Pasika ivuze iki mu buzima bwacu bwa gikirisito?

Kwamamaza

agakiza

Pasika ivuze iki mu buzima bwacu bwa gikirisito? Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-03-20 14:34:00


Pasika ivuze iki mu buzima bwacu bwa gikirisito? Pastor Desire

Luka 22:39-47 “Arasohoka ajya ku musozi wa Elayono gusenga”
Bene data mbifurije Pasika nziza itari iy’umuhango(umugenzo) ahubwo twibuke Pasika dutekereza icyo ivuze mu mibereho yacu dutekekereza ku gakiza Yesu yaduhaye n’icyo twakora ngo dufatanye na Yesu mu rupfu rwe.

Muri Luka 22:7-13, urasanga Yesu yarategetse gutegurira ibya Pasika mu cyumba cyo hejuru. Bisobanuye ko ashaka ko tumutegurira mu mutima. Aho ni ho ashaka ko tumutegurira ngo asangire natwe ibya Pasika.

Muri Egiputa, Imana yategetse ko mu gutegura Pasika basiga amaraso ku nkomanizo(linton) z’ umuryango(Kuva 12). Uwari kuvuga ngo njye ntibindeba ntasigeho amaraso, umwana we w’imfura yari gupfa.

Icyo gihe Pasika yasobanuraga “Kunyurwaho” cyangwa gutambukwaho n’umurimbuzi. Biblia itubwira ko abari muri Kirisito Yesu bose nta teka bazacirwaho, nta rubanza ruzabatsinda kandi umuririmbyi umwe yaravuze ngo “Uwiteka umucamanza iyo ambonyeho amaraso ntancira urubanza rubi anyita ukiranuka”.
Bivuze ngo umunsi impanda yavuze bikazasanga utariho ikimenyetso cy’amaraso y’ Umwana w’ intama uzarimbuka by’ iteka.

1. Ngiye guhuza ijambo twasomye n’ ubuzima bwacu bwa buri munsi bw’ ubukirisito uraza kumva Pasika icyo imaze mu kubaho kwacu cyangwa uko wayitegura.

- Ahantu Yesu yageragerejwe hari hasobanuye izina rye neza kuko wari umurima bengeramo amavuta(Bakamuriramo amavuta), kandi Kirisito nawe byasobanuraga uwasizwe(Yesaya 61:1). Gukamura amavuta birababaza, uwabaza amavuta yamubwira ko yababaye mu kuyakamura bayatandukanya n’ amazi.

Reka mbanze mvuge agaciro k’ayo mavuta:
A)Yari afite agaciro gakomeye, uwabaga ayafite yabaga afite ikinjiza amadovize kuko n’ubu arahenda cyane, b) Bayakoresha mu kwimika abami n’ abatambyi(1 Samweli 16:1), c) akiza abarwaye (Yakobo 5:13-14); d) Yomora ibikomere (Gutegeka kwa Kabiri 33:24).
- Nimubona umuntu ahagaze akabwiriza mwese mugafashwa, cyangwa akorera Imana burya aba afite ahantu yakamuriwe kuko ayo mavuta ntapfa kuboneka aragoye kuboneka bisaba gukamurwa cyane. Iyo turirimba ngo mvugutira kandi uncure inkamba zimvemo ntuba uzi icyo uvuze kuko iyo bavutira icyuma ngo bagicure bakoresha umuriro kandi kugikubita inyundo birababaza ariko hakavamo umutako cyangwa igikoresho cyiza. Na Yesu I Getsemani yarababaye cyane ariko ubu ari gukiza isi yose, amen.

Abigishwa bageze aho, Yesu arababwira ngo nimwe mwihangananye na njye mu byo nageragejwe byose nanjye mbabikiye ubwami.
- Sinzi wowe aho uri kugeragerezwa( gukamurwa), birashoboka ko ari ubushomeri, inzara, kuvugwa nabi, urugo rukugoye, guta agaciro cyagwa gucishwa bugufi ariko ngufitiye inkuru nziza niwihangana uzavamo umeze nka Zahabu uhenda nk’ amavuta ya Elayo uri “UWASIZWE”, nuhagarara uvuga ubuhamya isi yose izafashwa.

- Ibyo Imana idukamuramo ni imirimo ya kamere(Abagaratiya 5:19-21) kuko muzi ko umuntu wa kamere atabasha kunezeza Imana(Abaroma 8:8) bityo mwese muzi ko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’ Imana(Abaroma 3:23) yamara kugutunganya ukazagera igihe ukundisha Uwiteka ubwenge bwose n’ umutima wose n’ imbaraga zose, ugakura amaso ku bintu byose ukayahanga Yesu akaba uwa mbere muri byose niho Paulo yavuze ngo: “Isi yambereye ikibambwe nanjye nyibera ikibambwe”, utemeye gukamurwa uzakomeza gukunda isi kandi iri gushirana n’ukwifuza kwayo.

2. Bagezeyo yabwiye abigishwa ngo musenge mutajya mu moshya ariko bahita basinzira. Iyo umuntu ari mu bihe bikomeye byo gucurwa(gukamurwa) biba bisaba ngo asenge cyane kuko adasenze amoshya aba ari menshi, amajwi y’ ibicantege akubwira ko ntacyo uzageraho, ko Imana itagukunda, ko iyo iba igukunda wari kuba warageze ku byo abandi bagezeho ariko iyo usenze wumva ijwi ry’ Imana riguhumuriza rikubwira ngo “ntutinye ndi kumwe nawe”(Yesaya 43) ukumva urakomejwe n’ Imana, birasaba ko usenga.

3. Yesu abonye batangiye gusinzira yegera imbere ho hato nk’ahaterwa ibuye asenga wenyine. Ni ukubera iki yabasize? Abantu batangiye kumusinzirana yarabajyanye kumufasha bari kumuca intege.

Nagira ngo ngusabe mu kigeragezo uzajye wegera imbere a)Kugirango uvugane n’ Imana nta bigusakuriza, biguca intege b)Kugirango witandukanye n’ inshuti zisinziriye kuko Yobu zaramubwiye ngo kuba ari kugeragezwa ni igihano cy’ Imana ariko ntihageragezwa uri mu gihano gusa ahubwo abageragezwa nk’uko Imana ishaka babitse ubugingo bwabo, umuremyi wo kwizerwa bagume bakore ibyiza, amen.

Daniel amenye ko bamugambaniye yahise asenga 3 ku munsi niba wasengaga rimwe mu mahoro nujya kuri Erayono gukamurwa uhite usenga 2 uzahavana imbaraga z’ Imana.

- Gusenga n’ubwo Imana itahita ibikora uwo mwanya ariko ikaguha imbaraga zo kubikomereramo ukazabivamo udacumuye ku Mana. Ese ibigeragezo urimo byakwegereje Imana cyangwa byaguteye kujya kure y’ Imana?

- Yesu agezeyo yabwije ukuri Data ati umutima wari ukunze ariko umubiri ufite intege nke. Data akunda abamubwiza ukuri uko bimeze. Imana yahise imwohererereza abamalaika bamwongera imbaraga kuko yari yabwiye Imana ukuri kuri mu mutima ariko wowe urakirwanira. Yesu we yavuze ngo muze mwese abarushye n’abaremerewe munsange mbaruhure.

4. Agarutse ku bigishwa asanga basinzirijwe n’ umubabaro. Mwari muzi ko abakristo benshi basinziriye? Abantu basinzirijwe n’ imibereho ikomeye, ibyo babuze mu buzima bwabo, imibereho mibi yababayeho, ibigeregezo barimo n’ ibindi ariko mu bibaho byose twari dukwiye kuba maso. Kuko Yesu niyima tuzimana nawe, amen.

5. Mu mwanya muto Yesu amaze guhabwa imbaraga agarutse asanga basinziriye na none haba haje igitero kiyobowe na Yuda.
Ndashaka kuvuga ku bantu 2: Uwasenze mu kigeregzo agahabwa imbaraga n’uwageragejwe agasinzira. Yesu yari yahawe imbaraga abonye Yuda aramubwira ati: “Yuda icyo ukora ugikore vuba kuko kiranzanira promotion kiramvana ku rwego rumwe kingeze ku rundi kandi kiratuma ncungura isi yose”. Yari afite ihishurirwa ko agiye gucungura itorero bituma arenze amaso umusaraba abona ibyishimo yakijije isi yose bituma akomera nk’uwahawe imbaraga n’ Imana.

- Kuko igitero cyaje Petero asinziriye, yakangutse aca amatwi. Iyo ni yo mikangukire y’ umuntu watewe asinziriye mu bugingo. Yewe usinziriye, kanguka Kristo abone uko akumurikira(Yesaya 51:9 Yesaya 52:1-2 Abefeso 5:14)

- Nudakanguka, Yuda(Satani) azamukanye n’igitero cy’ ubusambanyi, cy’ ubukene, ikije kugusenyera urugo, cyo kugukura mu kazi, cyo gutuma uva mu itorero. Ba maso usenge wambare imbaraga z’ Imana ukanguke urwane intambara nziza urinde ibyo kwizerwa nyuma Yesu nazuka muzimana kandi uzazukana irindi yerekwa, andi mavuta ubundi buhanuzi ikindi cyubahiro, ukundi gukomera, amen.

PASIKA NZIZA!

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?