Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

Perezida Kagame asanga utavuga ko wemera(...)

Kwamamaza

agakiza

Perezida Kagame asanga utavuga ko wemera Imana udaha abandi agaciro


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-12-03 05:42:15


Perezida Kagame asanga  utavuga ko wemera Imana udaha abandi agaciro

Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasozaga umwiherero w’abagize Inteko rusange y’Itorero rya ADEPR yari imaze icyumweru i NKumba mu karere ka Burera mu mwiherero, yasabye Abanyarwanda bose gutahiriza umugozi umwe bakarenga ibishobora kubatandukanya kugira ngo batere imbere ntihagire ubameneramo.

Ku makimbirane ashingiye ku moko yavuzwe muri ADEPR yanabaye imbarutso yo kujya mu mwiherero i Nkumba, Perezida Kagame ari kuri Petit Stade ku Cyumweru tariki ya kabiri Ugushyingo 2012 yasabye ko Abanyarwanda bagomba kurenga ibibatanya bagashyira hamwe, kuko ari byo byabaha gutera imbere bikanabaha kugira ubwigenge.

Perezida Kagame yagize ati "Amacakubiri ashingiye ku bwoko yanaranze u Rwanda, ubwoko butaremwe n’ Imana ni ubuhe ? Ubwoko bwo kutemera Imana ni ubuhe ? Ubudashyira mu gaciro bwaba ari ubuhe ?" Yongeye gusaba ko nk’abantu bemera Imana imwe badakwiye kurangwa n’amacakubiri ayo ari yo yose, ati ”ntabwo wajya hariya ngo uvuge ko wemera Imana udaha abandi agaciro

Perezida Kagame yavuze ko amakimbirane yo muri ADEPR yanasohotse mu Itorero akagera hanze Igihugu kitayashaka. Ati "Ntabwo dukeneye umwuka mubi aho waba uva hose. Dukeneye ibintu byubaka."

Itorero rya ADEPR nyuma y’icyumweru mu mwiherero i Nkumba, Umuvugizi waryo w’agateganyo Pasiteri Sibomana Jean yagaragaje imbere ya Perezida wa Repuburika ko bahize ko amacakubiri yaranzwe muri iryo torero atazasubira kandi ko bazakomeza gukora bateza imbere Itorero n’Igihugu.

Muri uko gusoza umwiherero, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni, uyobora Minisiteri ifite inshingano ku madini yashimiye umusanzu amadini agira muri gahunda zitandukanye z’igihugu, by’umwihariko yibutsa ko Leta yashimye uburyo amadini yandikiye Loni ayimenyesha ko ibyo u Rwanda rushinjwa byo kugira uruhare mu mutekeno muke mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa [gutera inkunga M23] atari byo, mu ibaruwa yasabaga ko hakwiye ubusesenguzi ku mpamvu nyirizina y’ibibazo bya Congo mu gushaka umuti urambye.

Perezida wa Repubulika na we yunzemo agaragaza ko ibyo abashaka gushyira ibibazo ku Rwanda bitazabuza ubuzima bw’Igihugu gukomeza, kuko rwanyuze no mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikomeye kurusha ibi, kandi ubu rukaba ruri gutera imbere.

Ati ”U Rwanda ibyo rwanyuzemo ni byinshi kandi birimo ibigeragezo n’ibibazo bitoroshye byinshi, ariko tubinyuramo nka kwa kuri dushingiraho kunyura mu muriro ntigushye. N’ibi bisakuza ahantu hose na byo tuzabinyuramo nidukomeza gushyira mu gaciro n’iyo abandi babidukururamo badashyira mu gaciro.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko ibyo u Rwanda ruvugwaho ari ugushaka kurujegeza ariko rutazahungabana, asaba Abanyarwanda gukomeza gusenyera umugozi umwe.

Itorero rya ADEPR ryashinzwe mu 1940, ariko umuvugizi waryo agaragaza ko ryagiye rigaragaramo amacakubiri ashingiye ku moko, ku karere no kurwanira imyanya y’ubuyobozi. Mu minsi ishize byabaye ngombwa ko haseswa ubuyobozi bwariho hajyaho ubushya, kubera amakimbirane yavugwa muri iri torero.


source: igihe.com

Ibitekerezo (3)

Nkeshimana Prime

8-12-2012    02:19

YESU nashimwe nshuti zumusaraba ntabwo ndi muri ADPR ariko ndaziko uwatubambiwe ari YESU CHRIST none nshaka mvuge kukintu cabayobozi ba ADPR bashya mubisanzwe AMAZI NA MAVUTA ntibivangwa Politique ni IJAMBO RY IMANA ntibivangwa kuko muri POLOTIC abantu barashobora gukomereka itorero rero ryategerezwaga kuba ubuhukiro bwimitima Itorero ngiryo ryivanze muvya M23 ivyo sivyanyu nimubwire abantu bihane ivyaha bakizwe bazogende mwijuru nabasabaga kutaja muri Politic AMAZI NAMAVUTA NTIBIVANGWA NAHO UBIVANZE NTIBIFATANA NIBA KOKO MWASIZWE AMAVUTA YIMANA NZIMA REKA KWISIGA AMAZI

6-12-2012    15:10

ni ugusenga cyane benedata kuko itorero ry’Imana ibiri kuriberamo ntibisobanutse.

Karibusana

3-12-2012    12:25

Umunyarwa amaze gushishoza yaravuze ngo urugenze kera ruhinyuza intwari. Biragaragaye ko ADEPR iyobowe na Sibomana iharanira ikindi kitari ukugeza abayoboke bayo kumusaraba ahubwo bashishakajwe no kuwubakuraho, bashyira ibyo umwuka hasi bagaharanira ibyo umubiri (icyubahiro cy’isi kizabafasha kuneza ubuyobozi bw’isi aho kuneza Imana). Icyo intwarane zigomba kwibaza niki kuko bigaragara ko imtwari zimaze kunanirwa: umucyo uhurira he ni umwijima? Yesu yavuze ngo yemwe abarushye nabaremerewe nimunsange ndabaruhura none bakaba biyemeje kutamenerwamo amahezo azaba azahe yo kujyana ubutumwa kubatavuga rumwe nabo? Nose ugomba kubwiriza abo muvuga rumwe gura kandi Yesu yaravuze ngo mukunde nabanzi bacu? Uyu muyobozi wasabwe gushyira mugaciro, azabigeraho akoreshe iyihe mpano, iy’umwuka cyangwa iy’ubiri? Aho ntiyageze ikirenge mu cya Gatorika y’iRoma ubwo Konstatino yiyemezaga kuba umukristo? Ariko arasanga atatatiye ihame ryivugabutumwa adakwiye gusaba aboyoye imbabazi? Yaba se yiyemeje guca inzira ya Baramu wemeye impongano ya Baraki akajya kuvuma ubwoko bw’Imana? Azarinda ate ubwere bw’Imana ni ubumwe bw’Itorero? Imana irengere umurimo wayo.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?