abakuru baje kurya abanyamakuru baza biruka, bakambaza ngo :" Wapfuye ute? Wapfuye ute? bakanshyiraho ama MICRO!!!Ndababwira ngo :" Mutegereze.Iyo numvaga bambajije amagambo ntumva, nahitaga mbabaza nti :" Umusemuzi wanjye arihe? ARIHE?? Nabyibazaga ariko nyine nigiza nkana nziko ntawe twazanye!!! Hhahahahahaha. UNIVERSITE Y’IMANA.

Sinamenye icyo gihe aho Immigration yabo iba, sinamenye aho babariza ama Visas,ibyumweru bibiri ndimo nigisha ubwami bw’Imana. Perezida wabo yumva ayo makuru ati:" Munzanire uwo muntu wateye akajagari mu gihugu cyanjye cyose.Ese navugaga igifaransa, Ese ni icyongereza nari kuvuga?? N’icyo giswayire mvuga nacyo ni uguterateranya ni icya Rupigapiga!!! Banzanira umusemuzi. Ibyumweru bibiri mbimara nshumbikiwe mu rugo kwa Perezida.Perezida arakizwa yemera kwatura yemera kwakira Yesu mu bugingo bwe. HALLELUIA

Ambaza ijambo rimwe, ati :" Ubu ndakijijwe, none ngire nte? ndamubwira nti:" Wababariwe, ibyaha byawe, nawe ubabarire bariya wafunze. Uwo mugoroba Perezida ajya kuri Television,Ati:" Njyewe uyu munsi Nkuye abantu mu munyururu, ariko Mabuso sinyifunguye burundu.Aravuga ngo :" Abo bantu bose bari muri Prison ari barya bari baraciriwe urwo gupfa, kugeza kuri umwe w’imyaka icumi, bose batahe, ariko guhera ejo, Prison izakomeza akazi kayo kuri bariya bandi bazakora ibyaha nyuma ya none.Inkuru nziza irinjira mu gihugu cyose, AMEN.

Perezida yampaye indege ye iminsi ibiri, arambwira ngo nawe uzunguruke BURKINAFASO ugende nawe wumva akayaga ka BURKINAFASO uko kameze neza.Aravuga ngo Ibyo Imana yagukoresheje n’ibyo warebesheje amaso nibyo byiza cyane kurusha ibi byiza byose byo mu gihugu cyacu.AMEN. Ese nkore iki? Ese ndeke YESU? Nzamuvaho se njye kwande heza kumurusha? Nzareka ibyo mfate ibihe?

UMUSOZO

Nshuti y’Imana usomye ubu buhamya,biragukiye kwegurira Umwami YESU umutima wawe, ukiyemeza kuba inshuti ya YESU byuzuye nibwo nawe uzabona amahoro yo mu mutima kandi uzabasha guturana nawe muri buno bwami yaduteguriye.AMEN

UBUHAMYA BWA MAMA DOMITHILA BURANGIRIRA HANO

Ubu buhamya mwabuteguriwe kandi mubugejejweho na

NYILINKINDI Jean Bosco
Web Manager wa: www.Jesus.rw
C/O Phone : 0788834512
E-mail : inshutizajesus@yahoo.fr

Ibitekerezo (3)

Rukundo Marcel

15-05-2018    00:11

Murakoze cyane turafashijwe pe.

mugisha Ronald

4-01-2017    11:40

Mbega ubutumwa nge nkimara kumva ayamagambo mpisemo gukomeza umurimo imana yamaye...nange ubu reka mparanire ntumwe nyikorela mpaka mfuye. .

Boubou

27-02-2013    06:10

Yoooo, Mana! duhe kurushaho kukwegera, kukwizera no kutava mu byawe kugira ngo tuzabane nawe muri Paradizo.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?