Open Doors yateguye igikorwa cyo gusengera abakristo batotezwa hirya no hino ku isi.

Umuvugizi w’umuryango urwanya itotezwa (Open Doors) Ron Boyd-MacMillan yasabye abakristo kwifatanya nabo mu masengesho mu mpera z’iki cyumweru mu gusengera abakristo batotezwa, akomeza ababwira ko ubuzima bwa benshi bwabaye ingorabahizi muri uyu mwaka.

Iki gikorwa kizaba kuwa 3 Ukwakira 2020, kizabera kuri murandasi (internet)kizaba gihagarariwe na Ron Boyd umuvugizi wa Open Doors UK.

Mu magambo ye Ron aragira ati: "Umwaka wa 2020 wabaye umwaka wa covid-19, ikindi kandi waranzwe n’itotezwa ry’abakristo ku rwego rwo hejuru. Ni umwaka isi yategekesheje igitugu mu bice bitandukanye".

Ron ni umwe mubakozi ba Open Doors n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku isi bazafata ijambo muri masengesho yo mu mpera z’iki cyumweru, Azavuga kandi ku kibazo abakirisitu bahura nacyo muri iki gihe.

Yakomeje agira ati:"Itorero ryagutse ryo mu Bushinwa rigizwe n’abantu barenga miliyoni 100, ririmo kugirana ibiganiro mpaka n’ubutegetsi bwa gikomunisite bushaka ko mu butumwa bazajya batambutsa mu itorero hagomba kubamo inyigisho za gikomuniste".

Na none kandi bamwe mu bazafata ijambo muri aya masengesho bahagarariye itorero ryo mu gihugu cya Nigeriya na Siriya, bazasobanura uburyo itorero ryitwaye mu kibazo cyatewe na covid-19.

Itsinda ryo kuramya Imana riyobowe na Tim naryo rizitabira aya masengesho kandi rizafata umwanya wo gusengera amatorero atotezwa hirya no hino ku isi.

Abazitabira kandi bagafata ijambo ni abahagarariye itorero ryo muri Nijeriya na Siriya. Bazasobanura uburyo itorero ryakiriye ikibazo cya Covid-19.

Itsinda ryo kuramya Imana riyobowe na Tim Hughes, rizitabira amasengesho agizwe n’ibihumbi byinshi by’abakristo mu gusengera abakristo batotezwa hirya no hino ku isi.

Umuyobozi mukuru wa Open Doors UK & Irlande, Henrietta Blyth yagize gira ati: "Nahuye kandi mvugana n’abakristo benshi batotezwa baturutse hirya no hino ku isi."

Henrietta Blyth yakomeje agira ati:"Kenshi na kenshi banshimira buri wese wo mu Bwongereza ubasengera. Ni isoko nini y’ihumure ryabo, bityo ndasaba abantu kwifatanya na twe kuri uyu wa Gatandatu mu gikorwa cyo gusengera abakristo batotezwa hirya no hino ku isi".

Source: www.christiantoday.com

Vestine@agakiza.org