Patient Bizimana, Aimé Uwimana na Gaby Kamanzi(...)

Kwamamaza

agakiza

Patient Bizimana, Aimé Uwimana na Gaby Kamanzi baryohereje Noheli abakunzi b’izihimbaza Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-12-26 08:52:05


Patient Bizimana, Aimé Uwimana na Gaby Kamanzi baryohereje Noheli abakunzi b’izihimbaza Imana

Ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2020 ryabaye iridasanzwe ku bemera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo. Bagize ibihe by’umunezero, bizihiza Noheli bataramana n’abahanzi bamaze imyaka myinshi bahetse umuziki uhimbaza Imana ku bitugu byabo.

Binyuze mu gitaramo ’Christmas Celebration at Kigali Arena’, abaramyi bayobowe na Patient Bizimana, Aimé Uwimana na Gaby Kamanzi basangiye Noheli n’abaturarwanda ndetse n’abakunzi b’ibihangano byaririmbiwe Imana.

Iki gitaramo cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda cyabereye muri Kigali Arena hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Abagikurikiranye banyuzwe nubwo batashoboye gutaramana n’abahanzi bakunda imbonankubone.

Patient Bizimana ni we watanze ikaze muri iki gitaramo cyabaye mu ijoro rya Noheli. Yanzitse aririmba ibihangano bye bihembura benshi, akanyuzamo akanaririmba indirimbo zo mu gitabo zigusha ku munsi ugaruka ku ivuka rya Yesu, uwo Isi yaboneyeho umucyo.

Uyu muhanzi ufite igikundiro kuva hambere yaririmbye indirimbo zirimo “Yesu yavukiye i Betelehemu’’ yo mu Gitabo na ‘Reçois l’adoration’, ayiherekesha n’ize zizwi mu matwi ya benshi nka “Iyo Neza’’ yasohoye mu 2012, “Ubwo Buntu’’ n’izindi zatumbagije igikundiro cye.

Patient Bizimana umenyerewe cyane mu gutegura ibitaramo byagutse bya "Easter Celebration’ bigamije kwizihiza Pasika, yashimye abakurikiye iki gitaramo anagaraza ko yanyuzwe cyane.

Uyu muhanzi yakorewe mu ngata na Gaby Irene Kamanzi, umwe mu bahanzikazi bafatiye runini umuziki wa Gosple.

Gaby Kamanzi yinjiriye ku ndirimbo “Silent night”, ‘Ungirira neza’’ yasohotse muri Gashyantare 2013 ikazamura izina rye. Yanifashishije izindi zirimo ‘Neema ya Golgotha’, igaruka ku mbabazi z’i Golgotha.

Mu gusoza yahaye ikaze Aimé Uwimana wanzikanye indirimbo ye ‘Mwami Ushyizwe Hejuru’ iri mu njyana ya Reggae. Uyu muhanzi uri mu bakuze bamaze igihe mu muziki yanaririmbye “Urakwiriye gushimwa’’ mu buryo bwanyuze benshi.

‘Christmas Celebration at Kigali Arena’ yateguwe mu ruhererekane rw’ibikorwa byiswe ‘Holidays@TheArena’ bigamije kongera kubyutsa urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama, imyidagaduro n’amamurikagurisha (MICE) rwagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Iyi gahunda yateguwe na Kigali Arena ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, imyidagaduro n’amamurikagurisha (RCB).

Source: Igihe.com

Daniel@Agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?