Pantekote muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Kwamamaza

agakiza

Pantekote muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-05-17 09:12:44


Pantekote muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Nk’uko tubisoma mu Isezerano Rishya rya Bibiliya, Pantekote ni Umunsi Mukuru Abakristo bizihizaho igihe Umwuka Wera yamanukiye abigishwa ba Yesu Kristo. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rero barawizihiza, ukaba uzwi ku izina rya Whitsunday cyangwa Whit Sunday.

Abakristo benshi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baha agaciro umunsi wa Pantekote, bagateranira hamwe bawizihiza.

Iyo bateranye bakora iki?

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abakristo baganira ku byabaye kuri Pantekote n’icyo isobanura, bakaganira n’uburyo bagirana ubumwe n’abo mu ndimi zose n’imico ku bijyanye no guterana kwera n’ubusabane bwa Gikristo. Abakristo babona Pantekote nk’ubuntu bw’Imana bwageze ku bantu bose, ikareka kuba icyita ku Bayuda gusa ahubwo ikita ku moko bose.

Kuri uyu munsi, amatorero menshi yizihiza Pantekote asenga cyangwa ahimbariza Imana hamwe. Mu matorero amwe n’amwe, n’ubwo umunsi wizihizwa buri mwaka wahariwe umubyeyi (mama) ari uwa gipagani uhabwa agaciro kurusha umunsi mukuru wa Pantekote.
Uko ufatwa mu gihugu hose

Whitsunday ntabwo ari umunsi wizihizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hose.

Amavu n’amavuko y’uyu munsi

Nk’uko Bibiliya ibivuga mu Isezerano Rishya, iminsi 50 nyuma ya Pasika abigishwa bari bateraniye hamwe basenga, Umwuka Wera arabamanukira. Bahawe impano yo “kuvuga mu ndimi” – ubushobozi bwo kuvuga mu zindi ndimi – maze ako kanya batangira kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu Bayuda baturutse ku isi yose baje i Yerusalemu kwizihiza Umunsi mukuru wa Shavuot (umunsi Mose yahereweho amategeko).

Pantekote ya Gikristo ntisobanura umunsi abigishwa bamanukiwe n’Umwuka Wera gusa, ahubwo inagaragaza kuvuka kw’itorero rya Kristo. N’ubwo igihe Abakristo batangiriye kwizihirizaho Pantekote kitazwi neza, amakuru avuga yuko yatangiye kwizihizwa mu ntanbgiriro z’ikinyejana cya mbere.

Nk’uko amateka y’itorero abivuga, Pantekote ihora iba nyuma y’ibyumweru 7 nyuma ya Pasika (cyangwa nyuma y’iminsi 50 nyuma ya Pasika, kongeraho umunsi wa Pasika). Mu matorero amwe ya Orthodox baracyizihiza Pantekote nyuma y’umunsi yizihizwaho mu matorero yo mu burengerazuba. Ibi ngo byaba biterwa n’uko amatorero amwe ya Orthodox akigendera ngengabihe ya Julien (Calendrier Julien) yabanjirije iya Gregoire ubu ikurikizwa n’amatorero menshi yo mu burengerazuba.

Umunsi Pantekote yizihirizwaho ugenda uhindagurika. Pantekote yo mu mwaka utaha (2014) izaba taliki ya 8 Kamena 2014, naho iyo mu w’2015 ibe taliki 24 Gicurasi 2015.

Ibimenyetso

Ibimenyetso bikoreshwa mu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pantekote ni ibisanzwe bishushanya Umwuka Wera, birimo umuriro, umuyaga n’inuma.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?